Abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto muri Uganda bareze leta ko yababujije kongera gukora akazi kabo.
Ishyirahamwe ryabo NFPC rivuga ko leta iri kuvangura ubwikorezi ikemerera abakora ubundi bwikorezi bwose gukora ibyabo nubwo hari amabwiriza bahawe ariko bo bakabirengagiza.
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yemeye ko imodoka zitwara abagenzi muri rusange zongera gukora zitwara kimwe cya kabiri cy’ubushobozi bwazo kugira ngo abantu bategerana.
Gusa, yavuze ko byaba ari kare cyane kwemerera abatwara abantu kuri moto, avuga ko urebye nta mwanya uba uri hagati y’utwaye n’utwawe.
Moto zemerewe gusa gutwara imizigo.
Abakora aka kazi bamaze iminsi bamagana icyo cyemezo.
Bavuga ko guverinoma nta mafaranga ibaha yo kubatunga muri iki gihe badafite aho bakura kubera icyo cyemezo.
Ikirego abamotari barega leta, cyashyikirijwe urukiko rukuru rwa Kampala.
N. Aimee
Src BBC