Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19 : Perezida Magufuli yasabye abatanzaniya gukomeza akazi abizeza ko Imana izabarinda

Covid-19 : Perezida Magufuli yasabye abatanzaniya gukomeza akazi abizeza ko Imana izabarinda

Mu butumwa bw’umunsi w’umurimo Perezida John Pombe Magufli yahaye abaturage ba Tanzania, yabasabye gukomeza gukora imirimo yabo nubwo hari icyorezo, yongeraho ko “Imana izabarinda”.

Bwana Magufuli yabwiye abaturage ko coronavirus idakwiye kubuza abakozi gukorera igihugu cyabo.

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro bye, yavuze ko bagomba gusa gukurikiza amabwiriza y’abashinzwe ubuzima mu kwirinda iki cyorezo.

Yavuze ko kubera iyi virus nta birori biri bubeho byo kwizihiza umunsi w’umurimo nk’uko bisanzwe.

Yagize ati: “Ndabasaba ko muri iki gihe isi iri guca mu bihe bikomeye byo guhangana na corona, twebwe dukomeza gukora akazi, iyi ndwara ntitubere impamvu yo gusubira inyuma. Njyewe nizera ko Imana izayiturenza”.

Muri Tanzania hamaze kuboneka abantu 480 banduye coronavirus, nicyo gihugu ubu gifite umubare munini w’abamaze kumenyekana bayanduye muri aka karere.

Nubwo OMS/WHO itanga inama zibuza abantu guhura ari benshi, Perezida Magufuli yashishikarije abantu gukomeza gusengera hamwe mu nsengero kuko ‘coronavirus idashobora gutura mu mubiri urimo Kristu’.

N. Aimee

Src: BBC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here