Ntidugahishanye kuko ikimero ni kimwe mu birebwa cyane yaba ku basore cyangwa inkumi zifuza gukundana, Nta kimero fatizo gihuriweho n’abantu bose ariko abakobwa b’urubavu ruto bagaragaye ko bakundwa n’abasore benshi.
Urubuga rwitwa affaires des Gars bwakoze ubushakashatsi mu mwaka wa 2017, bashyira hanze impamvu 5 abasore bakunda abakobwa b’urubavu ruto. Ubuhamya bwashyizwe hanze n’aba basore nibwo Ubumwe.com bwabateguriye none :
1) Bituma wiyumva koko ko uri umugabo
Nibyo biba binagaragara neza. Iyo usohokanye n’umukobwa w’urubavu ruto wowe uruta, biba bikugaragaza koko ko uri umugabo ndetse ko ukomeye kumurusha witeguye no kumurinda.
Bishobora kuba aribyo twishyira mu mitwe, ariko niko biba bigaragara n’abantu bababona baba babona koko ari wowe mugabo.
2) Kumukoresha icyo wifuza biroroha
N’iyo mwaba mwicaye ushaka kumuterura biroroha, mbese niyo yasinzirira mu ntebe wamuterura ujya kumuryamisha. Mbese uburyo bwose wakwifuza kumutetesha nk’umukunzi we biba byoroshye no kumushyira mu mugongo cyangwa ugaterura ukamusoma ntabwo biba bigoranye.
3) Muba mufite amahitamo menshi y’uburyo bwo gutera akabariro
Uburyo bwo gukora imibonano mpuzabitsina muba mufite amahitamo menshi, mwakwerekeza aha cyangwa mugasubira hariya, wamubwira gushinga umutwe, cyangwa ibindi byose mushobora guhimba ako kanya, ntabwo aba yiremereye byose arabikora mukaryoherwa n’igikorwa cy’urukundo.
4)Kubareba gusa baba bateye ubwuzu
Kureba umukobwa w’urubavu ruto uba ubona ashimishije, ndetse no kugendana nawe ukabona biteye ubwuzu. Urubavu ruto mu magambo make rugira umukobwa mwiza.
5) Bituma ugaragara ko ufite inshingano zo kumurinda
Umugore w’urubavu ruto akenshi arakwitabaza no mu tuntu duto duto akwereka ko atadushoboye bigatuma wiyumvamo ko koko ufite inshingano nk’umugabo wo kumukorera ibyamunaniye. Uti « Humura mukunzi ndahari ndaje mbigukorere »
Bigatuma mugira akanya kanini ko gusabana n’urukundo rukabaryohera mwembi.
N. Aimee
Iyi nkuru ninziza cyane! Ndumva byanatuma abagore burubavu ruto babonero kwitetesha cyane kubakunzi babo😅