Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19 : Agapfukamunwa katumye abakobwa bakora mu mahoteli batagihabwa amafaranga azwi ku...

Covid-19 : Agapfukamunwa katumye abakobwa bakora mu mahoteli batagihabwa amafaranga azwi ku izina rya “Tip”

Abakobwa bakora mu mahoteri bavuga ko ntawukibaha amafaranga bahabwaga yo kubashimira ko bamwakiriye neza, kuko agapfukamunwa kadatuma abona ko ari mwiza cyangwa ari kumusekera.

Abakobwa bakora mu mahoteri bakunda kwakira amafaranga atari mu mushahara wabo, aya bayahabwa n’abakiliya babashimira ko babakiriye neza. Nyamara aba bakobwa bagaragaza ko ubu batari kuyahabwa kubera Covid-19 yatumye haza Amabwiriza atandukanye harimo ayo kwambara agapfukamunwa.

Uwitwa Ineza Leila (Amazina ntabwo ari aye) ukora mu imwe mu mahoteli manini yo mu Mujyi wa Kigali Ku mwanya wo kwakira abakiliya(receptionist) yagize ati” Wapi nta kintu tukibona. Umuntu se yaguha amafaranga ye atakumenye ? Cyangwa se ko aba ayaguhera ko wamusekeye abona ufite urugwiro umumwenyurira, mu gapfukamunwa yaba yabiboneye hehe koko !”

Ineza yakomeje avuga ko iyo bibaye ngombwa abanza gukuramo agapfukamunwa ngo arebe ko hari umuha Tip kuko aya mafaranga amufasha gukora utuntu tumwe na tumwe nko kubona amafaranga y’urugendo mu gihe ategereje uwo mushahara uba utari na mwinshi.

Yakomeje agira ati” Urabona amafaranga duhembwa mu by’ukuri aba ari make, kugira ngo uyategereze udasebye rero Tip iratwunganira. Ngira ntya ngakuramo agapfukamunwa kugira ngo umukiliya ambone rwose. Cyane cyane iyo bari gusezera bataha.”

Uwitwa Ninziza Merry (Amazina twamuhimbye) nawe ukora muri Hoteli mu Mujyi wa Kigali yavuze ko batakibona Tip kuko nta n’umuntu uba ubona ko wamwakiriye neza cyangwa uri mwiza.

Mu magambo ye yagize ati” Ubuse ko umuntu yaguhaga Tip akubwiye ngo uri mwiza, cyangwa wamwakiriye neza, Kandi icyambere cyereka umuntu ko wamwakiriye neza, ari isura ikeye unamwenyura, ibyo yaba yabiboneye hehe wambaye agapfukamunwa ! Mbese bahita bamera nkaho nta muntu wamwakiriye !’

Aba bakobwa bavuga ko Kuva batangira gukora bambaye agapfukamunwa kubera Covid-19 uretse abantu bari basanzwe baziranye nabo babamenya babanje gushishoza, ubundi batabanje gukumo agapfukamunwa ngo bagaragare mu maso, aya mafaranga ntawayabaha kandi bo bahamya ko ajya abagirira akamaro cyane.

Kuva tariki ya 1 Kanama 2020, mu Rwanda hasubukuwe ingendo z’indege ni nyuma y’uko zari zafunzwe muri Werurwe uyu mwaka kubera icyorezo cya Coronavirus. Ibi bikaba byaratumye amahoteli amwe n’amwe atangira kwongera kubona abagenzi bava n’abajya mu mahanga.

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here