Home IMYIDAGADURO Christiano Ronaldo yatangaje benshi nyuma y’icyemezo yafashe gikomeye

Christiano Ronaldo yatangaje benshi nyuma y’icyemezo yafashe gikomeye

Champions league yo muri aziya yakinwaga ku munsi wa gatanu w’amatsinda, mu mukino wahuzaga ikipe ya Al Nassr ya Cristiano Ronaldo yo muri Saudi Arabia na Persepolis yo muri Irani.

Uyu mukino warangiye amakipe yose aguye miswi ubusa ku busa, umunyabigwi rurangiranwa w’umunyaportugal Christiano Ronaldo, yongeye gukora ku mitima ya benshi bimwe mubyo adasanzwe azwiho.

Ku mupira wari uzamukanywe na Sadio Mane umunya Senegal nawe ukinira Al Nassr, hanyuma akawuhereza Cristiano akawutera adahagaritse abakinnyi ba Persepolis ba kawitambika ukagarukira Cristiano Ronaldo, mugihe yitegura kongera kuwutera mu izamu umukinnyi wa Persepolis yaje guserebeka Cristiano gusa ntiyamukoraho mazi Cristiano wari wikanze ko bagiye kumuserebeka aba aguye ku butaka.

Cristiano yatze amahirwe yo gutsinda igitego bitungura benshi.

Umusifuzi yahise yemeza ko ari Penariti, Cristiano usanzwe azwiho gukunda ibitego byabuze urugero yahakaniye umusifuzi ko ntawamukozeho ndetse atari na Penariti.
Iyo Cristiano atsinda iyi Penariti yari kumfasha kuba uwambere watsinze ibitego byinshi mu mwaka wa 2023.

Gusa nubwo ikipe ya Cristiano Ronaldo yanganyije yahise izamuka muri kimwe 1/8, ndetse inaca agahigo ko kumara imikino 20 idatsindwa.
Ni mugihe Kandi ku munsi wo kuwa gatanu wicyi cyumweru twatangiye, ikipe ya Al Nassr izacakirana na Al hiral iri ku mwanya wa mbere muri saudi pro league, igihe Al Nassr ya Cristiano yatsinda uwo mukino yahita yicara ku mwanya wa mbere muri iyo shampiona.

Nsengiyumva Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here