Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19: Ese ntitwaba turi gusenga ibidahuye n’ubushake bw’Imana akaba ariyo mpamvu...

Covid-19: Ese ntitwaba turi gusenga ibidahuye n’ubushake bw’Imana akaba ariyo mpamvu tudasubizwa vuba?

Basomyi bacu, ndizera ko Imana ikibarindiye m’ubuntu bwayo kandi ikomeje kubihanganisha no kubarinda mugihe kibi nk’iki.

Ndatekereza ko abantu benshi kuri iyi si baba abizera Imana Rurema cyangwa izindi mana turi kwinginga Imana ngo ice inkoni izamba idukize iki cyorezo.  Hariho gusenga k’uburyo bwinshi, nko gusenga dushima; gusenga turamya; duhimbaza kandi dusingiza Iyaduhanze, gusenga twicuza ibyaha tukabisabira imbabazi hamwe no gusenga dusaba ibyo dukennye.

Haciye igihe kitari gito abantu benshi basenga basaba Imana gukuraho iki cyorezo cya Covid-19 (ndizera ko benshi muri twe ariko dusenga dusaba, ndahamya ko ntawasenga ashima kubw’indwara iri koreka isi, gusa niba hari abashima kubwayo baba ari bake), ariko ndibaza impamvu Imana isa niyicecekeye.

Byashoboka se ko turi gusenga nabi nk’uko Yakobo yanditse abwira abizera ati “Murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi, mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi (Yakobo 4:3)? Ibiri amambu,  Yesu yabwiye abamwizera ati “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange k’urugi muzakingurirwa.” Intumwa Pawulo nawe yandikiye itorero ry’i Filipi ati “Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima” (Abafilipi 4:6).

Nubwo ijambo ry’Imana ridusezeranya ko nidusaba tuzahabwa, siko iminsi yose dusenga tugahita duhabwa ibyo twasabye. Nk’uko twabibonye muri Yakobo 4:3, kimwe mubyatuma Imana itaduha ibyo dusabye ni igihe tubisabiye kubyayisha irari ryacu. Uyu murongo watumye ntekereza kuburyo ndi gusengamo muri iyi minsi. Birumvikana twe nk’abantu, icyadushimisha ni ukumva ko iki cyorezo cyangwa izindi ngorane izo ari zose turi gucamo zakurwaho kandi vuba. Ariko reka dutekereze neza nyuma yo gusenga, turebe ko twasenze ngo ubushake bwacu (irari ryacu) abe aribwo bukoreka aho gushaka ubushake bw’Imana. Ndibuka Yesu igihe yasengaga mbere gato yo gufatwa ngo abambwe k’umusaraba yasabye Imana Data agira ati “…ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka” (Matayo 26: 39). Asubiye gusenga bwa kabiri umva n’ubundi uko yasenze “…Data, niba bidashoboka ko iki kindenga, ngo kereka nkinywereyeho, ibyo ushaka abe ari byo biba” (Matayo 26:42). Yesu umwana w’Imana igihe yasengaga yasabye ko ubushake bwa Data aribwo buba. Uru rugero rwiza rwo gusenga natekereje ko rwadufasha mugihe dusenga Imana haba kubwa Coronavirus cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima umuntu yaba ari gucamo. Dukwiye gusenga dusaba ko ubushake bw’Imana aribwo bukorwa.

Byumvikane neza sindi kuvuga ko tudakwiye kubwira Imana ikibazo kitubangamiye ndetse tukayisaba kugikuraho. Ariko igihe dusenga dukwiye kwitwararika kumenya neza ko ibyo turi gusaba biri muri gahunda y’Imana. Wakwibaza uti namenya nte ko ibyo nsengera biri muri gahunda y’Imana? Cyangwa namenya nte ubushake bw’Imana kugira ngo isengesho ryanjye ndisenge ryerekeza muri ubwo bushake? Reka mbanze ntanjye urugero nyuma mbahe inama z’ijambo ry’Imana. Yenda bamwe bo muri mwe mwigeze mukora umushinga mujya kuwushakira abaterankunga. Buriya imishinga isubizwa bijyanye n’uko uwawukoze yajyanishije nibisanzwe biri mubyo abo baterankunga basanzwe bakora cyangwa bafite mu iteganyamigambi ry’uwo mwaka cyangwa icyo gihe. Haraho ujyana umushinga bakakubwira ko ibyo ushaka gukora bitari m’urutonde rw’ibyo batera inkunga cyangwa ko muri icyo gihe (period) atari ibyo bashyize imbere. Maze kubona ririya sengesho rya Yesu nibajije ko icyadufasha mukuyobora amasengesho yacu neza ari kugerageza gushakashaka ubushake bw’Imana kuri twe akaba aribwo dusaba. Ikintu cy’ubwenge kandi gikomeye ni ukumenya ibiri kuri gahunda y’Imana (agenda) muri icyo gihe kugira ngo abe aribyo usaba.

Mumfashe tuzirikane iyi mirongo:

Yohana 4:24 “Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiye kuyisengera mu Mwuka no mukuri.”  Gusengera Imana mu Mwuka sinzi ko tubisobanukiwe neza twese, ariko kimwe cyo ni ugasenga uyobowe n’Umwuka mubyo uvuga usenga. Ntidusengeshe ubwenge bwacu gusa tuyobowe n’ibyifuzo byacu (birya Yakobo yise irari), ahubwo tukayoborwa n’Umwuka w’Imana mubyo tuyisaba. Akenshi usanga tuvuga amagambo amenyerewe twumvanye abandi cyangwa twafashe mu mutwe.  Imana ikeneye kumva amagambo y’umwimerere avuye ku mutima wawe.

Abefeso 6:18 “Musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga…”  Intumwa Pawulo aratwigisha ko atari ugupfa gutondagura amagambo gusa ngo turasenga, ahubwo muburyo bwose dusengamo dukwiye gusengesha Umwuka. Gusengesha Umwuka ndasobanukirwa ko ari ugusenga ariko dushyize Umwuka imbere akaba ariwe uduserukira imbere y’Imana, cyangwa se akatuyobora mubyo dusaba kugira ngo tudahushanya n’ibyo Imana ishaka. Umwuka Wera azi ibyo Imana ishaka, azi ibyo Imana itunze, azi ibiteganijwe k’urutonde rw’ibyo Imana yiteguye guha abayisaba. Nibyiza ko igihe dusenga tumwinginga cyane ngo aduhishurire ubushake bw’Imana gutyo natwe isengesho ryacu rikibanda aho.

Abaroma 8:26-27 “Uko niko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe niwe udusabira aniha iminiho itavugwa, kandi Irondora imitima izi ibyo Umwuka atekereza, kuko Umwuka asabira abera nk’uko Imana ishaka.” Ijambo ry’Imana riragaragaza ko tutazi uko dukwiye gusenga, kuko akenshi dusaba ibihuye n’irari ryacu kandi si buri gihe tubihawe byatugirira umumaro muburyo buhesha Imana icyubahiro. Igikwiye ni ukwishingikiriza k’Umwuka kugira ngo adusabire kuko niwe uzi neza ibiri kuri gahunda y’Imana Data kandi akaba afite inshingano yo kudusengera atwingingira. Zirikana iri jambo “…kuko Umwuka asabira abera nk’uko Imana ishaka.” Nizera ko tumuhaye umwanya mu mitima yacu, ashyira mu bwenge bwacu amagambo ahuye nibisanzwe biri mubyo Imana iduteganirije, gutyo bikorohera Imana kuko isanga ibyo turi kuyisaba aribyo kubisanzwe yaduteganirije muri icyo gihe.

Bene Data tumaze igihe dusenga yaba abasengera coronavirus, yaba nabari gusengera ibindi byifuzo binyuranye, tugenzuze ijambo ry’Imana muri Bibiliya niba ibyo dusaba biri mubyo Umwuka yazamura imbere y’Imana Data. Aho bishoboka duhindure imisengere, dusengeshe Umwuka, twibaze ngo kuki ibi biri kutubaho, kuki Imana yemeye ko biba, kuki biri mu itorero ryayo, kuki biri  mugihugu,  kuki biri ku isi yose? Ubushake bw’Imana muri ibi ni ubuhe? None nasenga nyisaba iki muri iki gihe? Ese iki ndimo nsengera nicyo kibanze m’ubuzima bwanjye? Ikintu k’ingenzi usengera m’Umwuka yibaza ni ukwibaza ati: mbese ibi nsaba Imana ibikoze izaba ifitemo iyihe nyungu? Abandi bantu bo se bazagiramo iyihe nyungu? Umwuka Wera adufashe kumenya gusenga dusaba ibihuye n’ubushake bw’Imana cyane cyane muri iki gihe isi yose isumbirijwe n’icyorezo.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) ndetse akaba anafite icyiciro cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

1 COMMENT

  1. Pastor aravuga ukuri cyane ariko nanjye mfite iyindi nyunganizi impanvu Imana ishobora kudasubiza amasengesho yabantu: 1.Kuba wibwira ko urimo kubwira Imana nyamara itakuzi nukuvuga ninkuko wafata Telephone yawe ukavugana numuntu ugasuka amaganya yawe,agahinda kose ufite kumutima umuntu akakwihorera wajya gusoza akakubwira ati wibeshye numero.Imana ntabwo ijya ifata Call yumuntu idafitiye numero,urahamagara Imana igufitiye numero.Ikindi nkuko Pastor yavuze,impanvu tudasubizwa nuko dusaba nabi,gusaba Imana ngo ikureho icyorezo,urupfu,inzara,indwara ni ukwinaniza kubusa rwose kuko byanze bikunze ibi bizaba COVID-19,izahita ikurikirwe niyindi bityo bityo kugeza igihe ISI izakurwaho hakaremwa indi nshyashya.Ijambo ry’Imana riravuga riti”Amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi ariko Uwiteka amukiza muri byose”Imana ibimurindiramo ntabwo ibikumira kuko bitabayeho kwihangana kwe ntabwo kwapimwa.Ikindi kandi Ibigeragezo Imana iteje abantu kubera kuyigomera,iyo baciye bugufi bakamenya amafuti yabo bakicuza irababarira ikabikuraho ariko Ibyago ikiremwa muntu yiremeye yizaniye(Intwaro zubumara,Accide,Virus,Inkota,amasasu)ibi byose byakozwe nabantu bagamije guhangana no kumarana ntabwo ari Imana yabatumye ngo babikore ntaruhare ibifitemo,ntampanvu yo kuyisaba gukuraho ibyo itateje ababiremye nibunva icyobabishiriyeho kigeze bazazana umuti kuko urahari urabitse ntabwo ari Imana izaba iwuzanye.Imana ibahe umugisha.IPNO

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here