Home INGO ZITEKANYE Ubuzima Dore ibintu byagufasha kugera ku munezero :

Dore ibintu byagufasha kugera ku munezero :

Mu buzima bwacu bwa burimunsi tubamo, duhura n’ibintu byinshi cyane bitubabaza, ndetse hari naho ugera ukumva ukwihangana kwawe kwose kwarangiye. Ibibazo ndetse n’imisozi duhura nayo mu nzira tunyuramo. Uyu munsi twashatse kukugezaho, uburyo wakoresha kugirango ubashe gushyira ku gipimo ibyo unyuramo ndetse n’umunezero kugira ngo ubuzima bubashe gukomeza.
Hari bamwe bagera kure kuburyo bibarenga kugeza bagize n’ibindi bibaza by’uburwayi cyangwa abandi bagafashwa n’inzobere muby’ihungabana. Ibi rero ni bimwe mubyagufasha gukomeza kubaho kandi ukanezerwa, Ubumwe.com twaguteguriye.

  1. Kwibagirwa akahise.

Kumenya kubaho igihe urimo ! Ntakintu uba ufite wakora ku byatambutse cyangwa kubyahise byakubabaje. Ariko gufata igihe ukajya uhora ubigarura mu bitekerezo byawe bituma utabasha kubaho mu munezero urimo.
Kubera ko utazi icyo ejo haguhishiye niyo mpamvu ugomba kuba mu ndagihe( present), kandi ugakora inshingano zose ufite zo gukora kuri uwo munsi, ibi bizatuma uzagera ku butunzi iminsi ikuzigamiye.

  1. Igirire icyizere.

Ntabwo byakworohera kubaho ugendeye ku cyizere cy’abandi gusa, hoya ugomba kwigirira icyizere ubwawe, tuba dukeneye kugirirana icyizere, ariko iyo wamaze kwitakariza icyizere ubwawe birakomeye cyane kuba wabaho unezerewe cyangwa kuba wakora ikintu gitanga umusaruro mwiza.
3.Ishimire ibyo iminsi yakuzigamiye.
Nta byera ngo de, twese ibyo turabizi ! Nibyiza kwishimira amahirwe wabonye niyo yaba agaragara ko ari mato. Hari abandi bantu baciye mu buzima bugoye ariko nyuma baza kubona ubundi ubuzima bushya. Gerageza kubaho kandi wizereko bucya bucyana ayandi.

  1. Iga kubabarira.

Kwiga kubabarira ni igikorwa kidutandukanye n’intekerezo mbi. Nyabwo ibi ari ibintu byoroshye, ariko nyamara ni byiza kuko biguha umudendezo, n’umunezero. Imabaraga zose n’umwanya utakaza mugutekereza ku muntu wakugiriye nabi, ni uburozi bwangiza umutima wawe.
Ariko kubabarira bikuruhura umutima, kandi icyo bigusaba ntikinakomeye nyamara. Ni ukwibuka gusa ko twese turi ibiremwa kandi ko nta muntu udakosa, ndetse nawe ubwawe ukosa.

  1. Kubyaza umusaruro impano zawe.

Impano ufite ntukayifate nk’akantu gato kadafite icyo kamaze, hoya koresha impano yawe kandi uyifate nk’ikintu cy’agaciro,kigomba kukugirira akamaro ndetse kikanakagirira n’abandi bose.

  1. Fasha abandi ariko ugerageza kwirengera.

Ntabwo gufasha abandi ari bibi, ariko gerageza kwinjira mu kibazo cya mugenzi wawe nk’ikibazo cye, ntushake gufata icyo kibazo ngo ukimwambure abe ari wowe ucyikorera. Kuko none ashobora kuba ari we ugifite ejo bikaba wowe, ubwo wowe wazaba wihorera mu bibazo gusa.
Gerageza umufashe ariko ikibazo cye ukimusigire ukimufashe ariko utakimwambuye. No mukinyarwanda baca umugani ngo : «  Nyir’umupfu niwe ujya ahanuka ».

  1. Kwakira ubudasa kwa bagenzi bawe.

Birashoboka cyane kubana na bagenzi bawe neza ndetse no kwongera ubushuti kubantu batandukanye, uha agaciro ibintu byiza bifitemo, aho kujya uhora ugaruka ku bintu bibi bafite gusa.
Kuko kubana n’abo mubana neza bikwongera umunezero.

  1. Guseka.

Tukiri abana buri kintu cyabaga ari amahirwe yo guseka. Ariko ubuzima bw’umuntu mukuru bwizuyemo impagarara nyinshi uretse no guseka, no kumwenyura ni ibibazo. Nyamara ubushakashatsi bwinshi bwakozwe, bwagaragaje ko guseka byirukana intekerezo mbi, bigatuma umuntu akora ibyiza.
Byagaragajwe kenshi ko guseka birinda indwara nyinshi, bituma amaraso atembera neza mu mubiri, imitsi igakora neza, birinda indwara z’ubuhumekero,….

  1. Gutanga.

Gutanga atari uko warenzwe, gutanga umwanya wawe,gufasha bagenzi bawe udategereje ko baza kwishyura ibyo ubakorera, bitabanje kujya mu mibare myinshi, ahubwo ukabikora kuko gusa ubona aringombwa , kuko iyo mugenzi wawe anezerewe nawe ni uko umunezero urakugarukira.
Ntabwo byoroshye kubyiyumvise, nyamara abahanga bagaragaje ko iyo mugenzi wawe anezerewe wabigizemo uruhare, ari wowe unezerwa cyane kumurusha.
Kandi iyo ufashe umwanya uri gufasha mugenzi wawe, bituma umara umwanya utari gutekereza ku bibazo byawe, kuko uba uhuze.

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here