Nubwo umugore utwite yemerewe gufata urukingo rwa COVID-19, ari uko ari mu gihembwe cya 2 kuzamura, hari abafashe izi nkingo kubw’impanuka bakiri mu gihembwe cya mbere. Aba basabwa gukomeza gukurikiza gahunda zose.
Kuva mu kwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka wa 2021 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abagore batwite n’abonsa bajya mu cyiciro cy’ihutirwa cy’abagombaga kwikingiza COVID-19, ariko bigahera ku mugore utangiye igihembwe cya 2, (Ni ukuvuga nyuma y’ibyumweru 12 bingana n’ameze 3)
Mbere ubwo izi nkingo zatangwaga ntabwo abagore batwite n’abonsa bari bemerewe kuzifata kuko ubushakashatsi bwari butaragaragazwa ko nta ngaruka byabagiraho ndetse n‘abana batwite. Nyamara n’ubwo byaje gutangazwa ko aba bagore batwite bakwiye kwikingiza ari uko inda igeze mu gihembwe cya kabiri, hari abafashe uru rukingo bakiri mu gihembwe cya mbere, bamwe bitewe no kuba batari babisobanukiwe, abandi kuba bari bataramenya ko batwite.
Dr Menelas Nkeshimana, ushinzwe ibijyanye n’ubuvuzi mu itsinda ryo kurwanya Covid-19 mu Rwanda ibi yabigarutseho ubwo yavugaga ko umugore afata urukingo rwa COVID-19 ari uko ari mu gihembwe cya kabiri kuzamura, kuko mu gihembwe cya mbere aribwo ingingo ziba ziri kwirema.
Dr Menelas Nkeshimana, mu magambo ye yagize ati” Impamvu abantu bigengesera mu byumweru 12 bya mbere, umwana aba akiri kwirema, afata ishusho: Amatwi, umutwe, amaboko ,umutima bikiri kwirema. Bivuge rero kumuha urukingo, kumukingira indwara ni ibintu umuntu yitondera kugira ngo umwana atazaza nta rugingo runaka afite. “
Nyamara nubwo bimeze bityo hari abagore bamwe bagaragaje ko bafashe uru rukingo bakiri mu gihembwe cya mbere, bamwe batari babizi ko batwite abandi batari babizi igihe umuntu ahera arufata.
Mutamuriza Consolee ubu utuye mu Karere ka Kayonza yavuze ko yumvise umuturanyi we utwite amubwira ko abagore batwite batangiye gukingirwa, hanyuma bemeza kubyukirayo nabo bagakingirwa, kuko we inda ye isanzwe igaragara ko ari nini avuga ko n’umuganga wamukingiye ubanza yarabonaga inda ikuze, akamukingira.
Mu magambo ye yagize ati” Njyewe rero nari numvise gusa ko ari ugukingira abagore batwite ariko sinamenye ibindi bijyanye nabyo. Gusa Kuko inda yanjye yagaragaraga ko ari nini, ubanza muganga nawe byaramuteye urujijo akankingira.”
Uyu uvuga ko kugeza ubu nta kibazo yumva afite mu mubiri kidasanzwe, gusa avuga ko amaze kubyumva ko bitari byemewe ibyo yakoze, aribwo byahise bimutera ubwoba. Mutamuriza avuga ko atarasubira kwa muganga gusa ategereje igihe yahawe ko azasubirayo nikigera akazajya kumva icyo abaganga bamubwira.
Mireille (Ntabwo ari izina rye nyakuri kuko atashatse ko amazina ye atangazwa) utuye mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko uru rukingo yarufashe atari azi ko atwite, nyuma yabimenya bikamutera ubwoba ko umwana atwite atazaba muzima.
Mu magambo ye yagize ati” Ubundi njyewe nagiye gufata urukingo ntaziko nasamye. Narufashe bisanzwe nk’abandi badatwite. Nyuma mbona imihango yanjye iratinze igihe yagombaga kuza ntiyaza. Ngiye kwipima nsanga ndatwite. Kandi ubwo inda yari ikiri ntoya cyane n’ukwezi kwari kutaragera.”
Mireille yakomeje avuga ko yahise agira ubwoba bwinshi, yibaza ko uyu mwana we azaba muzima afite ingingo zose zuzuye. Gusa yahise yihutira gusanga umuganga w’inzobere mu by’abagore muri amwe mu mavuriro yigenga muri uyu Mujyi wa Kigali, kuva ubwo amushyira ku miti. Avuga ko kugeza ubu agifata iyo miti ategereje itariki yamuhaye yo kuzasubira kumureba bakareba uko umwana ameze munda, mu matariki abanza y’ukwezi kw’Ukuboza.
Dr Menelas Nkeshimana, ibi nawe yabigarutseho , avuga ko nubwo batasaba abayeyi batwite bari mu gihembwe cya mbere ngo bajye kwikingiza kugira ngo barebe uko bibagendera, ariko iyo bibaye cyane cyane uwo mugore ubikora atari azi ko atwite, bibafasha kumenya uko byamugendekeye n’ingaruka urukingo rwamugizeho.
Mu magambo ye akomeza agira ati’Iyo umugore yafashe urukingo atazi ko atwite, yihutira kubibwira muganga akamukurikirana, aho niho dukura amakuru twifashisha azafasha n’abandi babyeyi baba bari mu gihembwe cya mbere.tukamenya tuti mbese wa mugore wafashe urukingo atazi ko atwite byaje kurangira bite? Byagenze bite?
Dr Nkeshimana akomeza avuga ko n’ubwo umugore utwite atemerewe kwikingiza akiri mu gihembwe cya mbere, ariko byashoboka cyane ko nta n’ingaruka byamugiraho, ari nayo mpamvu bashishikariza aba babyeyi byaba byarabayeho kwihutira kugana muganga ndetse bakanakomeza gukurikiza gahunda zose umugore akurikiza atwite, kugira ngo n’amakuru bazamukuraho yaba koko ari impamo kuburyo yazanafasha n’abandi babyeyi baba bari ahantu hari Covid nyinshi bashaka kwiyongerera amahiwe yo kutayandura.
Yakomeje agira ati” Uyu mugore wafashe uru rukingo tumusaba gukurikiza ibintu bisanzwe abandi bagore batwite bakora, kwipimisha inda nibura kane, gufata inkingo , gufata za vitamini… kugira atazagira icyo asiba ntitumenye gutandukanya niba ari uruhare rw’urukingo cyangwa uruhare rwo kudakurikiza iby’abagore batwite bakorerwa ,kugira ngo niba ari ibyiza cyangwa ibibi tuzamenye niba ari ingaruka z’urukingo.
Kugeza ubu mu Rwanda,muri rusange 23% by’abaturage bose bamaze gukingirwa byuzuye, naho hafi 46% bamaze gufata doze ya mbere.
Mukazayire Youyou
Src: Agasaro