Ishusho nini cyane ya Buddha mu Bushinwa, imyuzure imaze kugera ku birenge byayo, ni ubwa mbere bibaye kuva mu myaka y’i 1940.
Iyi shusho ifite uburebure bwa 71m yemejwe na Unesco nk’ahantu ndangamurage w’isi, yagegenwe mu rutare mu kinyejana cya munani mbere ya Yesu/zu Christu, iri ahitwa Chengdu mu ntara ya Sichuan.
Ubusanzwe iri hejuru y’ikigero cy’inyanja, ariko iyi yaruzuye irazamuka kubera imyuzure mibi cyane yari itarabaho mu myaka 70 ishize.
Abantu barenga 100,000 byabaye ngombwa ko bavanwa mu byabo ngo bajye ahadateye akaga.
Iyi shusho isanzwe isurwa cyane n’abantu bayigeraho baje mu bwato mu ruzi rwa Yangtze maze bakegera ibirenge byayo.
Itangazamakuru rya leta rivuga ko abakerarugendo 180 bavanywe hafi y’iyi shusho ubwo amazi yariho azamuka cyane.
Ibiro ntaramakuru Xinua news bivuga ko, hari imvugo gakondo muri ako gace ko; ibirenge by’iyi Buddha nibirengerwa, n’akarere ka Chengdu – gatuwe n’abantu miliyoni 16 – kazarengerwa.
Intara ya Sichuan iri mu majyepfo ashyira uburasirazuba, yahagurukije ubutabazi bwayo nyuma y’ibyumyeru by’imvura nyinshi yateye imyuzure ikabije, n’ubu iterekana ikimenyetso cyo guhagarara vuba.
Intabaza ziburira abantu ziri kuvuzwa ahegereye inzuzi za Yangtze, Yellow, Hai, Songhua na Liao ngo bahunge kuko hashobora kuba n’inkangu.
Abategetsi baburiye ko amazi menshi cyane ari kwirundanya inyuma y’urugomero ruzwi nka ‘Three Gorges’ – umushinga munini cyane w’amashanyarazi uri ku ruzi rwa Yangtze.
Minisiteri y’amazi yaburiye ko ibi bishobora gutera imyuzure ikabije kurushaho, no mu mujyi mukuru wa Chongqing
N. Aimee
Src: BBC