Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19 : gushyingirwa mu nsengero mu bikorwa byemewe mu Rwanda

Covid-19 : gushyingirwa mu nsengero mu bikorwa byemewe mu Rwanda

Inama y’abaminisitiri yateranye ejo iyobowe na Prezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje ko imihango yo gushyingirwa mu nsengero ikomorewe, mu gihe hari haciye igihe kitari gito itemewe kubera ingamba zo gukumira ikwirakwiza rya Covid-19.

Iyi mihango iremewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Iki cyemezo kije kiyongera ku gusezerana imbere ya mategeko byari biherutse gukomorerwa aho bwo abantu batarenga 15.

Nyamara n’ubwo gushyingirwa mu nsengero byemewe, ariko insengero zo zikomeje gufunga aho inama y’abaministri yanzuye ko bazareba niba nazo zazafungurwa mu minsi ya vuba(15) bitewe nibyo Ministeri y’Ubuzima izaba igaragaza.

Akaba ariyo mpamvu iyi nama yanzuye ko Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu izatanga amabwiriza uko bizashyirwa mu bikorwa.

Mukazayire Youyou

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here