Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19 : Imiryango myinshi irahamya ko yabonye umwanya wo kwiga ijambo ry’Imana

Covid-19 : Imiryango myinshi irahamya ko yabonye umwanya wo kwiga ijambo ry’Imana

Mu bihe Isi yose yahuye n’ingaruka nyinshi kandi mbi kubera icyorezo cya Covid-19. Abanyamadini benshi barahamya ko cyabaye igihe kinini cyiza cyo kwiga no gusobanukirwa ijambo ry’Imana mu miryango yabo.

Ibi ni mu gihe hano mu Rwanda insengero na kiriziya ndetse n’imusigiti byari bikinze bitemerewe kwakira amateraniro kimwe mu ngamba zafashwe zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Imiryango myinshi ihamya ko byabaye ibihe byiza byo kwigira hamwe ndetse no gusobanukirwa hamwe ibijyanye n’ukwemera kwabo.

Ishimwe Leatitia umubyeyi w’abana 2 bakaba banabana n’abandi bana 2 barera yagize ati” Ibi bihe byabaye byiza cyane byo kwiga ijambo ry’Imana ndetse no gusobanukirwa neza ibyo twemera. Abana natwe babyeyi, kuva gahunda ya Guma mu rugo itangira twakoreraga amateraniro iwacu mu rugo.”

Ishimwe yakomeje avuga ko hari n’impano zihariye bavumbuye mu bana babo zijyanye n’umurimo w’Imana.

Yakomeje agira ati” urumva mu gihe cy’amateraniro twajyaga ibihe, umwe akaba umuyobozi, undi akaba Pasteri, undi akaba umudiyakoni, noneho abasigaye bakaba abaririmbyi, ariko byari byiza kuko wabonaga impano zidasanzwe.”

Gukorera amateraniro hamwe nk’umuryango, byagize akamaro mu busabane bwabo n’Imana,(photo internet)

Ujamahoro Aline we yavuze ko ibi bihe byatumye agira igihe kinini cyane cyo gusenga Imana,kirenze n’icyo yari afite mbere.

Yagize ati” Ubu twaguze ibitabo by’umusomyi icy’abana n’icya bakuru. Aho burimunsi bituma tugira umwanya wo gusoma no kuganira ijambo ry’Imana. Kandi ibi ntibyigeze bikorwa mbere insengero zigifunguye.”

Igitabo cy’umusomyi ni igitabo cyanditse gishingiye kuri Bibiliya, gifite insanganyamatsiko ya buri munsi, ndetse n’umurongo wo muri Bibilia uherekeje iyo nsanganyamatsiko. Abakirisitu benshi bavuga ko kibafasha cyane mu buzima.

Henriette umukobwa urangije Kaminuza wibana wenyine, nawe yavuze ko yagize ibihe byiza byo kwiyigisha no gusobanukirwa ijambo ry’Imana ku giti cye.

Ati” ubundi njyewe numvaga nta pasteur uri imbere yanjye ntacyo namenya ku ijambo ry’Imana. Ariko naje gufata umwanzuro wo kujya nsoma Bibiliya njyenyine, imirongo nk’ingahe ngatekereza neza icyo ishaka kuvuga. Ubundi nkaririmba ngasenga Imana.”

Henriette yavuze ko hari igihe yasomaga ntasobanukirwe neza icyo Imana yashakaga gusobanura, agahamagara Pasteri kuri telefoni akamusobanuza.

Insengero zafunzwe guhera ku itariki 15 Werurwe 2020 aho bantu bashishikarizwaga gusengera mu ngo kubera icyorezo cya Covid-19. Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa15 Nyakanga 2020, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yemeje ko insengero zemerewe gusubukura ibikorwa byazo ariko inzego z’ibanze zibanje kureba ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19. Kugeza ubu zimwe zujuje ibisabwa zarafunguye, ariko izindi nyinshi ziracyafunze.

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here