Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore ibibazo wabaza umukobwa kugira ngo umumenye mbere yo gukomeza urukundo :

Dore ibibazo wabaza umukobwa kugira ngo umumenye mbere yo gukomeza urukundo :

Abantu benshi bavuga ko kumenya umukobwa bitoroha ariko burya si umukobwa gusa, ahubwo burya ni umuntu muri rusange. Kumenya umuntu ntibyoroha.

Ariko kubera ko akenshi ari umusore ufata iya mbere ajya gusaba umukobwa urukundo ndetse akaba ari nawe utera indi ntambwe amubwira ko bakomeza urukundo rwabo ku yindi ntambwe yisumbuyeho harimo no kuba babana nk’umugabo n’umugore.

Ubumwe.com bwifashishije urubuga psycatgames rwabateguriye ibibazo bitandukanye wabaza umukobwa kugira ngo bigufashe kumumenya :

  1. Wumva wifuza iki mu bihe byawe biri imbere ?
  2. Iyo bavuze ubukwe wowe wumva iki ?
  3. Ku giti cyawe wumva ari ayahe masaha meza y’umunsi yo gukoraho imibonano mpuzabitsina ?
  4. Umunsi wawe none wagenze ute?
  5. Ubona gute uyu mubano wacu ?
  6. Umusore uzakubera umugabo wifuza ko ari gute yaba ameze ?
  7. Iyo wumva wakunzwe cyane ni iki baba bagukoreye ?
  8. Ese mu buzima bwawe byamaze kukubaho ko ubeshya umuntu ?
  9. Ese uramutse utwaye inda nka none wakora iki ?
  10. Ni iki ukunda kubona ku bantu kikagukurura ?
  11. Niba hari umusore wundi mwigeze gukundana byarangiye bite ?
  12. Mbese ushobora kunyemerera ko dutegura undi mubonano njyewe nawe ?
  13. Wumva ari iki wufuza kuzageraho ejo hazaza hawe ?
  14. Mbese mu buzima byakubayeho ko bakaguca inyuma?
  15. Ese kuri njyewe ubona hari ikintu kigukurura ?
  16. Wumva ari iki kiza ku isonga uha agaciro cyangwa wishimira mu kuba uri umugore ?

18.Wowe uri mu rukundo ubona ari hehe hantu heza abantu baba bari?

19.Wakwakira ute mu gihe twaba twiyemeje gushyira urukundo rwacu ku mugaragaro?

  1. Wumva wifuza ko watakaza cyangwa wakwiyongera ibiro?

21.Ni iki kintu ujya ubona utararya ariko wumva wifuza kuba wakwumva uko kimera?

  1. Wumva ari ikihe kintu cyagushimisha cyane nagukorera turi mu buriri?
  2. Hagati yo guteka no gukora amasuku ni ikihe ukunda kurusha ikindi?
  3. Uramutse ugize ubushobozi bwo kuba wareba ibiri mu bwonko bw’umuntu wumva ari uwuhe muntu waheraho?
  4. Ese nk’iyo utekereje wumva Isi izarangira ite?
  5. Wizera ko mu Ijuru no mu muriro utazima koko bibaho?
  6. Ese hari umuntu wawe wa bugufi wapfuye?
  7. Kuri wowe wumva umuntu mwiza cyane ku isi arinde?
  8. Ni iki kijya kigutera ubwoba mu buzima ?
  9. Ese hari ikintu warose kuzakora kuva kera n’ubu utarageraho ?
  10. Wibona ute umaze kuba umubyeyi ufite abana?
  11. Bibaye ngombwa ko uhitamo muri ibi bintu 2: Wahitamo kunywa itabi cyangwa inzoga?
  12. Ni uwuhe mwanzuro ukomeye wumva utarafata mu buzima bwawe?

N. Aimee

 

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here