Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19 : AIRTEL Rwanda muri gahunda yo gufasha abamotari n’abagenzi kurinda ubuzima...

Covid-19 : AIRTEL Rwanda muri gahunda yo gufasha abamotari n’abagenzi kurinda ubuzima bwabo

Uyu munsi Airtel Rwanda iratangaza ko yiteguye guha aba motari bakorera mu mujyi wa Kigali jile nshya hamwe n’uburyo bwo kwishyurwa hakoshejwe ikoranabuhanga kuri Airtel Money.

Ni nyuma y’itangazo ryatanzwe na RURA ejo tariki 27 Gicurasi 2020, Airtel Rwanda ikaba yashyizeho ingamba zifasha aba motari kwishyurwa kuri telephone uhereye tariki ya 1 Kamena 2020. Ubwo moto zizaba zongeye kwemererwa gukora mu mugi wa Kigali, abagenzi bazabasha kwishyura mu nzira zoroshye bakoresheje telephone zabo bakanze *544#.

Muri ibi bihe bitotoshye bya coronavirus, kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga byatumye ubukungu budahungabana kandi binagabanya ibyago byo kwanduzanya. Hakoreshejwe uburyo bwo gukanda *544# abamotari bazabasha kwishyurwa mu buryo bwa kashilesi, bitabagoye hakoreshejwe Airtel Money.  Iki gisubizo mu myishyurire kizabafasha kwishyura imisanzu mu mashyirahamwe yabo banagabanyirizwe mu gihe baguze esansi kuri sitasiyo za Mount Meru fuel.

Avuga kuri gahunda iteganyijwe mu minsi ya vuba, umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, bwana Amit Chawla yagize ati: ‘ Muri iki gihe abantu basubira mu kazi, twishimiye guha abamotari jile za AIRTEL zituma basa neza, birinda banafite umutekano. Uretse n’ibyo kandi, byaragaragaye ko kwishyurira kuri telephone ari uburyo bwizewe bufasha abantu kwirinda kuba bakwandura virus bitewe no gukora ku bintu bitandukanye cyangwa amafaranga.”

Airtel Rwanda yinjiye mu bufatanye n’ibigo bicuruza ibikomoka kuri peterori harimo Mt Meru Ltd aho abamotari bagabanyirizwa ibiciro kuri serivisi z’ingenzi nka esansi n’amavuta ya moto mu gihe bishyuye kuri Airtel Money birinda guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Avuga mu izina ry’ishyirahamwe ry’amamotari, umuyobozi wa FERWACOTAMO bwana Ngarambe Daniel yagize ati “Umutekano, guhuza abantu, no kugeza abantu aho bifuza biboroheye nibyo bibazo by’ingenzi twiteguye gukemura ubwo habura igihe gito ngo moto zisubire mu muhanda. Turashimira Airtel ku kuba yihutishije ubu bufatanye tunahamya ko bwaje mu gihe gikwiye  kuko icyo dushyize imbere cyane ari isuku n’umutekano w’abamotari. Uburyo bw’imyishyurire buvuguruye bwa Airtel buzatuma abanyamuryango bacu bagenda barushaho kumenya ibyiza byo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu kwishyura urugendo, abakiriya bazajya bakanda *544# hanyuma bakurikize amabwiriza

Mukazayire Youyou

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here