Home AMAKURU ACUKUMBUYE Côte d’Ivoire : Umurwayi wa mbere yagaragaje ibimenyetso bya virusi ya Coronavirus

Côte d’Ivoire : Umurwayi wa mbere yagaragaje ibimenyetso bya virusi ya Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima muri Côte d’Ivoire, yatangaje ko hari umuntu iri gukurikirana ufite virusi ya Coronavirus uherutse kwinjira mu gihugu aturutse mu Bushinwa.

Uyu ni umunyeshuri utaratangazwa amazina, akaba ngo yaravuye mu Bushinwa mu Mujyi wa Beijing ku wa Gatandatu.

Mu gihe byaba byemejwe, uyu yaba abaye umuntu wa mbere kuri uyu mugabane ufite virusi ya Coronavirus.

Iyi virusi yagaragaye bwa mbere mu Bushinwa mu Mujyi wa Wuhan, imaze kwandurwa n’abantu barenga ibihumbi bibiri ku Isi naho 80 bamaze gupfa.

Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 34, yamaze gushyirwa ahantu hihariye kugira ngo akurikiranwe.

Uyu mugore biravugwa ko yari amaze imyaka itanu mu Bushinwa, mbere y’uko ava muri iki gihugu ngo yari yagaragaje ibi bimenyetso nk’uko byatangajwe na BBC

Kuva iyi virusi yagaragara mu Bushinwa, ibihugu byinshi bya Afurika byashyizeho uburyo bwo gupima abantu bose baturutse muri iki gihugu ku bibuga by’indege.

Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi.

Ministiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba aheruka gutangaza iby’iyi ndwara ndetse asaba abanyarwanda kwirinda iyi Virus n’ubwo ubwo aheruka mu nama n’Itangazamakuru iyi ndwara yari itaragaragara ku mugabane wa Africa.

Ministri Gasumba yagaragazaga ko iyi Virus igaragara nk’icyo twita gripe yanduzwa n’uwayanduye, mu mwuka wahumetswe n’uwakoroye ayanduye ,iyo umuntu akoze ku wayanduye cyangwa amusuhuje; iyo umuntu akoze ku kintu cyangwa ahantu hari iyo virusi noneho agakora ku munwa, ku izuru cyangwa ku maso mbere yo gukaraba intoki ndetse rimwe na rimwe ishobora kwandurira mu mwanda wo mu musarani.  Aho yashoje ashishikariza abanyarwanda gukomeza kwirinda bakaraba intoki.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here