Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19 : Aravuga ko yahombejwe no kuguma mu rugo atasobanuriwe niba arwaye...

Covid-19 : Aravuga ko yahombejwe no kuguma mu rugo atasobanuriwe niba arwaye cyangwa ari muzima.

Ayinkamiye Devothe (Si amazina ye yukuri) ucururiza mu isoko rya Kimironko avuga ko abakozi ba Ministeri y’ubuzima bamusabye kuguma mu rugo ntajye ku isoko bamubwira ko 80% yaba atarwaye Covid-19, naho 20% akaba yaba ayirwaye.

Mu buhamya bwe atubwira uko byagenze yagize ati :

« Twipimishije kuri 19/08/2020 ku cyumweru tariki 6/09/2020) saasita z’ijoro telephone impamagara nanga kuyitaba kuko byari mu ijoro kandi mbona ntayizi.  Kuwa mbere ndi mu kazi nibuka ko hari telephone yampamagaye ninjoro inshuro nyinshi ndavuga ngo reka nyihamagare numve. Ni uko ndayihamagara numva baranyitabye, unyitabye ahita ambwira ngo”ngufashe iki ?” Mpitamubaza ngo”uranfasha iki se kandi wampamagaye saa sita z’ijoro.” Nibwo yahise ambwira ngo nitwa …niba yitwa Jeanne ngo akora muri Ministeri y’ubuzima.

Ubwo yahise ambwira ati.” Urumva watinze kubona ibisubizo byawe, ariko si positif kandi si negatif, kuko rero batinze no kugusubiza wasanga waranakize. 80% uri muzima 20 isigaye ushobora kuba urwaye kuko nta gihamya twabihamiriza.”

Ubwo nibwo yakomeje ambwira ngo” Ndagira ngo ngusabe service” Nanjye ndamubwira nti:” yinsabe ndayiguha”. Arambwira ngo” ndumva wageze no mu isoko nanjye ndamubwira ngo yego kuko urumva ko ndikuvugana n’umukiliya…Arambwira ngo wambabariye ugashaka ugusigariraho noneho ugasubira murugo noneho tukaza kugupima ? Ubwo nahise nseka ngo ehehehehe ngo nonese njyewe ndwaye Covid? Ahita ambwira ngo ntabwo mvuze ko uyirwaye ariko byashoboka.”

Ayinkamiye yabigenje ate?

« Ubwo nahise mbyemera koko nsubira mu rugo nk’uko yabinsabye. Maze ngeze murugo ndakubwiye telephone zaracicikanye 163, 152…Noneho nkababaza ubundi se ko mwambwiye ngo muraza mugeze hehe? Barambwira ngo” Wowe ba utuje” ahita ambaza ngo ubundi se nta kimenyetso na kimwe ufite? Ndamusubiza ngo njyewe mpora numva radio bavuga ngo umuntu ufite ibimenyesto bya Corona abafite umuriro, akorora, afite ibicurane n’intege nkeya. Mubwira ko rero muri ibyo byose ntanakimwe nfite. Nawe ansubiza ko abyumva n’uko mvuga ko mvuga nk’umuntu muzima ngo bishoboka ariko ko naba nfite abasirikare bakomeye ariko nakwanduza abandi. Nanjye mpita mbabwira ngo rwose ntakibazo nanjye nabumviye ariko ejo muzaze kumpima niba none muraye mutaje(ubwo byari kuwa mbere Tariki 7/09/2020 nimugoroba) kuko ibintu byanjye biri kwangirika mu isoko.

Ubwo yahise ambwira ngo nimubwire abantu tubana mu gipangu ambaza inzu mbamo uko ingana ndamubwira ngo ni ibyumba 2 na salon ahita ambaza ngo mukayibamo muri bangahe? Nanjye ndamusubiza ngo turi 2. Ahita ambwira ngo” Ni ukuvuga ko buri wese aba mu cyumba cye?” Nanjye nti yego. Ubwo uwo aragenda mu kanya gato undi aba arahamagaye, we arambwira ngo niba yitwa Rutayisire nde! Ubwo arambwira ngo muhe nomero z’abantu bose tubana mu gipangu uko ari 6 bose tubana mu gipangu ndazimuha, ibyo birarangira. Bigeze 00:00 barongera barampamagara. Barambwira ngo noneho dufashe n’ubundi wadufashije kuko ejo mugitondo tuzaza kugupima. Nanjye ndababwira ngo noneho nimutaza kuwa Gatatu nzigira mukazi kuko singiye kuzicwa n’inzara.

Ni uko bibaye aho nitegura ko kuwa Kane nzigira mu kazi kuko ibindi numvaga ntazi ibyo aribyo. Kuwa Kane nka 15h (Ubwo byari ku itariki 10/09/2020) nibwo nagiye kwumva uwitwa niba ari Laurence ambaza aho ntuye nanjye ndahamubwira, nibwo yambwiye ngo aragira ngo ansabe ngo mu gitondo nzajye kuri ETO Kicukiro ngo banfate igipimo cyanyuma ngo ubundi nzigire mu kazi.

Dore Ayinkamiye nyuma yo gupimwa byagenze bite?

“Ubwo nazindukiye Kicukiro barampima ndataha ntegereza ibisubizo, kuko ubundi bavuga ko biboneka mu masaha 24. Ni ukuvuga ko byagombaga kuboneka kuwa Kane Tariki 10/09/2020 saa sita z’ijoro. Guhera ubwo bampima nta muntu wongeye kumpamagara nanjye ndabihorera kuwa Gatandatu nigira mu kazi kuko nagombaga kujya gupagasa njyewe ubusanzwe ndya ari uko nakoze.”

Ayinkamiye ubu yibereye mu kazi ke, ariko avuga ko yasanze yaraguye mu bihombo byinshi kuko uretse no kuba ataracuruzaga ibicuruzwa bye, yanirirwaga mu rugo arya gusa kuko ibyo bari baramusabye harimo kunywa tangawizi, indimu n’ibisosi bishyushye bitarimo amavuta kandi byose bishyushye. Avuga ko yahombye amafaranga menshi kuko icyumweru uri murugo ari cyinshi. Atangaza ko ibicuruzwa bye aho byari byanitse n’umukiliya we wazaga kubibaza, bahitaga bamubwira ngo we ntabwo ahari kuko ari mu kato murugo iwe.

Ni mu gihe kandi RBC ivuga ko kuvirira abarwayi ba Covid-19 mu rugo bishoboka, kuko baba bitabwaho n’abajyanama b’ubuzima babihuguriwe, kandi bigatuma mu bitaro hatagaragara ikibazo cy’ubucucike bw’abarwayi, bityo abakenewe ubuvuzi bw’izindi ndwara bakabubona byoroshye.

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here