Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore amategeko y’imibonano mpuzabitsina atandukanye bitewe n’uduce dutandukanye:

Dore amategeko y’imibonano mpuzabitsina atandukanye bitewe n’uduce dutandukanye:

Ubuzima hari igihe ubona bumeze nk’ibisazi,ibyo ntawutabizi. Hari n’igihe ubuzima bitewe n’agace utuyemo bugukoresha ibintu bimeze nk’ibisazi, cyane cyane bigeze ku ngingo y’imibonano mpuzabitsina.

Ubumwe.com twifashishije urubuga Medical Insurance Blog,twabateguriye amwe mu mategeko ajyanye n’imyanya y’ibanga ndetse n’imibonano mpuzabitsina mu bice bitandukanye by’Isi:

. Mu Bwami bwa Bahren umuganga w’umugabo yemerewe kuvura imyaya y’ibanga y’umugore, ariko ntabwo yemerewe kuyireba imbona nkubone,keretse ayirebeye gusa mu indorerwamo.

  • Muri Hong Kong, umugore waciwe inyuma, yemerewe kwica umugabo we,ariko akoresheje amaboko gusa, adakoresheje intwaro. Ariko we yaca umugabo we inyuma yemerewe kwicwa mu buryo ubwo aribwo bwose !
  • Muri Santa Cruz, mu gihugu cya Bolivie, Birabujijwe ko umugabo yakora imibonano mpuzabitsina ku mugore n’umukobwa we, icyarimwe. (Umukobwa w’uyu mugore)
  • Muri Let aya Washington, hari itegeko ribuza gukora imibonano mpuzabitsina n’umukobwa w’isugi, ndetse no ku ijoro ry’ubukwe.
  • Muri Romboch,mu gihugu cya Virginie, Buri mibonano mpuzabitsina ikorewe ahantu hari urumuri( hacaye) ntabwo yemewe n’amategeko.
  • Alexandria, muri Minnesota, nta mugabo wemerewe gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore we, afite impumuro mbi. Kandi ntabwo ari buri muhumuro : Umuhumuro w’ibitunguru cyangwa Sardine, iyo umugore abimubwiyeho ko bimubangamiye, Itegeko rimutegeka ko agomba kwoza mu kanwa, akabona kugira ibyo yikorera.
  • Sioux Falls , muri Dakota y’Amajyepfo, Amahoteri yose ategestwe gushyira ibitanda by’impanga( biteganye) mu cyumba. Kandi mu gihe ari umugabo n’umugore cyangwa umusore n’umukobwa babikodesheje, basabwa gushyiramo intera iri hagati, ingana na santimetero 60. Birabujijwe rero gukora imibonano mpuzabitsina ahantu hari umwanya utandukanyije ibitanda bibiri.
  • Cali, muri Colombie, umugore ashobora gukora imibona mpuzabitsina n’umugabo we, ariko ku nshuro ya mbere, nyina agomba kuba ahari mu cyumba kugira ngo arebe uko igikorwa kigenda !

. Newcastle, muri Wyoming, Kirazira kikaziririzwa gukora imibonano mpuzabitsina mu iduka imbere ya furigo y’inyama.

Muri Washington D.C., Umurwamukuru wa Leta Zunze Ubumwe bwa America, uburyo bwemewe gukora imibonano mpuzabitsina ni ubwitwa « Missionary » aho uba ubona umwe ari hejuru y’undi. Ubundi buryo bundi(position) bunyuranyije n’amategeko.

Muri Rhode Island Naho muri Leta zunze Ubumwe za America, gukora ibibonano mpuzabitsina mu kanwa ni icyaha cy’indenga kamere, aho ushobora guhabwa hagati y’imyaka 5 n’10 igifungo. Naho muri Mexique baguca ihazabu y’Amadorari 5000 n’igifungo hagati y’imyaka 2 n’3. Mu yindi migi 13 isigaye ya Leta zunze Ubumwe za America naho birabujijwe, aho uwabikoze afatwa nk’ikirara mu mibonano mpuzabitsina.

Muri Singapour, kwambara ubusa bashobora kugukatira igihano gihwanye n’igifungo kingana n’amezi atatu, niyo baba bakubonye mu idirishya ryawe.

 Mu Bushinwa, birabujijwe ko umugore yakwidegembya yambaye ubusa mu cyumba cye, gusa yemerewe kwambara ubusa mu bwogero.

Muri Arabie Saoudite na Qatar, Birabujijwe guhobera uwo mwashakanye mu ruhame. Muri Arabie Saoudite, ho birabujijwe guhobera umunyamahanga.

Mu mujyi wa Bakersfield, muri Californie, kwambara agakingirizo ni itegeko igihe cyose ugiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Muri Pologne,birabujijwe gukorana imibonano mpuzabitsina n’inyamaswa inshuro zirenze ebyiri, ariko inshuro imwe cyangwa ebyiri zo ziremewe.

Mu mujyi wa Virgine muri Leta Zunze Ubumwe, birabujijwe gukora imibonano mpuzabitsina hacanye, ni itegeko ko urumuri rwose ruzimwa…Ubwo wahita wibaza niba ubwo kumanywa babyemerewe cyangwa babasha kuzimya umucyo !

Muri Let aya Minnesota muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari itegeko ribuza gukora imibonano mpuzabitsina n’Ifi yapfuye. Ariko ku kijyanye n’Ifi nzima ntacyo bavuzeho…

Muri Iowa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ntabwo umugabo yemerewe gukora imibonano mpuzabitsina yasinze. Igihe ari muburiri n’umugore ntabwo yemerewe kurenza nibura imisomyo itatu, abaye akabije.


N’ubundi muri uyu mujyi wa Iowa
,amategeko abuza gusomana iminota irenze 5.

 

Nyiragakecuru

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here