Home AMAKURU ACUKUMBUYE DORE BIMWE MU BIMENYETSO BIZAKWEREKA URUBYIRUKO RUFITE EJO HAZAZA HEZA.

DORE BIMWE MU BIMENYETSO BIZAKWEREKA URUBYIRUKO RUFITE EJO HAZAZA HEZA.

Buri munsi atekereza ejo hazaza he . Ahora areba ibyo akora noneho akibaza uko ejo hazaza he hazamera. Ibi bigahora bimutera impungenge ndetse agakora cyane kugira ngo ategure ejo hazaza he. Icyo akoze akagikorana umwete.
 Kureba niba ubuzima arimo bukeneye impinduka. Aha areba ibyo arimo uyumunsi, akibaza icyo yakora cyisumbuyeho. Niba none akora akazi gaciririrtse agahora agakorana umwete kugira ngo ejo hazaza kazamugeze kukandi kisum
Atekereza kugihe azaba ari wenyine agomba kwikemurira ibibazo byose. Niba afite ababyeyi cyangwa bakuru be atura ibibazo bye ,akaba aribo babimukemurira. Aha atangira kwibaza igihe bose yababuze, ariwe wenyine ugomba kwishakira ibisubizo by’ibibazo ahura nabyo byose. Aha agatangira kwirema mo ubushobozi bwokwikemurira ibibazo bye.
Agerageza gufata ibitekerezo bye akabihuza n’inzozi ze. Aha agerageza kureba ibitekerezo afite uko bizamufasha kugera ku inzozi ze. Agafata ibitekerezo akaba aribyo ashyira imbere noneho inzozi zikajya inyuma. Ibi bituma adahora munzozi gusa ahubwo agerageza gutekereza uburyo azagera ku inzozi ze.
Ntabwo atekereza cyane kubyahise ,ahubwo aha agaciro ibiriho none ndetse n’ibizaza. Hari ubwo ahahise haba hatarabaye heza, ariko ntabiha umwanya munini ngo abe imbata yabyo. We icyo aha agaciro nugukora cyane akazaba umuntu w’umugabo atitaye kukahise ke. Ubuzima bubi yabayemo bumutera imbaraga zogokora cyane,kugira ngo mugihe kizaza azerekane itandukaniro.
Yishakamo impano ye. Agerageza kumenya impano yifitemo noneho bigatuma amenya icyo ashoboye gukora. Bigatuma atajya mubintu byinshi bitandukanye ahubwo akamenya neza ibyo ashoboye gukora akaba aribyo yibandaho. Akamenya kubyaza umusaruro impano yifitemo bikazanamufasha kugera kunzozi ze. Amenya aho imbaraga ze ziherereye akamenya n’intege nke ze.
Agira umuntu w’intagarugero afataho icyitegererezo. Usanga burigihe aba afite umuntu yaba uwo azi cyangwa uwo yaba yarumvise mumateka ariko wakoze ibikorwa by’intashyikirwa , agahora yifuza kumera nkawe . Nokuzakora amateka meza nk’aye.
Ibizakwereka urubyiruko rufite ejo hazaza heza nibyinshi cyane . Nawe wakomeza urutonde ni runini cyane. Gusa abakuze bagomba gufasha urubyiruko, bakarwerekera inzira nziza bagomba kunyuramo kugira ngo ejo hazaza hazabe heza.  Amateka yakubayeho  ntagomba kuba inzitizi z’ejo hazaza. Ahubwo  amateka yawe niba atarabaye meza ,wakagombye gukora cyane kugira ngo ejo hazaza hazatandukane n’ejo hashize. Sinasoza ntibukije kubemera Imana ko kwiragiza Imana  ari ingenzi mubuzima. Kandi uyobowe na Nyagasani ntashobora kuyoba icyerekezo.
 
Munyaneza Pascal

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here