Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19: Ese bizoroha ko shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda isubukurwa hagendewe kumabwiriza...

Covid-19: Ese bizoroha ko shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda isubukurwa hagendewe kumabwiriza yatanzwe na FERWAFA?

FERWAFA yamaze gushyiraho amabwiriza ajyanye n’uburyo shampiyona yakinwa hatishwe amabwiriza yokwirinda COVID-19, nkuko yari yabisabwe na Ministeri ya Sport.Ariko agaragara nk’ingora bahizi mu kuyubahiriza.

Nyuma yuko shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ihagaritswe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, gusa bikaza kwemezwa ko shampiyona yatwawe na APR FC kuko niyo yari kumwanya wa mbere, mbere yuko shampiyona ihagarikwa. Mu mpera z’icyumweru tuvuyemo,FERWAFA yamaze gushyiraho aya mabwiriza hanze.

Nyuma yuko FERWAFA Isohoye itangazo rijyanye nizo ngamba, abantu benshi barishimye kuko bumvaga ko byibuze hari icyizere ko umupira ugiye kwongera gukinwa maze abantu bakava mu bwigunge.

Gusa na none abantu ntibabivuzeho rumwe, kuko bimwe mubyemezo byafashwe bisa nkaho bizabangamira amakipe kubera impamvu zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubushobozi.

Ubumwe.com twabashakiye zimwe mungingo zishobora kuzagora cyane amakipe azakina shampiyona y’uyumwaka.

  1. Amakipe agomba kumenya neza ko abakozi bayo bari gukurikiza neza amabwiriza yo kwirinda COVID-19: Abarebwa cyane n’iyi ngingo ni abakinnyi. Gusa FERWAFA Yirengagije ko amakipe yo mu Rwanda atagira abakozi bahagije bakurikirana ikipe. Cyane ko naba perezida b’amakipe atandukanye abenshi baba bafite indi mirimo ibatunze ya burimunsi bakora, kuburyo batakurikirana amakipe uko bikwiye cyangwa uko bikenewe. Amakipe menshi yo mu Rwanda uretse abatoza n’abakinnyi na team manager, ntafite ubushobozi bwahemba abandi bakozi bashobora gukurikirana buri mukinnyi mubuzima abamo bwa buri munsi. Icyo ni kimwe mubizagorana .

 

  1. Guhuriza abakinnyi na staff mumwiherero bakaba ariho bakurikiranirwa nyuma yuko bazaba bamaze gupimwa COVID-19: Twibukiranyeko gupima COVID-19 byishyurirwa amadorali 50 kuri buri muntu. Bikaba bingana ni 46000 FRW,bivuzeko ikipe ifite abakinnyi 30 kugiranga bapimwe bose, buri kipe yakwishyura byibuze arenga miliyoni n’ibihumbi 300 y’u’Rwanda udashyizemo abatoza n’abandi bakozi b’ikipe. Uretse amakipe afashwa n’uturere nayo atabonera amafaranga ku gihe, aha wakwibaza aho amafaranga nkayo azava, ukongeraho n’amafaranga yo gutunga abakinnyi mumwiherero, ibikoresho bizakoreshwa, n’imishahara yabakinnyi, mugihe abafana bazaba batemerewe kwinjira ku kibuga cyane ko ariho amakipe menshi acungira.

Muminsi ishize FERWAFA yakiriye amafaranga yahawe na FIFA kimwe n’andi ma Federation yose ku isi. Birumvikana ko ayo mafaranga azafasha amakipe kugirango yiyubake muri ibi bihe ariko twibuke ko amenshi arimo ibirarane by’ abakinnyi kuburyo amenshi azabona ayo mafaranga ahita yishyurwa. Kugeza ubu biragoye ko amakipe menshi azashobora guhemba abakinnyi, ukongeraho kubatunga barihamwe.

  1. Ikipe yakiriye niyo igomba kwishakira kandi ikanapima (abakozi bo muri sitade,abacunga umutekano,abatoragura imipira, abakora amasuku n’undi wese uzaba wemerewe kwinjira muri stade): tugendeye kubyo twahereyeho hejuru iyi ngingo ni umutwaro wiyongera kuyindi nayo yari igoye amakipe azakina shampiyona y’uyu mwaka.

 Hakwiye kugaragazwa uburyo aya makipe agomba kugabanyirizwa inshingano kugira ngo abashe kwitunga muri ibi bihe kuko uretse make afite aho ahuriye n’inzego za leta ayandi azagorwa cyane no kubaho mu gihe shampiyona izaba ikinwa kuburyo umushahara ku makipe amwe ushobora kuzaba inkuru y’igihuha.

Amabwiriza yatanzwe na FERWAFA mu bigaragara ntiyoroheye amakipe

Mutabazi Parfait

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here