Home AMAKURU ACUKUMBUYE DORE IBINTU 5 BY’INGENZI BURI MUGORE ABA AKENEYE MU BURIRI

DORE IBINTU 5 BY’INGENZI BURI MUGORE ABA AKENEYE MU BURIRI

Nta kigero fatizo gihari, kugira ngo buri munsi, umunye ko umugore yanyuzwe mu buriri. N’ubwo buri mugabo aba yifuza ko yanezeza umugore mu buririr, ndetse agatuma anyurwa n’imibonano. Ikibabaje ni uko ukurikije ubushakashatsi bwakozwe ndetse n’inararibonye, abenshi batabasha kubigeraho.

Ntabwo tugiye kuzenguruka Isi, cyangwa ngo dukore ubuvumbuzi kugira ngo tubagezeho ibintu byakemura iki kibazo ku buryo buhoraho, ariko Ubumwe.com bwifashishije urubuga affairesdegars.com twabegeranyirije ibintu by’ingenzi 5 buri mugore aba akeneye mu buriri, kandi ibi n’ubimuha nawe azakunezeza mu buriri mu buryo bwose ntakabuza.

Kumukorakora no kumutera ubushake…

Banza umutegure bihagije, abagore bakunda gutegurwa cyane kurusha igikorwa nyirizina. N’ubwo byagaragaye ko 37% by’abagore ibi batabikorerwa. Ibi kandi ntabwo ari ugupfa kubikora gusa, Hoya aba akeneye ko umutegura kugeza ageze ku rwego rwohejuru rw’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.

Akeneye gutegurwa bihagije, kugeza ubwo nawe yumva ko ageze ku rwego rwo kuba yatangira gukora igikorwa nyirizina. Vumbura ibintu bitandukanye ku mubiri we, menya izindi ngingo ze zitandukanye, uretse amabere,amabuno ndetse n’igitsina. Menya izindi ngingo nk’umugongo,ibitugu,…Gerageza uzikorakore kuko uyu ni umunezero ubageza kure cyane nyuma yaho.

Gukoresha imvugo zabugenewe zijyanye n’imibonano mpuza bitsina…

Hari amagambo runaka umugabo cyangwa umugore atatinyuka kuvuga mu ruhame, cyangwa kubwira undi ubonetse wese, urugero nko kuvuga ibitsina mu mazina yabyo. Ariko mu gihe muri mu buriri mwitegura gukora imibonano mpuzabitsina, ibi biremewe cyane ndetse biba binakenewe cyane.

Amagambo yiyubashye cyane cyangwa aba afite ibyubahiro ntabwo umugore aba ayakeneye muri uyu mwanya. Gerageza umubwire utugambo twiza dufite aho duhuriye n’imibonano mpuzabitsina. Cyane cyane mubwire ikintu ukunda cyane kuri we, cyangwa ikigutera kumushaka cyane kandi ukivuge mu mvugo yabyo yanyayo wumva utavugira ahandi hose, cangwa uyibwir undi wese.

Naho ubundi niba utabikoze gutyo utuma umugore apfa kubikora kuko ntakundi yabigenza, cyangwa yaba abifitiye ubushobozi, ukabona arahagurutse arigendeye agusize aho, kuko utabanje kumenya icyo muby’ukuri yari akeneye. Muby’ukuri ibi bitera abagore benshi isoni ariko baba babikunze cyane.

Kumwereka ko hari rukuruzi muriwe….

Umugore aba yifuza kwiyumva ko ari umuntu udasanzwe, wishimiwe bidasanzwe kurenza abandi bakobwa bose mwaba mwarigeze kumenyana. Mwereke ko uha agaciro ndetse ko unanyurwa cyane ko  ari wowe yahisemo ngo umubere umukunzi uri umuntu udasanzwe, kuko ari amahirwe.Mwereke ko usanga ariwe mwiza uhiga abandi, kandi ko nuwagusubirishamo ngo wongere uhitemo, ariwe wakwongera kurutisha abandi bose….Umugore iyo wamaze kumwereka ibi byose ndetse akabona ko ubivuze biturutse ku mutima, ndakubwiza ukuri umwanaya w’imibonano nyirizina, ubabera umwanya mwiza w’igitangaza,yaba kuri wowe mugabo ndetse n’umugore.

Kumwereka ko uko ateye aribyo ukunda ndetse bikunyura….

Ntabwo ari buri mugore wiyumva ateye neza nk’uko we aba abyifuza, hari igihe aba yiyumva aramutse afite ubushobozi runaka, hari ibyo yakwihinduraho, yaba kwiyongerera bimwe cyangwa no kugabanya ibindi. Akaba abibona ko muba muri kumwe kuko ntayandi mahitamo ufite, mbese ari amaburakindi.

Ni umwanya wawe wo kumwereka ko uko ateye ari byiza ndetse ko unyuzwe nabyo. Mwereke ko wamuhisemo mubandi atari impanuka cyangwa amaburakindi. Ibi bizamufasha kugira umutekano usesuye. Mubwire uti : « Uri mwiza cyane ndetse uteye n’ubusambo, uryoshya n’imibonano cyane » Ibi bikubyarira inyungu mu gihe cy’imibonano nyirizina, kuko uba wamaze kumutegura bihagije kandi nawe witegura.

Mwiteho kugeza anyuzwe n’igikorwa

Hari abagabo benshi yirebera umunezero we wenyine, yakwumva yamaze kunyurwa atitaye ku mugore, akwumva ubwo ko byaba bihagije ! Ibaze nawe umugore mu gihe mwaba muri gukora imibonano mpuzabitsina akakwiyaka utararangiza ! Ibaze uko uba umerewe, ibyo bizagufasha nawe kumwitaho kugira ngo nawe agere ku munezero we nk’uko nawe uwifuza.

Mwiteho bihagije kugeza ubwo ubona ko nawe yageze ku iherezo ry’umunezero we. Umugore wanyuzwe n’imibonano mpuzabitsina ntacyo atagukorera. Iha agaciro umunezero we, nawe azita ku munezero wawe.

Nyiragakecuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here