Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore ibyo umuryango udaharanira inyungu (FPH) watangaje nyuma yo gukirikirana amatora ya...

Dore ibyo umuryango udaharanira inyungu (FPH) watangaje nyuma yo gukirikirana amatora ya prezida wa Repebulika aheruka kubera mu Rwanda:

Umuryango FPH ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe n’Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (EEAR)mu mwaka w’i 2000. Ukaba ufite intego 3 z’ingenzi: Kubaka amahoro arambye ( isanamitima, ubuhuza, uburyo bwo gukemura amakimbirane udateje andi-AVP,…), Iterambere ( guhinga udacokoza ubutaka, kuzigama no kugurizanya), Uburezi ( Kwigisha abana batishoboye imyuga n’ubumenyi ngirobitandukanye) n’Imiyoborere myiza( gusobanura amategeko, kuba Indorerezi z’amatora,…).
FPH ibifashijwemo na EEAR yabaye indorerezi mu matora ya Perezida wa Republika yabaye muri 2003 na 2010. Ubu akaba ari inshuro ya gatatu ibikora mu Rwanda. FPH ikaba kandi yarashoboye kohereza Indorerezi mu bihugu bitandukanyenka Soudan, Kenya, Burundi, RDC.

Samvura Antoine umuhuzabikorwa wa FPH.

Sizeri Marcellin umwe mu ndorerezi akaba yari ahagarariye abandi muri Kicukiro yatangaje uko babonye iki gikorwa. Mu magambo ye aganira n’umunyamakuru w’Ubumwe.com yagize ati:
” Muri make amatora yagenze neza ndetse sinabura kuvuga ko yagenze neza cyane aha mu mugi wa Kigali by’umwihariko kuko ariho nakoreye, ariko no mu Gihugu cyose muri rusange kuko hose hari abari baduhagarariye. Dore uko byari byifashe:
Bwana Sizeri ari mu kiganiro n’Ubumwe.com ababwira uko ayamatora yagenze.

  • Ibiro by’Itora byari biteguye neza kandi bifite isuku,
  • Ibikoresho byose bikenerwa mu matora byari bihari kandi bimeze neza,
  • Abakozi bose bari bashinzwe gutoresha bari bahari kandi bahagereye igihe,

Umurimo wo gutangiza amatora wagenze neza kandi ukorwa wubahirije igihe,

  • Abatora babikoze mu ibanga risesuye,
  • Umuco wo kubaha abafite intege nke: abasaza n’abakecuru, abagore batwite, ababana n’ubumuga butandukanye,… warubahirijwe,
  • Igihe cyo gufungura no gufunga ibiro by’itora cyarubahirijwe,
  • Kubarura amajwi byakozwe ku mugaragaro kandi neza imbere y’abaturage n’imbere y’Indorerezi
  • Indorerezi zihagarariye Abakandida banyuzwe n’uburyo amajwi yabaruwe,
  • Kwegeranya amajwi byagenze neza,
  • Gutangaza ibyavuye mu matora byagenze neza,
  • Aha ni hamwe muri henshi FPH bakurikiranye amatora. Aha abari bahagarariye amatora bari bari kurahira mbere y’uko amatora atangira.

    Uku niko abantu bari ku mirongo bategereje kwinjira mu cyumba cy’itora.

 
Bwana Samvura Antoine umuhuzabikorwa wa FPH yafashe n’umwanya wo gushimira:
Mu magambo ye yagize ati: “Umuryango FPH, urashimira Komisiyo y’Amatora kuba yarawemereye kuba Indorerezi y’Amatora ya Perezida wa Republika yo kuwa 04/08/2017.
FPH irashimira Abanyarwanda bose kubera ubwitabire, ubushake  n’ubushishozi bagaragaje muri aya matora.
FPH irashimira kandi Ubuyobozi bwite bwa Letakubera uruhare bwagize muri aya matora ndetse n’ukuntu bwabungabunze umutekano byatumye iki gikorwa kigenda neza.
Muri aya matora ya Perezida wa Republika yo kuwa 04/08/2017 yabaye mu Rwanda, FPH yafashijwe n’Indorerezi 87 kugirango ishobore gukurikirana igikorwa neza kandi yakoreye mu Ntara zose z’u Rwanda.”

  • Mu Mujyi wa Kigali, FPH yabaye Indorerezi mu Karere ka Gasabo no mu Karere ka Kicukiro. Yafashijwe n’Indorerezi 20 z’abanyarwanda n’Indorerezi 6 z’Abanyamahanga.
  • Mu Ntara y’uburasirazuba, FPH yabaye Indorerezi mu Karere ka Bugesera , aho yafashijwe n’Indorerezi 11.
  • Mu Ntara y’Uburengerazuba, FPH yabaye Indorerezimu Turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi, aho yafashijwe n’Indorerezi 21.
  • Mu Ntara y’Amajyepfo, FPH yabaye Indorerezi mu Karere ka Muhanga, aho yafashijwe n’Indorerezi 13.
  • Mu Ntara y’Amajyaruguru, FPH yabaye Indorerezi mu Karere ka Musanze na Burera, aho yafashijwe n’Indorerezi 15
  • Aha hari mu gitondo cya kare abaturage bazindutse gutora.

    Aba n’ abanyamahanga bari baje gukurikirana amtora yo mu Rwanda.

  • Indorerezi za FPH zabanje gufata imyambaro n’ibindi bikoresho bazakenera mu kazi biyemeje ko gukurikirana amatora.

FPH yatanze n’inama kugirango amatora y’ubutaha azarusheho kugenda neza:
 

  • Kongera igihe cyo gutora. Nibura amatora agatangira saa moya akarangira saa kumi,
  • Kumanura ikoranabuhanga ku rwego rwa site y’amatora kugirango ibyavuye mu matora bimenyekane vuba,
  • Kurushaho gutunganya imigereka neza kugirango abantu babone aho batorera mu buryo bwihuse kandi bitaruhanije,
  • Ku nzego n’imiryango ibishinzwe, hakwiye kwigishwa birenzeho inyigisho z’Uburere mboneragihugu abahagarariye amatora n’Indorerezi kugirango barusheho kumenya uburemere bw’umurimo baba bahamagariwe gukora,
  • Hakwiye gutekerezwa uko imyanya yicarwaho mu byumba batoreramo yakongerwa aho byagaragaye ko yari mike, kuko gukora umurimo w’Indorerezi uhagaze gusa binaniza ababikora.

Bwana Samvura Antoine yashoje avuga ko ubushake bukiri bwose bwo gukomeza gukurikirana uko amatora agenda, ndetse akomeza no gushimira Komisiyo y’Amatora mu Rwanda. Yagize ati: “Turashimira byimazeyo Komisiyo y’Amatora uko yateguye igikorwa cy’amatora n’uko yagikurikiranye ikakigeza kundunduro. Muri FPH, Indorerezi zafashije  zirashima 100%ko igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yo kuwa 04/08/2017 cyagenze neza cyane.”

Samvura Antoine umuhuzabikorwa wa FPH ati: Ni ukuri amatora yagenze neza cyane.”

 
 
Mukazayire-Youyou.
 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here