Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19: Moto n’ingendo zambukiranya Intara byemerewe gukora usibye mu Turere tubiri

Covid-19: Moto n’ingendo zambukiranya Intara byemerewe gukora usibye mu Turere tubiri

Ingendo hagati y’intara  n’umujyi wa Kigali ndetse na Moto zongeye gufungurwa nyuma y’igihe kirenga amezi abiri zidakorwa , uretse Akarere ka Rusizi na Rubavu ingendo zitemewe yaba kuva cyangwa kujyayo.

Ibyo gusubukura izi ngendo byatangajwe mu myanzuro y’inama idasanzwe y’abaminisitiri yateranye kuwa Kabiri tariki 2 Kamena 2020, iyobowe na Perezida wa Repubulika.

Leta y’u Rwanda yari yatangaje ko izi ngendo zasubukuwe zagombaga gutangira tariki 1 Kamena 2020, ariko ziza gusubikwa bitewe n’ubwandu bushya bwari bwagaragaye mu Karere ka Rusizi, aho hagaragaye abantu 5 barwaye Covid-19.

Kuri ubu izo ngendo zemerewe gukora ariko hakomeza gukurikizwa ingamba n’amabwiriza byo kwirinda Corona virus.

Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2020, igaragaye ku Muhinde wari uturutse i Mombai mu Buhinde. Kuva icyo gihe ingamba zigenda zihinduranwa bitewe n’ubusesenguzi buba bwakozwe.

Dore izindi ngamba zikubiye mu myanzuro y’inama idasanzwe y’Abaministri :

 

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here