Home INGO ZITEKANYE Covid-19: yatumye abahinzi batakibona amakuru nk’uko byari bimeze mbere.

Covid-19: yatumye abahinzi batakibona amakuru nk’uko byari bimeze mbere.

Bamwe mu bahinzi bo mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Bugesera bavuga ko icyorezo cya Coronavirus, cyatumye batabona neza amakuru y’iteganyagihe abafasha mu kunoza ibikorwa by’ubuhinzi , bityo bikaba byarabagizeho ingaruka zirimo no kwangirika kw’imyaka.

Nyirantawuziyandemye Chantal umuhinzi wabigize umwuga uvuga ko muri ibi bihe bya Covid-19, atakibona amakuru ku iteganyagihe yamufasha mu buhinzi.

Nyirantawuziyandemye Chantal utuye mu mudugudu wa Gasagara akagali ka Rugarama mu murenge wa Mareba, aragira ati “Kuva iki cyorezo cyaza nta mufashamyumvire ndabona wenda azahano mu murima ngo arebe uko duhinga wenda abe yanaduha ibitekerezo atubwire iby’iryo teganyagihe cyangwa uko dutera, ingano yifumbire. Mbese ubu turi kwirwariza, jyewe amakuru nyakura aho ngurira ifumbire kuko niho hantu byibuze mbasha kubona abo mbaza bakansobanurira.”

Nyandwi Jean Marie Vianney ni umuhinzi wo mu murenge wa Mareba  umudugudu wa Rusagara, avuga ko nk’abahinzi batorohewe no kubona amakuru y’iteganyagihe nk’uko byari bimenyerewe ko hazaga bamwe mubafashamyumvire mu bubuhinzi bakabagira inama zijyanye n’iteganyagihe.

Yagize ati “Amakuru y’ubuhinzi muri iki gihe  tuyumva kuri radio gusa,  Abajyanama b’ubuhinzi bajyaga baza bakadusanga mu mirima yacu  bakadusobanurira, ndetse bakanabidukangurira mu nama. Ariko kubera Coronavirus yaje byose byarahagaze turi kwirwariza. Ubu inyanya zirikwangirika kubera nta makuru tukibona nabazaga kutugurira baragabanutse cyane”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Ruhuha Ruzagiriza Vital avuga ko bagerageje gufata ingamba bakibona ko hari ubuzima bw’abaturage buri kuhazaharira kubera iyi Coronavirus. Yagize ati “Ariko  twashyizeho abayobozi n’abakozi bo mu Murenge bamanuka bakajya kunganira abo mu tugali na bo bagafatanya n’abavuga rikijyana muri ako kagali na bo rero bakigabanyamo amatsinda ajya mu mudugudu kugira ngo babashe gufasha wa muhinzi kubona  amakuru y’iteganyagihe abafasha mu kunoza ibikorwa by’ubuhinzi kugira ngo babashe kuba babona umusaruro

Akomeza agira ati:” twagiye twirinda kubahuriza hamwe mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo,  ntago rero nabura kuvuga ko ari  urugamba rukomeye , ariko na none  tugomba kurutsinda kuko ubu twashyizeho  imboni z’umuhinzi muri buri mudugudu bashinzwe gufasha abo bahinzi. Ikindi ni uko ahaba hakiri bene ibyo bibazo naho tukaba tugiye kubakurikirana tubafashe kugirango nabo bitabweho”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yerekana ko ubukungu mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2019 bwazamutse ku gipimo cya 9.4%.

Abaturage bavuga ko hakwiye gukorwa ishoramari ryabafasha kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi ugatunganywa neza kugira ngo ube wabikika igihe kinini unabashe koherezwa hanze y’igihugu.

Guhinga badafite ubwunganizi bw’inzobere mu buhinzi bavuga ko byagize ingaruka ku musaruro.

Ubumwe.com

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here