Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19: U Rwanda rwahawe ibikoresho bishya byo kwita ku barwayi.

Covid-19: U Rwanda rwahawe ibikoresho bishya byo kwita ku barwayi.

TDB (TRADE &DEVELOPMENT BANK) yashyikirije Ministeri y’ubuzima binyuze mu kigo cyita ku buzima RBC ibikoresho bigiye kwunganira ibyari bisanzwe bikoreshwa mu kuvura abarwayi ba Covid-19.

Regis Rugemanshuro Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) wari uhagarariye ikigo cya TDB (TRADE &DEVELOPMENT BANK), nka bamwe mu banyamigabane niwe washyikirije ikigo cyita ku buzima(RBC) iyi mpano bahamya ko igiye kunganira no kongera Guverinoma y’u Rwanda imbaraga zo guhangana n’iki cyorezo.

Rugemanshuro yagize ati: “Igikorwa cyo gutera ingabo mu bitugu umwete ubuyobozi bw’igihugu bukomeje kugaragaza mu kurwanya no gutsinda Covid-19.TDB nk’imwe mu mabanki akorana ndetse ishyigikira imishinga ikorerwa mu gihugu. Yahisemo gutera inkunga mu gikorwa cyo kwita ku barwayi baba bafashwe na Covid-19 mu mivurire yabo.”

Dr Innocent Turate, umuyobozi w’agashami gashinzwe gukumira no kurwanya indwara zitandukanye wari uhagarariye RBC muri uyu muhango wo gushyikirizwa ibi bikoresho, yavuze ko bije kunganira ibyo bari basanganywe mu kwita ku barwayi ba Covid-19.

Mu magambo ye yagize ati« Twakiriye inkunga y’ibyuma bishinzwe gukurikirana abarwayi ku bigendanye n’ibipimo (Signes vitaux) Kureba umuntu ahumeka kangahe mu munota, kureba umutima we utera kangahe mu munota, kumenya ngo ubushyuhe mu mubiri we bungana bute? Mbese ni imashini zishinzwe gukurikirana abarwayi umunsi ku wundi. »

Regis Rugemanshuro (RSSB) wari uhagarariye ikigo cya TDB iburyo na Dr Innocent Turate wari uhagarariye RBC muri iki gikorwa( I bumoso)

Dr Turate yakomeje avuga ko abarwayi ba Covid-19 baba bakeneye kwitabwaho cyane kuko igihe icyo aricyo yose ubuzima burahinduka. Ku buryo biba bisaba ko bagira uburyo bugezweho kandi buhagije bwo kuba babakurikirana mu gihe bari kwivuza.

yanagaragaje ko mbere icyorezo ki kiza, bari bafashe ibikoresho byakoreshwaga bisanzwe mu bitaro, bityo bikaba byari byarateje icyuho, bakaba bashimira cyane ibi bikoresho bahawe bije kuziba iki cyuho, bikaba bije kunganira 22 zari zisanzwe.

Ibi bikoresho byose byatanzwe kuri uyu wa Gatanu Tariki 09/10/2020 ni 16 bifite agaciro kangana n’ibihumbi mirongo itanu(50.000) by’Amadorari, kugira ngo hakomeze gushyigikirwa imbaraga igihugu cy’u Rwanda kiri gukoresha mu guhashya icyorezo cya Covid-19.

Iyi ni gahunda iyi Banki yihaye yo gufasha ibihugu biyifitemo imigabane aho ikigo cya RSSB gifitemo imigabane ijya kungana na 5%.

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here