Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore amahirwe agirwa n’abagore b’urubavu ruto kandi bagufi atagirwa n’abagore barebare.

Dore amahirwe agirwa n’abagore b’urubavu ruto kandi bagufi atagirwa n’abagore barebare.

Nubwo buri kintu kigira ubwiza bwacyo kikanagira ububi bwacyo, Kuba mu gufi bikundwa kugarukwaho kenshi, abantu babivuga mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ku buryo umwanya umuntu amara avuga ku muntu mugufi, iyo bigeze ku muntu muremure nta nkuru nyinshi aba afite amuvugaho. Akenshi ubona utuntu twose tw’umuntu mugufi wagira icyo utuvugaho.

Abagore bagufi kandi b’urubavu ruto bafite amahirwe menshi atagirwa n’abagore barebare, kuburyo akenshi wumva abagore benshi wumva baba bifuza kumera nkabo bagira  bati » Nibe nawe » Uyu munsi Ubumwe.com bwifashishije urubuga vudaf, mu gice cyarwo cy’imyidagaduro n’ubuzima bw’abantu, bwabateguriye amahiwe 10 abagore bagufi bagira atagirwa n’abagore barebare.

  • Abagabo barabakunda

Abagabo b’ibisore bakunda kugaragaza ko barenze ku bagore babo cyangwa inshuti zabo z’abakobwa, mbese bikagaragarira buri wese ko umusore ariwe ufite imbaraga z’umubiri kuburyo afite ubushobozi bwo kurinda umukobwa bakundana.Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo ufite uburebure buri munsi ya metero 1 na 60, ufite amahirwe yo gukundwa n’umusore uwo ariwe wese, niyo waba ugeze mu myaka 42.

  • Ushobora kurambura ibirenge byawe uko ubishaka n’aho waba uri hose.

Waba wicaye ahantu mu nama, waba wicaye ku byaba bategerereza abagenzi, waba uri ku kibuga cy’indege cyangwa mu ndege ugenda, ushobora kurambura amaguru yawe ukaruhuka uko ubikeneye kandi bikabonwa n’abantu bake cyane mwegeranye,n’ubibonye ntibimubangamire. Ahubwo abenshi bakunda kuvuga ko binagaragara neza.

  • Kubona imyenda ntibibagora

Ahantu henshi bacuruza imyenda ahabona imyenda imukwiriye. Yaba mu masoko aciriritse cyangwa makuru.

  • Inshuti ye y’umusore iba imuruta ubusore.

Kereka gusa umusore bakundana abaye akabije ubuto. Naho ubundi akenshi usanga umusore bakundana amurusha ubusore kandi ukabona bagaragara neza cyane yaba ku babareba, ndetse n’umusore bikamunezeza.

  • Nta mwanya munini bafata.

Nta muntu baba babangamiye, kuko badafata umwanya munini. Ibintu byabo bakora babikorera mu kanya gato, kuko baba babasha gukwirwamo neza, ku buryo ntawe babangamira ababwira ko bamubyize.

  • Ubuna ateye amabengeza

Umuntu wese aba ashaka kumuvugisha no kumwitaho, uba ubona ateye amabengeza, kuburyo n’abantu mu busanzwe ubona bacecetse cyangwa badashabutse, iyo bigeze ku bagore bato barabakurura nabo bakifuza kubitaho.

  • Ibyago byo kwandura kanseri ni bike cyane.

Ikigo cy’ubushakashatsi ku ndwara ya Kanseri cyo muri Amerika (Cancer Epidemiology) cyagaragaje ko kanseri zitandukanye harimo iy’amabere, uruhu n’umurera ntanga ibyago byo kuyandura bigenda byiyongera inshuro zingana na 13% uko abantu bagenda barutanwa buri 10cm z’uburebure.

  • Ntabwo umubiriwe wihanganira inzoga

Bavuga ko umugore w’urubavu ruto mugufi, iyo amaze gusoma gusa ku birahuri 2 by’inzoga ahita amera nk’uwaziriwemo umunsi wose kuko ziramushobora cyane. Ibi bikaba ari byiza kuko bituma atabarwa mu basinzi kuko ntazo aba yishoboreye bigatuma abyihorera.

  • Bamutambutsa mu myanya y’imbere

Mu bintu byinshi iyo bibaye ko bahitamo, umugore mu gufi bamuha mu myanya y’imbere. Uzarebe n’iyo bagiye gufata amafoto bakeneye ko agaragara neza, babashyira burigihe imbere. Ibi bikunda kubaha n’andi mahirwe atandukanye.

  • Ntabwo ahenze.

Kubera ko nawe ubwe aba ari muto n’ibimugendaho biba ari bito ugereranyije n’undi mugore muremure munini. Yambara metero nkeya z’umwenda, ibyo akoresha yaba amavuta cyangwa isabuni bimugendaho ashobora kubitindana inshuro ebyiri ugereranyije n’undi mugore.

N. Aimee

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here