Nkuko igiti kitagira imbuto nta mumaro niko ukwiye kugira imbuto z’umwuka wera
Intumwa Pawulo umwe mubakozi b’Imana bakoranye nayo ibimenyetso n’ibitangaza nk’
ibyo Yesu kristo yakoze akiri mu isi yandikiye itorero ry’abagalatiya arababwira ati”ariko
rero mugire imbuto z’umwuka
1.Urukundo
urukundo ni ikintu gikomeye cyane cyane yuko mu mategeko 10 y’Imana azingiyemo
urukundo aho Mose Uwiteka yagize ati” ukundishe uwiteka Imana yawe umutima wawe
wose ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose,iryo niryo tegeko riruta ayandi”
irikurikiraho riti ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda,ahangaha bijya bigorana ndetse
hakavugwa byinshi bidahurirwaho na benshi
2.Ibyishimo
Imana idusaba ibyishimo kuko iyo wabuze umunezero akenshi satani araguterera ukabura
ibyiringiro ukaba wasubira inyuma byoroshye aho wahoze ukora ibyangwa n’amaso y’Uwiteka
3.Amahoro
Burya rwose amahoro ni ingenzi k’umukristo wizera kuko nta mahoro ntiwagira intambwe nimwe
utera mu rugendo rw’agakiza burya ntiwagira ibyishimo,amahoro,urukundo kuko udafite amahoro
iyo urebye usanga ariyo mpamvu Yesu agiye gusubira mu ijuru yabwiye intumwa ze ati mbasigiye
amahoro ndetse yongeraho ikindi ati sinkayo ab’isi batanga.
4.Kwihangana
mu rugendo rw’agakiza abakristo duhura na byinshi bidusaba kwihangana aho usanga ushobora
guhemukirwa nuwakaguhumurije gusa ndetse no mubuzima busanzwe utagira kwihangana kugera ku
ntego biragorana,aho Yakobo yagize ati hahirwa uwihanganira ibimugerageza kuko namara kwemerwa
azahabwa ikamba.
5.Ingeso nziza
Usanga abantu bamwe na bamwe bitirirwa izina ry’Imana badafite badafite ingeso nziza ndetse ukumva
bavugwaho ibirenze ibyo twabatekerezagaho ko bakagombye gukora kandi bifitiye itorero cyangwa
idini ndetse igihugu umumaro
6.Ubugwa neza cyangwa kugwa neza
Iki nacyo ni ingenzi kuko iyo udashoboye kugwa neza,kugira neza,kubwira neza abantu ntibyakorohera
kubabwiriza ubutumwa mu mvugo nka bakundwa benedata,nshuti z’umusaraba,bavandimwe,nshuti za
Yesu,nandi magambo atuma umuntu yumvako afite agaciro mu maso h’Imana.
7.Kwirinda
Umuntu wubaha Imana agomba kwirinda aho ari hose,mubyo avuga,mubyo akora,aho agenda,aho ataha
aho akorera kugira izina ry’Uwiteka ridatukwa kubwe,ndetse no kurinda ibyo wabwiye abandi kugira ngo
ngo bidata agaciro.
by Eric Roll