Home AMAKURU ACUKUMBUYE Coronavirus : Ntabwo ITORERO rifunze, ahubwo hafunze inyubako z’insengero. By Pastor Basebya...

Coronavirus : Ntabwo ITORERO rifunze, ahubwo hafunze inyubako z’insengero. By Pastor Basebya Nicodème

Basomyi bacu turabaramukije amahoro y’Imana. Nyuma ya gahunda ya “GUMA MU RUGO” ubuyobozi bwacu bw’igihugu butanze uburenganzira bw’uko abantu bongera gusohoka mu rugo bakajya mumirimo inyuranye ariko bagakomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda kwandura cyangwa gukwirakwiza ubwandu bwa Corona virus.

Mubintu byemerewe gukorwa amateraniro y’abantu benshi ntabwo yemewe kandi insengero ziri muri bimwe mubikoranya abantu benshi. Kubw’ibyo rero igihe inyubako z’insengero zigifunze, abizera Imana bakomeje gusengera mu ngo zabo.

Abantu mugerageza guterana nk’abagize umuryango (ababa murugo rumwe, mu inzu imwe) mugasengera hamwe ndahamya ko mwungutse byinshi bijyanye no kubana n’Imana, kumenya kwigaburira Ijambo ry’Imana no kugirana ubusabane nayo. Birashoboka ko bitoroshye kuri bamwe batari bafite akamenyero ko kwisomera ijambo ry’Imana no kuryiyigisha ariko uko mugenda mubikora kenshi niko Imana igenda ibayobora kurushaho gusobanukirwa.

Abandi twari tumenyereye ko abayobozi b’idini cyangwa b’itorero aribo batuvugira amasengesho badusabira batwingingira ku Mana. Ndizera ko tumaze iminsi mu ishuri ridutoza kwirwanaho natwe tukamenya kuvugana n’Imana mu magambo yacu bwite bitagombeye ubuhanga bukomeye. Imana icyo yitaho ntabwo ari amagambo atondetse neza, amagambo y’ubuhanga cyangwa asize umunyu akavugwa muburyo bw’ubutyoza. Icyo Imana yitaho ni umutima umenetse, wicisha bugufi, usuka amarangamutima yawo imbere yayo mu kwizera. Amagambo yose wakoresha ntacyo atwaye Imana, igikuru n’umwifato n’imimerere y’umutima w’uri gusenga.

Muri iki gihe insengero zitarafungurwa ngo dusubire gukora amateraniro manini nk’ayari asanzwe, Imana iri kudutoza gusubira k’urufatiro rw’Itorero rizima nkuko byari biri mugihe cyo gutangira kw’itorero hano ku isi. Yesu ubwe mugihe yari ku isi niwe wavuze bwa mbere na mbere ijambo itorero aho yavuze ngo “…kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora” (Matayo 16:18). Muri uyu murongo, Yesu ntiyavugaga ko afite gahunda yo gutangiza “urusengero” rwe. Yavuze ko azubaka Itorero rye, igishobora kugutangaza nuko yarinze asubira mu ijuru ntahantu runaka yubatse urusengero (ibyo twe twita itorero) n’intumwa zose zarinze zipfira nta numwe urubaka urusengero ahantu runaka hazwi. Dukurikije igisobanuro k’ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshwe, ITORERO ni abantu basohotse bakitandukanya n’isi y’ibyaha, bakizera Yesu kubabera Umwami n’Umukiza, bagakora itsinda ryabo ryihariye ryaba iriterana kuburyo bugaragarira amaso cyangwa itsinda ry’abizera bitandukanije n’iby’isi nubwo batateranira hamwe ariko bafite ibyo bahuriyeho mubyo bizera cyangwa bemera hamwe n’ibyo bakora. Pawulo avuga ati “Hariho umubiri umwe n’Umwuka umwe, nk’uko mwahamagariwe ikiringiro kimwe cyo guhamagarwa kwanyu. Hariho Umwami umwe no kwizera kumwe n’umubatizo umwe, hariho Imana imwe ari yo Data wa twese udusumba twese, uri hagati yacu twese kandi uturimo twese” (Abefeso 4:4-6).

Abasangiye uku kwemera nibo TORERO rya Yesu, bakarangwa n’ibikorwa n’imvugo yabo n’uburyo bahindutse bakaba bemera kugenda bakurikiza amagambo y’Ijambo ry’Imana. Yesu bamubajije uko aba bagize Itorero rye bazamenyekana hagati mubandi bose, yasubije ati “Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z’umutini ku gitovu? Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi” (Matayo 7:16-17).

Dusubiye kubyo guteranira hamwe cyane cyane munyubako z’insengero, Yesu n’abigishwa be sibyo bashyize imbere mugihe cyabo. Icyari kibashishikaje ni ukubaka imitima y’abantu, bakava mu byaha bakagira ukwemera gushyitse mu Mana aho kugira abantu buzuye insengero bakitwa itorero ariko ibiranga Itorero (abitandukanije n’isi y’ibyaha) wabyitegereza neza ntubibone muri benshi bagize iryo torero (ntawe nciriye urubanza, ahubwo buri muntu mu itorero abe uwejejwe muri ryo).

Kubyo guteranira hamwe muburyo bwo kuramya Imana no kuyisenga, Yesu avuga ati, “Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru. Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo” (Matayo 18:9-20). Yesu ubwe ahamya ko abantu babiri (nko kububatse urugo aha ni umugabo n’umugore) cyangwa batatu (aha kubo bishobokera ni umugabo, umugore we n’abana) nibajya hamwe bagahuza umutima wo gusenga, nawe ubwe azaza akaba hagati muri bo. Isezerano ryiza rijyanye nibyo turi gukora muri iyi minsi igihe tutarasubira mu nsengero. Abantu babiri, batatu, batanu bari murugo rumwe igihe bahuje umutima wo gusenga, Yesu aza kubafasha iryo teraniro bitagombeye umupadiri, umupasitori cyangwa Shehe! Si ngombwa ngo iryo teraniro ribe riyobowe muburyo bw’ubuhanga bukomeye, igikuru ni umutima wo gusenga Imana abo bantu bafite.

Dore inyungu mu materaniro yacu yo murugo:

Mu materaniro yacu yo mu ngo (m’umuryango), abantu barushaho kumenyana, buri wese ashobora kwivumburamo impano (ingabire) atari azi ko ayifite. Buri wese ashobora kugira ijambo yasangira n’abandi. Aya materaniro agira umumaro wo gukuza abagize umuryango mu kwemera, kwizera, no gukoresha impano zinyuranye. Ndizera ko turi gukura m’uburyo bwo kumenya gusenga kuko ubu ntidufite inzobere (experts) zidusengera duteze amatwi n’ibiganza. Ubu nitwe twisengera ubwacu, ndetse tugashaka uko twakwigaburira ijambo ry’Imana. Igihe tuzasubira mu nsengero tuzarushaho kugira umutima uzirikana ijambo ry’Imana no kurizigama mu mitima yacu tuzi ko igihe gishobora kongera kuza ubwo twatungwa n’ibyo twumvise tukabizigama.

Ndahamya ko tuzarushaho gushishikarira kumenya uburyo bwo gusenga kuko iyi minsi turi gucamo itwigishije ko tutazahorana abakuru b’insengero badusengera. Hari aho biba ngombwa ko buri wese yisengera mu magambo n’amarangamutima ye bwite.

Ndashishikariza abizera Yesu kugira umwete wo guteranira hamwe mu miryango, kuko umuryango niwo shingiro ry’itorero rizima. Guterana kwacu kurangwe no kuririmbira Imana, gusenga dushima, gusoma imirongo ya Bibiliya (singombwa ngo ube uzi kuyisobanura cyane) hamwe no gusabana kw’ab’umuryango basengeranira kandi basengera ibyifuzo binyuranye cyane cyane gusaba ko Imana yahagarika iki cyorezo mugihe cya vuba.

Abizera Imana rero dukanguke, tumenye ko inyubako z’insengero arizo zifunze ariko ITORERO ry’Imana ntirifunze. Imitima y’abizera nizo nsengero nyakuri “Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana?” (1 Abakorinto 6:19). Mubihe nk’ibi isi iri gucamo niho ITORERO (abizera by’ukuri bakaba baritandukanije n’isi y’ibyaha) rikwiye kugaragariza ikinyuranyo cyaryo n’abandi bose badafite ukwemera mu Mana. Twibuke ko Itorero aritwe abizera Imana, kandi ko Yesu yavuze ko azubaka Itorero rye kuri urwo RUTARE (urutare ni ukwemera no guhamya kwacu). Umwuka Wera agushoboze kuba Itorero rizima cyane cyane mubihe bigoye nk’ibi.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi ari gusoza icyiciro cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

 

 

2 COMMENTS

  1. Imana ihe umugisha uyu mu Pastor. Atwibukije ikintu gikomeye. Ntabwo itorero ari zuriya nyubako rwose, ntanubwo ariho Imana iri / ituye nk’uko dukunze kuvugako ari inzu z’Imana. Inzu y’Imana nitwe. Ni imitima yacu, niho Imana ituye, niho umwuka wayo utuye. Ibi bihe bizatwigisha kurushaho kwegera Imana kurusha kwegera amadini n’amatirero. Mukomeze kutugaburira ibitunga ubugingo Kandi Imana ibahe umugisha

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here