Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19 : Uko abanyarwanda bambara agapfukamunwa bigaragaza ko urugendo rwo kwirinda rukiri...

Covid-19 : Uko abanyarwanda bambara agapfukamunwa bigaragaza ko urugendo rwo kwirinda rukiri rurerure. Amafoto :

Abanyarwanda bitabiriye kugura udupfukamunwa nk’uko babisabwe, ariko uko batwambara biragaragaza ko abenshi bataramenya akamaro kako mu rugamba rwo kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19

Guhera tariki ya 20 Mata Ministeri y’Ubuzima yatangaje ko buri munyarwanda asabwa kwambara agapfukamunwa yaba ari usohotse muri za ngendo zihutirwa yaba uri murugo.Ikigaragara kandi ni uko bitabiriye kubugura ku bwinshi, kuko ari umwe ku ijana wabona mu muhanda atagafite ariko uko bakambara biracyagoranye.

Abambara utu dupfukamunwa abenshi ubona batwambara uburyo budakwiriye, kuko bakamanura, amazuru n’umunwa bigasigara bidapfutse, ahubwo bamwe ubona batumanuye turi mu ijosi, abandi bakatuzamura mu gahanga, igitangaje noneho hari n’abatugendana mu mufuka ku bagabo cyangwa mu isakoshi ku bagore ngo ahuye n’umupolisi yahita akamwereka boshye ari indangamuntu.

Umunyamakuru wa Ubumwe.com ubwo yataraga iyi nkuru mu minota itanageze kuri 20 mu umwe mu mihanda y’Umujyi wa Kigali yari amaze kubona abantu barenga 10, biyambariye utu dupfukamunwa mu buryo buteye inkeke.

Mu gushaka kumenya icyo ababishinzwe babivugaho ndetse n’ingamba baba bafite mugushishikariza abaturage kwambara udupfukamunwa mu buryo bukwiriye, cyane ko byagaragaye ko ari kimwe mu buryo bwizewe bwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, ntitwabashije kubona ababishinjwe ngo batubwire ibyo bateganye gukora. Tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

Twibutse kandi ko gahunda abanyarwanda bari bamazemo iminsi ya Guma mu rugo kubera kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19 iteganyijwe ko irangira none tariki 30 Mata 2020. Abanyarwanda bakaba bategereje indi myanzuro mishya kugira ngo hamenyekane izindi ngamba zo gukomeza kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo cya Covid-19 kugeza ubu mu Rwanda harabarirwa abarwayi bayo 127

 

Reba amafoto hano :

Uyu we yari yagatwaye muntoki

Mukazayire youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here