Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19: Urupfu rubabaje rw’umubyeyi iruhande rw’umukobwa we nawe arembye mu bitaro

Covid-19: Urupfu rubabaje rw’umubyeyi iruhande rw’umukobwa we nawe arembye mu bitaro

Umugore warebye nyina ari gupfa iruhande rwe aho nawe yari arwariye mu bitaro nyuma y’uko bombi bafashwe na Covid-19, arasaba abantu kwitwararika amabwiriza yo kwirinda.

Maria Rico w’imyaka 76 w’ahitwa Leicestershire mu Bwongereza yavanyemo icyuma kimuha umwuka kugira ngo avugishe umukobwa we bwa nyuma – nubwo yari azi ko ibi byihutisha urupfu rwe.

Anabel Sharma avuga ibi bihe nk’ibiteye agahinda, ariko akavuga ko yishimira ko nyina atapfuye ari wenyine.

Niwe watangaje ifoto ya nyuma bari kumwe ngo akangurire abantu kwirinda iyi virus.

Sharma, avuga ko nyina yapfuye hashize hafi iminota 30 avanyemo ‘mask’ imuha umwuka ngo amusezere.

Ati: “Mama yabasabye ko bamuvanamo ‘mask’ baramubwira ngo ‘nituyivanamo biraba birangiye. Nturi bumare akanya’.

“Yaravuze ati ‘Yego, ibyo ndabizi ariko ntakundi.”

Sharma w’imyaka 49 arakomeza ati: “Twamaze nk’iminota itanu akibasha kuvuga, maze nyuma atakaza ubwenge.

“Yatubwiye ko nta bwoba afite bwo gupfa, ko yiteguye. Yambwiye ko ngomba kurwana bikomeye kuko mfite abana mu rugo.”

Maria Rico yabanaga n’umukobwa we, umukwe we n’abuzukuru be batatu Coronavirus yakwiriye mu muryango wabo, buri umwe mu baba mu rugo bayimusanzemo

Mushiki wa Sharma witwa Susana nawe yemerewe kuba ari aho yambaye imyenda irinda umuntu kwandura.

Ati: “Twari tumufashe kugeza ku mwuka we wanyuma.

“Byatumye numva ntekanye kumva ko turi kumwe nawe, kandi nawe byamuteye kumva amerewe neza.”

Madamu Maria Rico yabanaga mu nzu n’umukobwa we Sharma, umugabo we n’abuzukuru be batatu Noah w’imyaka 10, Isaac 12, na Jacob,22.

Sharma avuga ko akeka ko umwe mu bahungu be yanduye coronavirus ku ishuri maze ikaza “ikuzura mu rugo” mu buryo bwihuse “biteye ubwoba”.

Ati: “Nasaba abantu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda kandi bagatekereza ku bandi.”

Sharma na nyina bashyizwe mu bitaro bya Leicester Royal Infirmary ku munsi umwe mu kwezi kwa 10, nyina Maria Rico yapfuye tariki 01 z’ukwa 11.

Maria Rico abe bavuga ko yari “umukecuru w’igitangaza”

Sharma yakurikiranye imihango yo gushyingura nyina iri kuba kuri video kuko yari akiri mu bitaro.

N’ubu we aracyahabwa umwuka aho ari kwitabwaho mu rugo kuko ibihaha bye byangijwe n’iyi virus.

Ati: “{Mama} yari azi neza ko atazakira iyi ndwara kandi yari yabonye ubuvuzi buhagije.”

Avuga ko nyina yari “umukecuru w’igitangaza” wari umuntu w’umunyembaraga cyane”.

N. Aimee

Src: BBc

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here