Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19: Abambara ibikoresho by’ibirahuri mu maso (face shield) mu mwanya w’agapfukamunwa nta...

Covid-19: Abambara ibikoresho by’ibirahuri mu maso (face shield) mu mwanya w’agapfukamunwa nta bwirinzi na buke.

Dr Tharcisse Mpunga umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze yatangaje ko ibi abantu benshi bari gufata nk’udupfukamunwa Bambara ikintu cy’ikirahuri gituruka mu maso kikamanuka munsi y’akananwa (face shield), nta bwirinzi na buke bifite mu kwirinda Covid-19.

Hirya no hino cyane cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, uri kugenda ubona abantu bambaye ibyo birahuri bitwikiriye mu maso, kandi ukabona bari kubyambara mu mwanya w’akapfukamunwa n’amazuru kuko ntakindi baba bambaye. Ariko Dr Mpunga yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro k’umunsi w’ejo ku itariki ya 01/09/2020 kuri Televisiyo y’u Rwanda ko aba bantu nta bwirinzi na buke baba bafite mu gihe batambariyemo imbere agapfukamunwa.

Mumagambo ye yagize ati: “Ibi abantu bambara kiriya kintu gituruka mu maso kikamanuka munsi y’akananwa, ntabwirinzi baba bafite kuko ntibyabuza umuntu kwanduza uwundi Covid-19. Ubundi biriya byambarwa n’abaganga kuko bo baba bakira abantu, hari igihe wenda yaza ava amaraso akayamutarukiriza, cyangwa akaba yanamucira.”

Dr Mpunga yakomeje avuga ko kwambara kiriya kirahuri kitabuza uwakwandura kwandura kuko haba harangaye.

Yakomeje agira ati “Uhisemo kwambara kiriya kirahuri gitwikira mu maso, yakagombye kuba yambariyemo agapfukamunwa imbere kandi akambaye neza, nibwo yaba yirinze Covid-19 naho ubundi nta bwirinzi rwose.”

Ugomba kwambariramo agapfukamunwa kugira ngo ube wirinze Covid-19

Kugeza ubu mu mabwiriza ahari yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda harimo kwambara agapfukamunwa neza igihe cyose uguye kujya ahahurira abantu benshi, kwirinda guhura kw’abantu benshi, guhana intera hagati y’abantu no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabuni cyangwa ugakoresha umuti wica udukoko (Sanitizer)

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here