Abagize guverinoma muri Sudani y’Epfo bagera ku munani (8) babasanzemo iyi virus, aho abantu bari kwibaza abari bwitabire inama y’abaministri iteganyijwe uyu munsi
Kugeza ubu batatu muri bo nibo bamaze gutangazwa harimo : Visi perezida, minisitiri w’umutekano na minisitiri w’itangazamakuru.
Aba bose bari mu bagize itsinda ryihariye rya guverinoma ryo kurwanya Covid-19 riyobowe na Perezida Salva Kiir wungirijwe na Visi Perezida Riek Machar.
Bwana Kiir yabonanye n’iri tsinda mu mpera z’icyumweru gishize ariko nta kiratangazwa niba nawe yarapimwe n’uko yaba ahagaze ku bijyanye n’iki cyorezo.
Uyu munsi kuwa kane hateganyijwe inama y’abaminisitiri ariko abantu benshi baribaza abaza kuyitabira cyane ko bigaragara ko umubare munini barwaye.
Ejo, Bwana Salva Kiir yandikiye ibaruwa umwungirije Bwana Machar amwifuriza gukira vuba we ndetse n’abandi bagize ririya tsinda banduye
Imibare y’abamenyekanye banduye coronavirus muri Sudani y’Epfo yikubye hafi kabiri igera kuri 481 mu ijoro ryakeye, ni nyuma y’uko mu masaha 24 habonetse abantu bashya 140 bayanduye.
N. Aimee