Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19: Kudahuza mu bakozi ba Leta ku myanzuro yafashwe na Minisitiri w’Abakozi...

Covid-19: Kudahuza mu bakozi ba Leta ku myanzuro yafashwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Abakozi ba leta ntibumva kimwe ibaruwa yandistwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, asaba ko uyu mwaka wa 2019-2020, wabarwa nk’impfabusa kubera ingaruka za Covid-19

Muri iyi baruwa Minisitiri Rwanyindo asaba inzego zitandukanye ko uyu mwaka w’ingengo y’Imari ya 2019-2020 ubarwa nk’impfabusa ibijanye n’ishimwe rihabwa umukozi wakoze neza ndetse no kuzamurwa mu ntera bisanzwe bikora nyuma y’imyaka 3 hakabarwa imyaka umukozi yagize nibura 70% uyu mwaka bitazakorwa kubera ingaruka za Covid-19.

Igikorwa cy’isuzumabushobozi gikorerwa abakozi bagengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta, kandi gikorwa mu bice bibiri aribyo: Guhiga imihigo no guhigura imihigo, ikurikirwa n’isuzumabushobozi ndetse n’itangwa ry’amanota kw’ijana (100%) ku bikorwa byari byarateganyijwe n’ibyakozwe.

Ubumwe.com nyuma yo kubona iyi baruwa baganiriye n’abakozi ba Leta batandukanye mu nzego zitandukanye, hanyuma bagaragaza kudahuza kuri uyu mwanzuro, bamwe bagaragaza ko byari bikwiye, abandi Bagaragaza ko Leta ari umubyeyi ubarebera, n’abandi bagaragaza ko bitari bikwiye ko umwaka uba impfabusa ko Covid-19 yaje mu Rwanda bamaze gukora amezi 9 yose

Afrique Karake yagize ati: “Gufata umwaka wose abantu bakawugira impfabusa kandi Covid-19, yaraje abantu basigaje amezi 3 gusa ngo basoze umwaka, ni ukuvuga ko ubwo abakozi bari bakoze amezi 9. Ubwo ibyo ni rusange, ariko hari n’abandi batahagaritse akazi bakomeje gukorera mu rugo, kuburyo bitababujije kwesa imihigo 100%

Karake yakome avuga ko hari ubundi buryo bakoreshwa bwo gufata amezi yakozwe bakayakorera ijanisha, akaba ariyo akurikizwa aho gufata umwaka wose ngo ugirwe impfabusa.

Yakomeje agira ati: “Hakurikizwa uko amabwiriza yo guhiga no guhigura ameze, bakareba ingingo yaba ivuga ko mu gihe haba habaye ikibazo runaka uwo mwaka nturangire, bwo hateganyijwe iki? Noneho bakareba uko babara amezi yakozwe yose. Ariko ntabwo byari bikwiye ko bafata amezi 9 abantu bakoze ngo bayahindure impfabusa, kuko hari ibintu byinshi uba ubujije umukozi kandi yarakoze. Bareba nk’uko mu mupira w’amaguru byakozwe, n’ubwo imikino itarangiye ntibigeze bavuga ngo ntabwo igikombe gitangwa! Ndumva batekereza muri ubwo buryo aho kuvuga ngo umwaka wabaye impfabusa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge utifuje ko amazina ye atangazwa, wanagaragaje ko yari mu bagombaga guhabwa icyo gihembo ndetse akanazamurwa mu ntera, yavuze ko ntakundi bigomba kugenda, ko Leta ari umubyeyi ureberera bose, ubwo babonye ko ibyo bikwiriye.

Mu magambo ye yagize ati: “Igihugu ni nk’umubyeyi, umubyeyi rero niwe urebera urugo rwe uko rumeze, akareba icyo baronse, n’uko bagikoresha. Rero njyewe ntabwo mbibonamo ikibazo kuko twese tuzi ingaruka za Covid-19 yaba ku gihugu cyacu cyangwa n’Isi muri rusange.”

Uyu muyobozi yashoje avuga ko abayobozi bazareba igikwiriye bakaba aricyo bakora, ariko we kugiti cye avuga ko abona ntacyo iyo baruwa ya Ministri itwaye, kuko Covid-19 yagize ingaruka ku Isi yose.

Undi umaze imyaka 15 ari umukozi wa leta utarashatse ko amazina ye atangazwa yagaragaje ko abo baganiriye bose batabyishimiye ndetse ko we yumva n’ubusobanuro buri mu ibaruwa ya Minisitiri budafite ishingiro.

Yagize ati: “Mbese iriya myanzuro Minisitiri yafashe avuga ko Covid yagize ingaruka ku kazi k’abakozi ba leta ntabwo isobanutse, ikindi byababaje abakozi ba leta rwose. Kuko akazi ntabwo kigeze gahagarara ngo ni Covid. Ikindi kandi n’amanota ubwayo yari yaramaze gutangwa mbese buri mukozi ategereje ibyo agombwa n’itegeko.”

Uyu kandi yakomeje avuga ko iyi myanzuro inanyuranyije n’amategeko aho yagize ati: “Urabona ibi binanyuranyije n’amategeko, kuko hari amategeko avuga ngo iyo umwaka urangiye hagakorwa isuzuma umukozi ahabwa ibi wagize aya manota runaka. Hanyuma uyu munsi Minisitiri aricaye, ntanavuga ngo ni inteko runaka yabyemeje, ntanavuga ngo ni ikibazo runaka cy’ubukungu, akavuga ngo ni ikibazo gusa cya Covid, kandi muri Covid abantu barakoze, kandi noneho ikirenze kuri ibi abivuze n’isuzuma ryararangiye, kuko abantu hari amanota azwi babonye. Mbese byababaje abantu.”

Uwitwa Rugema Andre we yabwiye Ubumwe.com ko abona koko Covid-19 hari ingaruka zabaye kuburyo byaba byarabangamiye bamwe kwesa imihigo yabo nk’uko bari barayihize, aha niho yagarutse ku barimu bamaze igihe batigisha kandi nyamara nabo bakorera ku mihigo. Ariko nabwo yagaragaje ko ubwo biterwa no muri serivisi umuntu akoramo, cyangwa n’inshingano ashinzwe.

Rugema Yagize ati: “Njyewe ndi kwumva iri tangazo rifite ishingiro, kubera iki cyorezo cya Covid-19, cyabangamiye inzego z’imikorere. Si ku bantu bose, ariko ni hafi bose. Hari abantu bagiye bagira ibibazo byo guhigura imihigo yabo, bitewe na Covid-19. Naguha urugero rw’umwarimu umaze igihe ndetse kigikomeza atigisha, se ubwo wambwira ngo uyu mwarimu ubu ari guhigura iki ? Njyewe rero ndumva ku giti cyanjye iyi myanzuro y’uko uyu mwaka uba impfabusa byaba byumvikana. »

Umukozi wa Leta akorerwa isuzumabushobozi buri mwaka rigamije gusuzuma umusaruro we mu kazi hagendewe ku mihigo yahize. Iryo suzumabushobozi rikorwa hashingiwe ku iteka rya Minisitiri w’Intebe N0 121/03 ryo kuwa 08/09/2010 rishyiraho uburyo bukoreshwa mu isuzumabushobozi n’izamurwa mu ntera ry’abakozi ba Leta.

Ingingo ya 17 y’ iri teka ryavuzwe haruguru, isobanura ko isuzumabushobozi   ry’umukozi wo mu Butegetsi bwa Leta rigomba gukurikiza ibice bine (4) by’ingenzi aribyo : gutegura akazi no guteganya umusaruro ugomba kuzagerwaho; gukurikirana uko akazi gakorwa no gusuzuma aho kageze nyuma y’amezi atandatu(6); isesengura n’isuzuma ry’umusaruro wagezweho  buri mwaka; no guhura k’umukozi n’umuyobozi wamusuzumye.

Iri teka rya Ministiri w’Intebe rigena uko isuzumabushobozi rikorwa  ry’Abakozi bo mu Butegetsi bwa  Leta rigomba gukurikizwa kugirango Umukozi wese yite ku kazi ke  kandi agakore neza.

Dore ibaruwa Minisitiri yanditse asaba inzego zitandukanye ku busabe bwe:

 

Mukazayire Youyou

3 COMMENTS

  1. Cyakora nanjye nshyigikiye igitekerezo cyo kujanisha amezi yakozwe neza. Naho kugira umwaka impfabusa ndumva harimo kurengera. Ikindi hari aho nasomye ngo bari bamaze gutanga amanota ibi ni ibigaragaza nyine ko bafite ibikorwa bari basuzumye batanga amanota.

  2. Kubera iki se byagirwa ahubwo rusange kandi hari abagaragaza ko bakoze no mugihe cya Covid? Ahubwo niba hari ibigo bigaragaza ikibazo abe aribyo bigaho by’umwihariko. Abandi babahe ibyo itegeko ribemerera.

  3. Ikibazo ahubwo Ni UKO iyo budget iba already yarateganyijwe. Biba Hari ikibazo cyabaye muri Economy Ni byo basobanurira abakozi naho ubundi abenshi Cyane nta wicaye ngo Ni UKO Ari guma mu rugo. Akazi karakomeje.

Leave a Reply to Milindi Devis Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here