Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore ibintu byagufasha kubana neza na bagenzi bawe mukorana

Dore ibintu byagufasha kubana neza na bagenzi bawe mukorana

Ntabwo biba byoroshe ko abantu benshi babana neza na bagenzi babo bakorana, nyamara kandi usanga buri muntu aba abyifuza ko yabana na bagenzi be neza.

Uyu munsi Ubumwe.com bwifashishije urubuga efficaciteautravail bwabateguriye uburyo 12 bwagufasha kubana neza na bagenzi bawe mukorana, mwamarana igihe gito cyangwa kinini.

  1. Garagaza akanyamuneza mu kazi.

Gukora akazi mufite akanyamuneza, bituma mwiyumvanamo ndetse n’akazi ntikarambirane, kuko muba mukora mwiyumvanamo. Wibuke neza kandi ko iyo mugenzi wawe akuvugishije ukamusubizanya akanyamuneza, nawe agusubizanya akanyamuneza, bityo akazi kanyu kakagenda neza.

2- Fata mugenzi wawe nk’uko nawe wifuza ko agufata.

Mu gihe icyo aricyo cyose ndetse n’uko byaba bimeze kose, gerageza kugaragariza mugenzi wawe umutima mwiza nk’uko nawe uba wifuza ko babigukorera. Mugaragarize ikinyabupfura n’ubugwa neza kuko iri ni ipfundo ryo kubana na bagenzi bawe mu mahoro. Niyo mugenzi wawe yagusanga akugaragariza amarangamutima adaciye bugufi wowe umusubizanye ubugwaneza bihosha uburakari bugatuma mukomeza kubana mu mahoro.

3- Girira icyizere abantu mukorana

Ikizatuma bagenzi bawe mukomeza kwiyumvanamo, ni uko ubereka ko ubafitiye icyizere, rero kuko nawe uba wifuza ko bagenzi bawe bakugira icyizere. Nawe ugomba kubagirira icyizere, ibyo bizatuma nawe bakugirira icyizere bityo bitume mukomeza kubana mu mudendezo.

4- Tanga kugira ngo nawe uhabwe.

Hari umugani abantu benshi bakunda kuvuga « Utanga nawe azahabwa » Ibi nabyo ni kimwe cyubaka ubumwe mu bantu bakorana. Iha mugenzi wawe icyo akeneye mu gihe ubishoboye, mwereke ko ubifitemo inyungu mu kumugirira neza. Kandi ibi ubikore utamwereka ko nawe utegereje ko azabikwishyura. Hoya ahubwo mwereke ko ubimukoreye kuko warubonye ko abikeneye kandi warubishoboye.

5- Kwemera ubudasa bwanyu

Mu ihuriro ry’abantu benshi ntabwo byoroshye ko ukunda abantu bose cyangwa ukundwa n’abantu bose. Byanze bikunze uzahura n’abantu mutahuza kandi byanze bikunze aba bantu mugomba kugira ibyo mukorana. Rero ugomba kworoshya ibintu, ukamutwara uko ateye. Ntabwo ibi bivuga ko ugomba kumwereka ko agoranye ariko yabaye, hoya ahubwo Ugomba kumwereka ko uko ameze ushoboye gukorana nawe, kandi wibuke ko nawe ashobora kuba ataguhitamo ngo abe ariwe mukorana, ariko muba mwahuye kandi mugomba gukorana.

6- Kwubahana mu budasa.

Kugira ngo ubane n’abandi bagenzi bawe amahoro, bisaba kumenya no kwubaha burimuntu uko ateye ndetse ukanabimwubahira ndetse ukanamubonera umwanya. Aha kandi ntabwo igikenewe ari ukujya mu kigare ngo ushake kwerekana ko uteye kimwe n’abandi benshi. Emera ubudasa bwawe na bagenzi bawe, ibi bizatuma ubana na bagenzi bawe amahoro batagutwara uko umeze ahubwo bakamenya icyiza kuri wowe.

7 Kumenya isano mufitanye.

Ntuzibeshye, burya kugirana amakimbirane ni bimwe mubizaranga umubano wawe n’abantu mukorana. Ntabwo umutu mukorana ari uwo mwashakanye( Ntabwo ari umugabo cyangwa umugore wawe) Rero mugihe mugiranye ibibazo mushobora kuba muhanye agahenge gato ugasa n’usubiye inyuma kugira ngo ubyigeho, hanyuma muzashake akanya kuko mwakemura ibyo bibazo mwagiraye.

8- Guha agaciro ibyiza bya mugenzi wawe.

Buri muntu agira ibyiza n’ibibi bimuranga. Na bagenzi bawe mukorana nabo kandi niko bameze, Rero gerageza guha agaciro cyane ndetse no gutinda ku byiza bya mugenzi wawe, ibi bizatuma nawe aha umwanya munini ibyiza byawe. Gerageza ufate mu mutwe ibintu 2 cyangwa 3 byiza bya mugenzi wawe kandi ugerageze kujya ubisubiramo igihe muri kuganira mu itsinda. Ibi byanze bikunze bituma mukora umurunga ukomeye w’urukundo.

9- Batege amatwi.

Bagenzi bawe mukorana nabo ni abantu nkawe nabo bakunda gukundwa no kwubahwa. Rero bereke ko ubahaye agaciro ubatega amatwi. Gerageza kwereka mugenzi wawe ko umuteze amatwi neza ndetse ushimishijwe no kwumva icyo akubwira kandi ntumuce mu ijambo mugihe ari kukubwira. Ibi bizabafasha mwembi kwiyumvanamo na buri wese kwunguka ku giti cye.

10- Muganire

Ibibazo byinshi bivuka mu bantu bakorana biturutse mu kutagira umwanya wo kuganira. Guceceka, Kutumvikana…Ibi bituma buri umwe wese agumana ibye mu mutima kandi bigakuza ikibazo abantu bari bafitanye. Ikintu cyiza cyo kuganira, bituma buri umwe wese yumva uko mugenzi we yumva ibintu. Tanga igitekerezo cyawe mu buryo bwumvikana kandi bworoheje nta muntu ukomerekeje. Nk’abantu bakuru ibi bibaha amahirwe yo kwumva icyo mugenzi wawe atekereza ndetse no kureba uburyo ibintu bishyirwa ku murongo mwiza.

11- Kumenya kugenzura amarangamutima yawe.

Ibaze uko mukazi byaba bimeze buriwese areka akayoborwa n’amarangamutima ye uko abyumva ! Ibaze abantu batabasha kwumvikana umwe agahaguruka agakubita mugenzi we, undi akamena ibirahuri kubera umujinya,undi agahita azinga ibikoresho bye akitahira kuko havutse ikibazo mu kazi,….Ibaze uko byaba bimeze ! Hoya ntabwo ibi byaba byifuzwa na gato ntanicyo byakwungura akazi mukora. Bisaba ko buri muntu agerageza gucecekesha amarangamutima ye akagerageza kugaragaza guceceka bishoboka kugira ngo adakoreshwa n’amarangamutimaye agakora ibitari ngombwa. Ibi kandi bigufasha kutazagira kwicuza nyuma. Fata umwanya wo kwiga witonze kubyabaye, garagaza kwihangana, hanyuma buri wese arebe icyakorwa nyuma mu bwitonzi.

12- Gira umutima w’imbabazi.

Ntabwo kuba uri mu kazi ibi bikwambura gusaba imbabazi cyangwa gutanga imbabazi. Ahubwo umutima w’imbabazi byongera uburyohe bw’akazi no kubana n’abandi, kandi ibi bibazanira inyungu kuri mwembi. Rero ntuzabure kwegera mugenzi wawe umusaba cyangwa umuha imbabazi kuko ibi bituma urushaho ku mumenya. N’akazi kanyu karushaho kugenda neza ndetse no kubabyarira inyungu mu kazi mukora, mukarushaho no kuba inshuti bundi bushya.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here