Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19: Dore uko ugomba kwitwara mu gihe imigenzo imwe n’imwe y’amadini n’amatorero...

Covid-19: Dore uko ugomba kwitwara mu gihe imigenzo imwe n’imwe y’amadini n’amatorero byahagaze by Pastor Basebya Nicodème

Mu mihango y’ingenzi yahuzaga abantu benshi mu matorero n’amadini, harimo umuhango wo gushyingirwa ndetse n’uwo gusezera ku wapfuye, nyamara muri iki gihe cya Covid 19 ntibyemewe gukora amateraniro bityo gusengera ubukwe no gusengera uwapfuye ntibiri gukorwa

Mperutse kumva amakuru y’abantu bafashwe barenze kumabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19, bajya gushaka uwihaye Imana ngo abasezeranye (abashyingire). Aba bantu ndizera ko bari basanzwe ar’abizera kandi bemera amahame ya Kiliziya. Bumvaga ko batabana nk’umugore n’umugabo badahawe umugisha n’uwihaye Imana. Iyi nkuru yatumye nibuka ko hashize amezi abiri n’igice ntamateraniro yemewe bikaba byarateye ingaruka nyinshi zinyuranye harimo nuko hari ubukwe (ubugeni) bwinshi bushobora kuba bwarasubitswe cyane cyane ubwari buteganijwe kuzajya m’urusengero ngo busezeranywe n’abakozi b’Imana. Birashoboka ko hari nabari barateguye kubana byemewe n’idini cyangwa itorero ariko bakaba batashoboye gutegereza ubu bakaba barashakanye bakabana nk’umugabo n’umugore bidaciye m’urusengero.

Undi muhango wakundaga gukorwa munsengero ukaba utari gushoboka muri iki gihe ni uguherekeza umurambo m’urusengero mbere y’uko ujya gushyingurwa. Abakristo bashobora kugira impungenge bibaza uko biri kugendekera abantu babo batabarutse muri kino gihe ntibagire amahirwe yo guherekezwa muburyo bwa Gikristo nk’uko byari bisanzwe. Icyo twakwibuka nuko hari n’abandi benshi bapfuye ntibabone uburyo bwo guherekezwa n’isengesho. Bikaba byatera impungenge twibaza iherezo ryabo nyuma y’ubu buzima bwo ku isi. Kugira ngo impungenge dufitiye abantu bacu batabarutse zishire dukwiye kubanza twakwibaza inyungu zo kujyana uwapfuye k’urusengero no gukoresha amateraniro yo gusenga dusezera k’uwapfuye. Mbese imbere y’Imana abasengewe hari amahirwe bagize aruta ay’abatasengewe? Ndaza gutanga ibitekerezo uko mbyumva.

Kubasezerana imbere y’Imana ugushyingirwa kwera, ndahamya ko hari inyungu k’urugo rwabo rushya. Reka turebe zimwe munyungu zo gusezerana imbere y’Imana n’abakozi bayo ndasoza mvuga no kunyungu zo kuba twakora iteraniro ryo gusezera k’uwapfuye.

Gusezerana kw’abageni imbere y’Imana bitanga ubuhamya bw’ukwemera bafite n’ubufatanye bafite mu idini cyangwa itorero ribasezeranya. Igihe umusore n’inkumi bamaze kwemeranya kubana nk’umugabo n’umugore, bakaba basangiye ukwemera, nibyiza ko babana banyuze imbere y’idini cyangwa itorero muburyo bwo guhamya ko bemera amabwiriza n’amahame y’iryo torero babereye abayoboke. Nubwo gusezerana muri ubu buryo bitavugwaho cyane mugitabo cy’Imana cya Bibiliya, ariko ni umugenzo mwiza ujyanye n’ibyo umuntu aba yariyemeje igihe yemeraga gufatanya n’iryo dini cyangwa itorero. Niba usengera ahantu bigisha kandi bagategeka ko mbere y’uko umuntu ashinga urugo akwiye kubanza guca imbere y’Imana n’abakozi bayo, ni ngombwa ko ubyubahiriza. Igihe uri umuyoboke w’idini cyangwa itorero ntukurikize gahunda zaryo n’amahame yaryo kandi warabyiyemeje icyo gihe uba umunyacyaha kuko udasohoje ibyo warahiriye ubwawe.

Kubakristo, gusezerana imbere y’Imana k’umukwe n’umugeni, ni ubuhamya bwo kwiyemeza k’umugaragaro ko urugo rugiye gushingwa ruzubakwa rushingiye kumahame ya gikristo. Kuba muje imbere y’imbaga y’abantu, mugasezerana imbere y’Imana mubifashijwemo n’abakozi b’Imana, biba bisobanuye ko muri kwiyemeza ko urwo rugo ari urwa gikristo kandi ko imibanire yanyu nk’umugabo n’umugore izaba igendera kumahame ya gikristo. Imbere y’Imana n’imbere y’abahamya bateraniye aho, umukwe n’umugeni baba bari kwiyemeza no gutanga amasezerano yo kuzabana umubano wubahisha Imana.

Gusezerana k’umugaragaro imbere y’Imana n’abantu bateranye ni umwanya wo gushaka gusabirwa umugisha w’Imana ndetse n’umugisha w’ababyeyi, inshuti n’abavandimwe ariko byose bigakorerwa imbere y’Imana. Igihe cyose twifuriza abageni umugisha, guhirwa, gutunga no gutunganirwa. Ahantu heza kandi habereye gusabirwa uwo mugisha ni mumateraniro y’abera b’Imana. Ya migisha yose n’amahirwe twahoraga twifuriza abageni, iyo turi mumateraniro yagenewe icyo gikorwa noneho tuba turi ahantu hakwiye kandi hatunganye ho gusabira uwo mugisha uva ku Mana. Abatashye ubukwe bafatanya n’umukozi w’Imana gusaba bose bari imbere y’Imana.

Muri iki gihe cya Covid 19 ntibyemewe gukora amateraniro bityo gusengera ubukwe ntibiri gukorwa kugeza igihe Imana izakingurira insengero. Igikwiye ni gukomeza gusenga tugategereza twihanganye. Ariko se igihe byamara igihe kirekire (siko mbyizeye) ibyo kubaka ingo nshya byahagarara? Iki ni ikintu gikomeye dukwiye gusengera no gutekereza neza twe abari mumadini n’amatorero kugira ngo tukibonere umuti ukwiye. Imana yaduhaye ubwenge n’Ijambo ryayo ngo bituyobore, abakristo bo bafite Umwuka Wera utuyobora mu kuri kose, nibyiza ko tumenya umwifato ukwiye mubihe nk’ibi turi gucamo.

Ngarutse kubyo gusezera kuwapfuye haba m’urusengero cyangwa ahandi, uko ukwemera kwanjye kuri nuko ntacyo byongera nta nicyo bigabanya k’uwapfuye. Ni umugenzo mwiza w’idini cyangwa itorero muburyo bwo guha agaciro uwatabarutse, tumwibuka kandi tuzirikana ibikorwa bye nkuwarafatanije natwe. Amateraniro nk’ayo kandi ni umwanya mwiza wo gufata mumugongo abasigaye, imiryango n’inshuti ngo bahumurizwe n’ijambo ry’Imana. Ikigeretse kuri ibi nuko mumateraniro nk’aya aribwo twibutswa ko natwe urupfu ariyo nzira, kuko byanze bikunze ubuzima bwa hano ku isi bufite iherezo. Twibutswa ko tutazabaho iteka, urupfu niryo herezo rya buri wese. Igihe twumva ubuhamya n’ibigwi by’uwatabarutse, bidufasha kwisuzuma no kwibaza twe inkuru tuzasiga imusozi. Uwagiye we aba yarangije urwe ibyo tuvugira k’umurambo we ntacyo byongera nta nicyo bigabanya kubyerekeye ubuzima agiyemo nyuma y’ubwo ku isi. Umubwiriza avuga aya magambo ati “Abazima baziko bazapfa, ariko abapfuye bo ntacyo bakizi kandi nta ngororano bakizeye, kuko batacyibukwa. Urukundo rwabo n’urwangano rwabo n’ishyari ryabo, byose biba bishize, kandi ntamugabane bakizeye mubikorerwa munsi y’ijuru byose, kugeza ibihe byose (Umubwiriza 9:5-6). Muby’ukuri amasengesho tuvuga twaherekeje umurambo nitwe afasha si uwapfuye.

Ubundi hari imigenzo imwe n’imwe y’amadini n’amatorero idafite icyo ihuriyeho n’ubufatanye kimwe n’ubusabane bw’umuntu n’Imana, ariko kuko twayayobotse kandi tukemera ntagahato ko tuzayubahiriza, nibyiza kuyakurikiza igihe bishoboka. Igihe bidashoboka nizera ko ntawacirwa urubanza cyangwa ngo avutswe ijuru yari kujyamo kuko hari umuhango cyangwa umugenzo w’idini atubahirije kandi yari mugihe kigoye (crisis) adafite uburyo n’umwanya byo gushyira ayo mabwiriza mubikorwa. Ikintu cyo kwitondera no kwirinda ni ukurenga kucyo Imana ibuzanya cyangwa yategetse mu Ijambo ryayo.

Musomyi wacu, niba waramaze kwakira no kwemerera Yesu Kristo ngo abe Umwami w’umutima wawe komeza kubaho imibereho iranga abakijijwe cyane muri iki gihe kigoye aho kuba umurokore bitari kurangwa no kujya guterana mu nsengero ahubwo biri kurangwa cyane cyane n’imivugire, imyitwarire, n’imikorere n’imibanire yawe n’abandi. Kuba hari imihango y’idini utari kubahiriza, ntibikwiye kuguhagarika umutima igihe iyo mihango yaba idafite ishingiro rifatika muri Bibiliya.

Kuri wowe utarakira Yesu nk’Umwami (umuyobozi) w’umutima wawe, byaba byiza ukoresheje aya mahirwe ufite yo kuba ukibasha kubona inyigisho nkizi maze ukemera kwakira Yesu Kristo muri wowe, ukamwegurira umutima wawe n’imibereho yawe. Ukemera kwihana no kuzinukwa ibyaha byose ufashijwe n’Umwuka w’Imana bityo nawe tugafatanya urugendo rw’abategereje ihindukira ry’Umukiza Yesu ariwe uzarangiza ibi byose turi gucamo.

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here