Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore igihe ugomba guhindurira amashuka, ugasasa ayandi :

Dore igihe ugomba guhindurira amashuka, ugasasa ayandi :

Ni kenshi abantu batandukanye cyane cyane igitsinagore usanga bari gutanga ibitekerezo igihe umuntu agomba guhindurira amashuka aryamamo. Ariko abenshi usanga badahuza.

Mu gihe abagore bahuye, usanga bafite ibiganiro bijyanye n’ubuzima bwo mu rugo muri rusange. Ndetse urebye cyane mu gihe bari muri bya birori bakorera umukobwa witegura kurushinga (Bridal shower) usanga buriwese agaruka ku gihe umuntu agomba guhindurira amashuka. Umwe ati: buri joro, undi ati: nyuma y’iminsi itatu, undi ati: icyumweru ntukakirenze….

Ubumwe.com nyuma yo kwumva ibi biganiro bitandukanye ndetse n’impaka zidahuza, twagerageje kubegeranyiriza ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’abahanga mu bijyanye n’isuku ya muntu, ngo duhurize hamwe icyo bavuga.

Ntitubeshyanye, abenshi muri twe, bamara ibyumweru byinshi mbere y’uko bahindura amashuka bararagaho, ibi ni ukuvuga kuyakuraho ugasasa ayandi, cyangwa ukayamesa ukayasubizaho, cyane ko uku ari ukuri mu ingo zitari nkeya muri Sosiyete yacu.

Abahanga bagaragaza ko umwanda wirema bitewe n’utunyabuzima na mikorobe byirema mu mashuka yacu, kubera ubushyuhe ndetse n’ubukonje biba mu byumba byacu turaramo.Philip Tierno, umuhanga mu tunyabuzima akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza ya New York, yagize ati : «  Twirarira mu nyanja y’utunyabuzima na mikorobe »

Buri mwaka, umubiri w’umuntu usohora Litiro 100(100l) z’ibyuya mu mashuka yacu mugihe tuba turyamye, ibi byuya ahanini akaba aribyo bikurura umwanda mu mashuka yacu.

Nonese niba ari uko bimeze umuntu agomba guhindura amashuka mugihe kingana gite ?

Abashakashatsi bwa Philip Tierno bwagaragaje ko nibura umuntu agomba guhindura amashuka buri hagati y’iminsi 7 n’10 mu gihe ajya kuryama burijoro yoze, ndetse akanarara yambaye imyenda y’ijoro. Ubwo byumvikane ko mu gihe urara utoze burijoro ndetse utanararana imyenda y’ijoro wakagombye kuyahindura kenshi kurusha aho.

Gutinda guhindura amashuka uraraho, bigutera indwara z’ubuhumekero ndetse n’indwara z’uruhu(allergies) Umushakashatsi Tierno yashoje avuga ati ; « Mu gihe uziko niba wahuye n’imbwa ukayikora ku bwoya ugomba gutaha ugakaraba intoki, ugomba kwibaza mu mashuka ugiye kuryamamo, niba koko bikwiriye ko wongera kuyaryamamo bitewe n’igihe umaze utarayahindura »

Ugomba guhindura amashuka yawe nibura buri cyumweru…

Ikinyamakuru Le magazine de la sante nacyo twifashiahije dutegura iyi nkuru, rwo rwagaragaje ko nibura buri cyumweru umuntu agomba guhindura amashuka araramo.

Gusesera mu mashuka afite isuku, ahumura neza ndetse nawe uvuye kwiyuhagira amazi y’akazuyazi ni bimwe mu bintu byiza bibaho ! Ariko sinzi impamvu abantu badakunda kuryoherwa n’uyu munezero !

Le magazine de la sante bakoze icyegeranyo hanyuma basanga :

1/3 cy’abantu nibo bahindura amashuka buri cyumweru, 35% bahindura amashuka nyuma y’ibyumweru bibiri, 8% bahindura rimwe mu byumweru bitatu, 10% bahindura nyuma y’ibyumweru bine (ni ukuvuga ukwezi) aha kandi ntitwakwiyibagiza n’umubare munini w’abandi bifashe bagaragaje ko bahindura amashuka mu gihe cy’ibyumweru 6,7 ndetse n’8…Ibintu tutabura kuvuga ko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu. Iki ni icyegeranyo cyakorewe mu gihugu cy’Ubwongereza mu mwaka wa 2014.

Iki kinyamakuru cyashoje kigaragaza ko umuntu agomba guhindura amashuka araramo nibura bitarenze icyumweru.

Dore bimwe mu bintu byanduza amashuka :

Ibyuya mu gihe umuntu aryamye

Kwinjira mu mashuka utabanje kwiyuhagira

Igihe cy’imibonano mpuzabitsina

Kuzana amafunguro mu buriri

 

Mukazayire Youyou

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here