Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19: Imana ishaka ko nitwara nte muri iki gihe? Igisubizo na Pastor...

Covid-19: Imana ishaka ko nitwara nte muri iki gihe? Igisubizo na Pastor Basebya Nicodème

Reka twongere tubashimire ko mufata umwanya wo gusoma ibitangazwa n’ikinyamakuru cyacu cyane cyane muri iki gice kijyanye n’iyobokamana. Ndizera ko hariho amashimwe menshi nyuma y’uko mu byumweru bitatu bishize amateraniro y’abasenga Imana yakomorewe nubwo twese tutarabasha gukingura insengero kuko tugishakisha uko twakubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwiza rya Covid 19. Hamwe no kuzuza ibisabwa, hirya no hino abantu bakomeje amasengesho y’ukwizera mu miryango no mu mitima yabo dusengera ko icyorezo cyatubujije umudendezo cyashira mu gihugu cyacu maze abana b’Imana bagasubira kwidagadura baramya Imana.

Ndifuza kwibutsa abari gusenga ko nk’uko Yakobo yanditse (5:16) “gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi iyo asenganye umwete.” Igihe turi gusenga dusaba ko icyorezo gihashywa mu gihugu cyacu ntidukwiye gucogora, dusengana ukwizera kandi tugasengana ubwirinzi.  Abasenga Imana basabwa kubikorana umwete ariko kandi bakanasenga bakiranuka mubyo bakora. Njyanishije n’iminsi turimo ni ukuvuga ngo niba dusaba Imana ko icyorezo cyashira mugihugu twe abasenga dukwiye kuba dusenga ariko tunakiranuka mukubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda no kurinda bagenzi bacu kugira ngo icyorezo kirandurwe burundu. Umukiranutsi kandi asengana umwete adasaba gusa ko icyorezo cyakurwaho, ahubwo mugihe cyo gusenga, habeho no kubaza Imana ubushake bwayo ku bantu bayo muri rusange no kuri we ubwe by’umwihariko. Imana ishaka ko nitwara nte muri iki gihe cy’icyorezo n’igihe ibintu byinshi byahungabanye mu bice binyuranye by’ubuzima? Uruhare rwawe nanjye mukumenya ubushake bw’Imana no kubwubahiriza nibyo bizatuma Imana igabanya iminsi y’icyorezo ku gihugu cyacu.

Nk’uko twakunze kubivuga, ntagushidikanya ko abantu b’ingeri zinyuranye bari kwiga amasomo anyuranye ajyanye n’iki gihe ibihugu by’isi hafi ya byose biri gucamo. Baba abakomeye n’aboroheje, abahanga n’abadafite ubumenyi bw’ikirenga, abakene n’abakire, baba abo mubihugu by’ibihangange n’abo mubihugu byoroheje, ntawajya impaka ngo ahinyure ko hari amasomo buri cyiciro kiri kwiga. Isengesho ry’umukiranutsi mubihe nk’ibi ryaba kandi kubaza Imana amasomo ishaka gutanga kuri wowe ubwawe n’abantu bayo muri rusange. Nibyiza ko umuntu yegera Imana afite kwizera ko nta kintu na kimwe cyaba kuri we kidafite ubusobanuro n’impamvu yacyo. Isengesho ryo gukiranuka niridufashe gusobanukirwa impamvu yatumye Imana idusohora mu nsengero ikazikinga igihe kingana nicyo twari tumaze. Birashoboka ko uyu mwanya ntagisobanuro waba ufite, ariko Imana ntijya ikorera mugihombo. Ndumva byanze bikunze hari ibintu bikomeye Imana yashatse kwigisha abayisenga muri rusange kimwe nuko hari ibyo yashatse kwigisha buri muntu kugiti cye. Ahubwo igikwiye ni ukuyisengana umwete tuyibaza amasomo ishaka ko dukura mugihe duciyemo nuko twayabyaza umusaruro mugihe kiri imbere.

Nimvuga amasomo turi kwigira muri iki gihe cya Covid 19 ntimwumve gusa amasomo yo muburyo bw’umwuka ariyo y’imibanire yawe n’Imana. Hari andi masomo twakwiga igihe tubitekerejeho neza. Hari amasomo yo mumibanire yawe nabagenzi bawe, amasomo yo muburyo bw’ubukungu, amasomo yo muby’ibyuyumvo mbamutima, amasomo y’imyitwarire, amasomo y’imitunganirize y’imirimo dushinzwe n’andi menshi. Ibyabaye ku isi ntibyoroshye kubyakira no kubisobanukirwa ariko Imana twizeye nta kintu cyaba itakizi cyangwa ngo ikirekure, niyo mpamvu mpamya ko ibyabaye yabirekuye ngo bitubeho. Icyo nizera nuko nta mugambi na muke ifite wo kutugirira nabi. Byashoboka ko twaca mungorane z’uburyo bwinshi nyamara ari uburyo Imana iri kuduteguramo ngo twakire ibyiza byayo cyangwa idutunganirize kurushaho kuyegera ngo dusabane nayo. Uwitwa Yobu mu mibabaro ye niwe wavuze amagambo akomeye agira ati “Niki gituma nirya nkimara, ngahara amagara yanjye? Naho yanyica napfa nyiringira, nubwo bimeze bityo, inzira zanjye ndazikomeza imbere yayo.” Yobu yahamije ko Imana ifite uruhare mubiri kumubaho kandi ko naho byamutwara ubuzima bitamubuza gukomeza ukwemera n’icyizere yari ayifitiye. Covid 19, ntitume abizera Imana bayitakariza icyizere cyangwa ngo biyandarike. Imana ikomeza kuba Imana no mugihe k’ibyorezo, ikingenzi ni ukuba maso ukayishikamaho utegereje icyo izabyaza muri ibyo bihe bibi uri gucamo.

Nyuma y’amezi yari agiye kuba atanu turakomorewe ngo twongere dusenge nubwo kwidagadura nk’uko byari bisanzwe bitarashoboka neza. Igihe ugize amahirwe yo gusubira guteranira hamwe na bagenzi bawe muhimbaza Imana, ndizerako ari igihe gikomeye cyo kuzirikana uko byari bimeze igihe utari ufite uburyo bwo guteranira m’urusengero. Kuri ubu dusubiye guteranira hamwe, ubudasa ni ubuhe cyangwa akarusho ni akahe tugereranije na mbere y’ikingwa ry’insengero? Ndahamya ko nkuko nigeze mbivugaho mubyigisho byatambutse hari inyungu zibonekera mu materaniro y’abera utabonera ahandi aho ariho hose. Igihe uzaba uteranye gerageza gusubiza amaso inyuma muri cya gihe cya mbere ya Covid 19 maze usuzume uko wari usanzwe witabira amateraniro n’ibihe wabonekaga k’urusengero uko bingana. Tekereza k’uruhare wagiraga mu murimo n’umwete washyiraga muby’Imana. Mu isengesho ryo gukiranuka kwawe, byaba byiza usobanuje Imana uko ugiye kwitwara mugihe cya nyuma y’icyorezo. Bisa naho ari amahirwe ya kabiri Imana itanze kuri twese baba abizera Imana n’abatayizera ngo tugire umwete mushya mu nzira yayo. Abizera ndumva ari igihe cyacu cyo kwiminjiramo agafu tugakorera Imana nk’abari mu minsi y’inyongezo.  Abatariyegurira Imana namwe mukwiye kwibaza impamvu mukomeje kurindwa nubwo mutubaha Imana hanyuma ukabaza umutimanama yawe niba bitaba byiza aya mahirwe ya kabiri akaba igihe cyiza cyo kwizera Yesu Kristo Umucunguzi woherejwe mu isi. Ndakwifuriza nawe guhitamo gufatanya n’abandi kuramya Imana iteza amapfa nyuma igatanga naho bahahira.

Twizeye ko mugihe kitarambiranye, Imana ikoresheje abayobozi bacu b’igihugu hamwe n’uruhare rwa buri wese muri twe, icyorezo kizaba nk’umugani, ariko rero umugani ugana akariho. Niyo mpamvu nkomeje kugushishikariza kuzirikana no gushyira mubikorwa amasomo uzaba warakuye mugihe cy’iki cyorezo. Ibihe biri imbere bizaba byiza kurushaho bitewe n’uko wize neza amasomo y’ubuzima bwawe bwite nay’ubuzima bwa bagenzi bawe bagukikije hanyuma ugafata ingamba z’ubuzima buri imbere. Uko byamera kose imbere ni heza ariko ubifitemo uruhare.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here