Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore bimwe mu bimenyetso bitangaje bikoreshwa mu bwiherero

Dore bimwe mu bimenyetso bitangaje bikoreshwa mu bwiherero

Buri muntu wese, mu cyubahiro cyose afite akenera ubwiherero kandi ajyamo atekanye. Niyo mpamvu hashyirwaho ubw’abagabo n’ubw’abagore ahahurira abantu benshi.
Nubwo ubwiherero bukoreshwa na buri wese, hashyizweho uburyo bwo gutandukanya ubwiherero hagendewe ku gitsina cy’abagana ubwo bwiherero, aho abagabo bagira ubwabo ndetse n’abagore bakagira ubwabo.

Hari ibimenyetso byifashishwa kugira ngo abagabo bayoborwe mu bwiherero bwabagenewe , n’abagore bagane ubwiherero bwabo.

Gusa ibi bimenyetse ku rwego mpuzamahanga hari byinshi usanga bihurirwaho, cyakora hari na bamwe usanga bagakoresha ibimenyetso butangaje.

Reka turebere hamwe bimwe muri ibyo bimenyetse bitangaje:

Hifashishijwe iki kimenyetso, haburirwa ab’igitsina gore ko abagabo bashobora kubarunguruka.
Hifashishijwe imyenda y’imbere y’abagore ndetse hagakoreshwa ipantaro mukwerekana ubwiherero bwabagabo.
Abantu benshi bizerako abagore bagira amagambo menshi kurusha abagabo, hifashishwa utumenyetso twinshi tugaraza amagambo ku bagore ndetse n’ikimenyetso kimwe ku bagabo
Ahasanzwe hashyirwa icyirori cyangwa indorerwamo mu bwiherero, handitswe amagambo amenyesha abagabo ko bo badakeneye indorerwamo.
Kubagabo hifashishwa ijambo “abashumba” ku bagore hakifashishwa ijambo “abamarayika”
Abagabo berekeze ibumoso abagore burigihe bahora mu kuri (iburyo).
Umutwe w’inyamaswa y’amahembe menshi ku bagabo, ku bagore hagakoreshwa wa mutwe wongewemo imitako y’indabyo.
Ku bagore ibinyugunyugu ku bagabo ibinyenzi.
Umugore ufite indorerwamo niwe uranga abagore mu gihe umugabo afite icyo kunywa

Kanda hano urebe izindi nkuru zacu mu mashusho 

NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here