Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19 : Imiryango 200 yiganjemo ababana n’ubwandu bwa SIDA yashyikirijwe ubufasha bwihuse.

Covid-19 : Imiryango 200 yiganjemo ababana n’ubwandu bwa SIDA yashyikirijwe ubufasha bwihuse.

Umuryango utegamiye kuri Leta CSDI (Community Social Development Innitiative) watanze inkunga bise “Inkunga y’ihuse” (Emergency assistance) ku miryango 200 ya batishoboye yiganjemo ababana n’ubwandu bwa SIDA kugira ngo ibagoboke muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Uyu muryango usanzwe ukorera mu bice bitandukanye by’igihugu, uvuga ko wageneye aba bantu bo mu Murenge wa Jabana ubufasha bwihuse kuko bazi ko bari mu banyarwanda bahuye n’ingaruka za Covid-19, kuko abenshi imirimo yabo yahagaze, kandi abenshi muri bo imiti bafata ikaba iba ifite imbaraga nyinshi, akaba ari muri urwo rwego babatekereje bakabagenera inkunga irimo ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku, nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda umuntu yunganira undi, ariko nabwo bibutsa ko batagomba kwicara ngo bategereje inkunga, ahubwo ko yaza yunganira umuntu.

Leon Pierre Rusanganwa umuyobozi mukuru wa CSDI ibi yabigatutseho kuri uyu wa Gatanu Tariki 28/08/2020 aho bari mu gikorwa cyo gushyikiriza iyi nkunga umurenge wa Jabana, akaba ari bo bazageza iyi nkunga ku bagenerwa bikorwa.

Mu magambo ye yagize ati: «  Ubu ni ubufasha bwihuse tuje twunganira aba bantu. Turabizi cyane ko bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 niyo mpamvu tubifashijwemo n’abaterankunga bacu twabageneye ibyingenzi byihutirwa, harimo ibyokurya ndetse n’ibyangombwa by’isuku kugira ngo bakomeze kwirinda Covid-19. Ibi twabyise ko ari ubufasha bwihuse kuko si ikintu gihoraho, ahubwo bibatera imbaraga babona bigiye gushira nabo bagashyiramo imbaraga zo gushakisha ibindi. »

Leon Pierre Rusanganwa umuyobozi mukuru wa CSDI avuga ko inkunga yahawe aba bagizweho ingaruka na Covid-19 igomba kubatera imbaraga zo gushaka imibereho myiza.

Rusanganwa yakomeje avuga ko iyi nkunga yateguwe ku buryo buri muryango uzahabwa ibingana n’undi kugira ngo ibyo bashyikirijwe bibafashe ku buryo bungana.

Yakomeje agira ati : « Tuzabitanga mu buryo dukurikije icyita rusange. Twagiye tureba umubare w’abantu bagize umuryango. Kugeza ubu umuryango ufite abantu benshi ni umuryango ufite abantu 9. Rero birimvikana uuryango ufite abantu 2, ntabwo wawuha kimwe n’umuryango ugizwe n’abantu9. »

Ibi kandi ni ibyagarustweho na Dr. Brenda Kateera Asiimwe Umuyobozi w’Umushinga ushinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, AIDS Healthcare Foundation (AHF) mu Rwanda ari nabo bateye inkunga iki gikorwa, aho yagarutse kuri iyi nkunga ndetse anibutsa abayihawe ko bagomba guharanira kwigira, byaba ngombwa ko hari ubufasha bahabwa bukaza bubunganira.

Mu magambo ye yagize ati : « Turishimira iyi nkunga kuko ije gufasha abanyarwanda bahuye n’ingaruka za Covid-19. Nk’uko babigarutseho ubu ni ubufasha bwihise, bivuga ko atari ikintu gihoraho, bagomba guharanira kwigira. »

Dr. Brenda Kateera Asiimwe Umuyobozi wa AHF

Uyu mushinga utera inkunga imiryango itandukanye mu Rwanda Dr. Brenda yavuze ko bazakomeza gutera inkunga imiryango itandukanye basanzwe bakorana kugira ngo barebe ko bagera ku miryango myinshi yahuye n’ingaruka za Covid-19.

Yakomeje agira ati : « Uyu munsi twafashije CSDI kugeza ibyokurya n’ibindi ku baturage ariko mu busanzwe, dukorana n’ibigo nderabuzima 30 nabyo turi kureba uko tuzabatera inkunga yo gufasha abantu bagezweho n’ingaruka za Covid-19, Cyane cyane abafite Virus ya SIDA, ariko n’abandi banyarwanda babikeneye. »

Mukaminega Jeannette ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Jabana, yashimiye iyi nkunga ndetse agaragaza ko ari ubufatanye bwiza aho yagize ati : Turabashimiye cyane kuba mwaratekereje abantu bahuye n’ingaruka za Covid-19. Ni igikorwa cyiza cyunganira gahunda ya Leta kandi giteza imbere imibereho myiza y’umunyarwanda. »

Mukaminega Jeannette ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Jabana ashimira ubufatanye bwa CSDI na Leta.

Abashyikirijwe iyi nkunga nabo bagaragaje ko yaje yari ikenewe, ndetse atari iyo kugira ngo bicare badamarare ngo bazajya bategereza inkunga, ahubwo ari ibafasha gufata imiti neza ntibagireho ingaruka mbi kubera inzara, hanyuma bakabona uko bakorera imiryango yabo ubuzima bugakomeza.

Bamwe bafatira imiti yabo ku Kigo Nderabuzima cya Kabuye, ari naho iki gikorwa cyabereye baganiriye na Ubumwe.com bagaragaje ko bishimiye iyi nkunga ndetse ko ari ikimenyetso cy’uko hari abanyarwanda bafite umutima mwiza batekereza abandi bari mu buzima bugoye.

Nyirabahire Donathe (Ntabwo ari amazina ye) yagize ati: “  Iyi nkunga ije yari ikenewe, abana bari barahorose ariko ubu tugiye kurya.Umuryango wanjye ugizwe n’abantu 4, dutunzwe no guca incuro. Rero iyi miti dufata iba ikomeye kuburyo kuyifata utariye biba ari ikibazo cyane ihita ikurusha imbaraga. Ariko ubu nzajya nywa agakoma mbone imbaraga, hanyuma mbone uko nkomeza gushakisha ubuzima. »

CSDI ishyikiriza inkunga ubuyobozi bw’Umurenge wa Jabana ngo nabo bazayishyikirize abagenerwabikorwa

Umubyeyi w’imyaka 62 w’abana batanu uvuga ko barangije amashuri ariko batarabona akazi, ubu bakiri gushakisha nawe yashimiye iyi nkunga.

Mu magambo ye yagize ati: «  Iyi nkunga ije kudufasha pe. CSDI yari isanzwe itwunganira mu buvuzi none baduhaye n’ibyo kurya, Imana ibahe umugisha. Kunywa iyi miti utariye ihita ikurusha imbaraga ntacyo wabasha gukora cy’akazi. Ariko ubu umuntu azajya anywa umuti yariye ubundi abone imbaraga zo kuba yakora akazi kamutunga. »

Ibyatanzwe bifite agaciro k’ibihumbi 12 by’amadolari ya Amerika, asaga miliyoni 11.6 Frw. Imiryango 200 izafashwa igizwe n’abantu 837. Iyo nkunga igizwe n’umuceri, Amavuta y’ubuto, Akawunga,Isukali,Umunyu,Isabune, agapfuka munwa,Mutuelle de santé n’impapuro z’isuku (Cotex).

Mukazayire Youyou

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here