Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore ibimenyetso simusiga bikwereka ko umugabo afite igitsina gito :

Dore ibimenyetso simusiga bikwereka ko umugabo afite igitsina gito :

Ni bwo bwambere uhuye n’umusore, kandi ibyo aribyo byose hari intambwe zimwe utagomba gusimbuka kugira ngo umenye ingano y’igitsina cye, ariko nabwo ukumva ufite amatsiko yo kuba wamenya ibyo uwo mugabo yambariyeho mu myanya ye y’ibanga.

Yego niba abagabo bagira amatsiko yo kuba bamenya ingano y’igituza umugore afite, niko n’abagore bagira amatsiko yo kumenya ingano y’igitsina umusore afite iyo ari uwo bafitanye umushinga wo kuzabana, akibaza ibyo azahura nabyo igihe umusore azaba yiyambuye imyenda.

Uyu munsi Ubumwe.com bwifashishije urubuga fourchettes et bikini bwabateguriye ibimenyetso simusiga byakwereka ko umugabo afite igitsina gito.  Ubundi ntabwo ari ingano y’igitsina ikora akazi, ahubwo uburyo ukoresha ubyaza umusaruro icyo ufite. Ariko nabwo umuntu agira amatsiko kugira ngo utazatungurwa asanze bitandukanye n’ibyo yaketse cyangwa yifuzaga.

Dore ibintu 10 ubushakashatsi bwagaragaje :

Reba uburebure bw’intoki ze

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ingano y’igitsina ijyana n’ingano y’intoki. Ubushakashatsi bwakozwe n’umushakashatsi wo mu gihugu cya Corea y’Amajyepfo bwagaragaje ko bihagije kureba indeshyo y’urutoki rwa Mukuru wa meme na Musumba zose ubundi ukamenya indeshyo y’igitsina. Uyu mushakashatsi yagaragaje ko intera iri hagati y’izi ntoki ebyiri igaragaza indeshyo y’igitsina cy’umugabo. Iyo zisumbana cyane bisobanura ko n’igitsina kiba ari kirekire, noneho intera yaba ntoya bikagaragaza ko n’igitsina cye ari gito.

Ingano y’ikirenge.

Nk’uko twabivuze ku ntoki no ku kirenge nabyo ni kimwe n’ibirenge. N’ubona umugabo ufite akarenge gatoya, amahirwe menshi cyane ni uko n’agatsina ke aba ari gato.

Itegereje ipantaro ye ishusho iguha  

Niba umugabo ubona afite urubavu ruto ariko ukabona hagati y’amaguru hagaragara nk’ahabyimbye menya ko harimo ikintu gifatika, ariko urebye ukabona ntacyishushanya hagati y’amaguru, ndakubwiza ukuri ushobora kuzatungurwa ! Muby’ukuri uwo mugabo nta kintu gifatika aba afite hagati y’amaguru.

Gerageza gusuzuma uburyo atambuka.

Uburyo umugabo atambuka biguha ishusho niba hari ibintu biri kumubyiga hagati y’amaguru. Urabyumva nawe niba yifitiye akantu gatoya ntacyo kamubangamiramo mu mitambukire ye. Ubona yigendera bimworoheye rwose kuburyo yanagenda afatanyije amaguru.

Irinde abiyemezi

Ntabwo abagabo birirwa baririmba ko bafite ibitsina binini aribo babifite ! N’uhura n’umugabo wirirwa aririmba ngo afite igitsina kinini muhunge uwo aba akubeshya ntacyo aba yifitiye !

Ubwenegihugu bwe

Ntabwo twavuga igihugu ku kindi, ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bakomoka mu bihugu nka : Thaïlande, Ubuhinde na Corea bagira udutsina duto kandi babikomora  ku bakurambere babo.

Suzuma umwifato we

Ubona ajagaraye,ubona hari ukuntu atiyitaho, ubona adakunda ko mwakwegerana cyane ?Ubona atitaye ku bintu ndetse ameze nk’usuzugura cyangwa ukabona adatekanye ? Hari igihe uyu mwifato udasobanutse uba uterwa n’ipfunwe ry’ingano ntoya y’igitsina cye.

Menya niba yaba akora siporo.

Ubona ari umugabo utagaragaza imitsi, ubona adakomeye ? ubona amaguru ye nta mbaraga zirimo ? ubona yigendera nk’uwahuhwa n’umuyaga ? Mu by’ukuri usanga no hagati y’amaguru nta kintu cyibereyemo !

Nyiragakecuru

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here