Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore ibintu bitunguranye bishobora kuba nyuma y’imibonano mpuzabitsina :

Dore ibintu bitunguranye bishobora kuba nyuma y’imibonano mpuzabitsina :

Kurangiza ntabwo birangwa gusa n’agasaku k’ibyishimo. Ahubwo byagaragaye ko bishoboka kugaragara ibindi utari witeguye.

Abantu benshi bamenyereye ko iyo bari mu mibonano mpuzabitsina bakagera ku mwanya wo kurangiza, haza agasaku k’ibyishimo. Hoya, ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ibindi bikorwa bigaragara ariko mu buryo butunguranye abantu batamenyereye.

Bijya bigora cyane kuyobora amarangamutima yawe, cyangwa umwifato, mu gihe uri mu mibonano mpuzabitsina. Hari n’ibiza ukumva wabisubizayo ariko ntubishobore, ahubwo ingingo zawe zikaba arizo zikuganza.

Ubumwe.com bwifashishije urubuga terrafemina.com bwabayeguriye ibintu 5 bishobora gukoreka nyuma y’imibonano mpuzabitsina mu buryo butunguranye :

Ushobora gufatwa n’ikiniga ukarira cyane,

Hari igihe umunezero ukurenga, ukananirwa kwifata noneho ukaza nk’ikiniga kuburyo urangira urize nk’agahinja. Nta bushake wowe uba wabishyizemo,ahubwo wumva bije mu buryo bworoheje ari amarangamutima ashaka gusohoka. Ibi mu rurimi rw’igifaransa byitwa « dysphorie post-coïtale. »

“Aya ni amarangamutima aza mu gihe cy’urukundo n’ubusabane bw’abakundana. Aya marangamutima nubwo azana amarira, ajya mu marangamutima y’ibyishimo, nk’uko byatangajwe n’umuhanga mu by’ubumenya muntu Laurie Mintz, mu gitabo cye yise « Becoming cliterate »

Mu gihe ibi byagaragara ufite impamvu itandukanye n’iyingiyi Laurie yagaragaje ko ubwo uwo muntu muba mukoze imibonano mpuzabitsina mutaba mwizeranye, hari ibindi uba utekereje, cyangwa wicujije.

 

2- Ushobora guseka ugatembagara,

Umubiri uba wakoze akazi keza ,ibi birazwi. Hari abantu bananirwa no kuvuza agasaku nk’uko tubimenyereye, ahubwo bagafatwa n’ibitwenge bakisekera.

Umushakashatsi mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina Ahlam Fennou, yagaragaje ko uyu mwanya umuntu aba yananiye kwicunga,akamera nk’umusazi maze si uguseka agakwenkwenuka. « umubiri useka, ni umubiri unezerewe » Uko ingingo zarekuraga amatembabuzi, ni nako umubiri wanezerwaga, ari nako urekura ibitwenge. Ibi bizwi ku izina rya «les endorphines.”

Ibi ni ibitwenge by’umunezero, useka utembagaye nta kwitangira cyangwa kwiyumanganya.

3- Ushobora gufatwa no kwitsamura,

Kwitsamura ni igikorwa akenshi gikunda kuba gitunguye umuntu. Mbese atabyiteguye ngo abifatire umwanya.Ndetse n’ubushakashatsi burabigaragaza. Rero no kwitsamura nyuma y’imibonano mpuzabitsina, bishobora kubaho cyane, kandi bigutunguye.

Hari abashakashatsi bagaragaje ko ibi bikorerwa mu bwonko. Ubwonko nibwo bushinzwe kurekura uku kwitsamura ndetse bugashingwa no kurekura ibyiyumviro by’imibonano mpuzabitsina. Iyo umukunzi wawe afashwe no kwitsamura nyuma y’igikorwa cy’urukundo, nawe uguma umubwira uti : Ku by’ifuzo byawe »

4- Ushobora kuribwa n’umutwe,

Iki ni ikimenyetso gikunda kugaragara kenshi ku bagabo, cyangwa abantu bakoze akazi karekare bakoresha ingingo zabo.

Nk’uko tubikesha Allodocteurs, babihuza no gukora cyane cy’uruhanga, ndetse bikagera aho bifata n’umutwe wose. Intandaro y’ubu buruibwe nta bushakashatsi burabushyira ku mugaragaro neza ngo bagaragaze impamvu yabwo, Ariko uru rubuga rwagaragaje ko bifitanye isano no gukora cyane cy’uruhanga mugihe umugabo aba agiye gusohora.

Nta gikomeye kirimo, ariko hari igihe uyu mutwe umara umwanya kuburyo bigusaba kubaza umuganga akaba yakubwira umuti runaka wagufasha amaze kugusobanuza uburyo wakozemo imibonano mpuzabitsina.

5- Ushobora gutitira,

Igikorwa dusorejeho gishobora kukubaho, ariko kandi kikaba kitoroshye, ni ugutitira. Amaguru yawe ashobora kugutungura,agafatwa no gutititra mu buryo utanabihagarika ngo bikunde.

Iki gikorwa gikunda no kubangama,byagaragaye ko gishobora kuba giterwa n’uburyo uba wakoze imibonano mpuzabitsina. Mbese uburyo uba wakoresheje amaguru,hanyuma bikakubaho ushoje igikorwa.

Ntacyo kugutera ubwoba ariko gihari, bisaba gusa kuba wanywa amazi menshi,ndetse no kurya umuneke kugira ngo wongere potassium.

Nyiragakecuru

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here