Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore impamvu nyamukuru abagabo bakuze bakunda gushaka abagore bakiri bato

Dore impamvu nyamukuru abagabo bakuze bakunda gushaka abagore bakiri bato

Ikibazo cy’imyaka hagati y’umusore n’inkumi bifuza kurushinga, gikunda kugarukwaho kenshi, bamwe bavuga ko ari ikintu gikwiriye kurebwaho cyane mu gufata umwanzuro, abandi nabo bakagaragaza ko imyaka nta kindi imaze ari imibare gusa.

Ibi dukunda kubyumva cyane ku bantu b’ibyamamare ndetse n’ibitangazamakuru bitandukanye rimwe na rimwe bikagaragaza ko bitangaje ko abantu batandukanye mu myaka babanye nk’umugabo n’umugore.

Abantu bahisemo kubana nk’umugabo n’umugore nyamara ugereranyije imyaka yabo ugasanga harimo itandukaniro kinini, iyo ubegereye ukababaza bo bakwereka ko nta kibazo na kimwe bafite, kandi imyaka nta kintu kinini iba ivuze kubakundana. Gusa urebye usanga abagabo aribo benshi bashaka abagore bakiri bato kuri bo. Kurush uko umugore ukuze ashaka umusore ukiri muto.

Ni kuri iyo mpamvu uyu munsi Ubumwe.com bwifashishije urubuga laviedesreines babateguriye impamvu nyamukuru 11 zituma abagabo bakuze bakunda gushaka abakobwa bakiri bato.

1.Abagore bakiri bato baba bafite impano nyinshi.

Ushobora kwiyumvisha ko bitumvikana neza, nyamara ni ibintu bihurirwaho n’abantu benshi batandukanye. Aba bagore bato baba bafite impano nyinshi, kuko baba bafite n’amatsiko menshi bagikeneye kumenya ibintu byinshi bitandukanye.

Bakunda kuba bagerageza ibintu byinshi bishya no kugerageza kuvumbura. Ibi abagabo bakabibakundira rero, kuko aba abona hari utuntu dushya azana kenshi na kenshi.

2.  Gukunda kwitwa muto

Iyo umuntu ageze mu myaka isatira mirongo itanu kuzamura, ashimishwa no kwitwa muto. Abagabo bakuze rero bakunda gushaka abagore bakiri bato kuko babasazura, bakabasubiza mu bihe by’ubuto.

 3.  Abenshi mu bagabo bakuze babona ko akobwa bato ari beza.

Umubare munini w’abagabo bakuze babona abagore bakiri bato ko ari beza cyane, kurusha abo mu rungano rwabo.  Ibi kandi bikunda kugaragara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga aho bakunda kugaragaza ibikorwa n’ibirori by’ubwiza bakabitoranyamo abakobwa bato. Ibi bigatuma abagabo bakuze bumva ko abakobwa batoya ari beza cyane.

Ariko n’ubundi ibi twabihuza na kiriya twavuze haruguru abagabo bakuze baba bifuza umuntu ubasubiza mu bihe by’ubuto.

4. Abagabo bakuze ntabwo ikiba kiri ku mwanya wa mbere ari umubano ukomeye.

Abagabo benshi bakuze ntabwo icyo baba bashyize imbere, ahubwo baba bashaka ubuzima bworoshye butarimo amananiza menshi. Kandi bagore bakiri bato nibo babafasha kubaho muri ubu buzima.

Ibyinshi baba baramaze kubyubaka, ahubwo baba bashaka kwiryohereza ubuzima no kurya amafaranga bakoreye. Ibi rero abagore bo mu kigero cyabo ntabwo babibafasha, niyo mpamvu bakunda abagore bato.

5.  Abagabo bakunda ibintu bikomeye kubonwa

Mu bihugu byinshi usanga bibujijwe ko umugabo ukuze yanasohokana n’umukobwa ukiri muto, ndetse mu mico imwe n’imwe bigafatwa nk’amahano cyangwa ikizira. Mbese mu mico imwe n’imwe bafata umugore ukiri muto nka rya tunda ribujijwe bavuga.  Bityo rero ibi bigatuma batera amatsiko menshi.

Umugabo akumva ikizamworohera ari uko bakwumvikana noneho bakabana nk’umugabo n’umugore, bityo akamugiraho uburenganzira busesuye.

6.  Bazi byinshi ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina
 Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, umugore ukiri muto biramworohera gukora ibitandukanye, ndetse no guhanga udushya muri iki gikorwa, kurusha abagore bakuze. Iki ni igihurirwaho n’abagabo benshi.

Ibi bituma baryoherwa banagira n’ubushake bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina, ibikundwa n’abagabo benshi bakuze, baba bakeneye ko bamwereka ko ibyo akora babikunze ndetse banyurwa.

7.  Nta mahame menshi bagira

Mu bijyanye n’umubano byagaragaye ko umugore ukiri muto nta mahame menshi aba afite cyangwa imirongo ngenderwaho mu rukundo nk’umugore ukuze.

Abagore bakuze, baba barahuye na byinshi, barumvise byinshi, bigatuma bafata ingamba zikakaye zo kurwana n’ibyo bintu. Ariko abagore bakiri bato baba nta mahame menshi bifitiye, kandi ibi abagabo babikunda cyane.

Abagore bato banyurwa vuba, ibyo baba bashaka ntabwo nabo ubwabo baba barakabimenye neza, kuburyo byorohera umugabo kumuha umurongo. Kandi abagabo babikunda cyane.

8.  Abagore bakiri bato baba bafite intego mu buzima kurusha abagore bakuze.

Ibi mubyitondere. Ntabwo bivuze ko abagore bakuze batagira intego, hoya ahubwo inyinshi baba baramaze kuzigeraho. Mu bijyanye n’umwuga baba baramaze kwubaka amateka ndetse n’ibikorwa byinshi biri inyuma ye, baba barabyaye…

Ariko abagore bakiri bato,baba bacyubaka byose. Baba bareba ejo habo hazaza kandi baba bahuze, ibi bigatuma nta mwanya munini bafite wo gushyiraho amahame atandukanye kuri buri gikorwa mu mubano wabo.

9.  Abagabo bakunda abantu biborohera kuyobora

Abakobwa benshi umubano wabo utangira babona abagabo bakuze nk’abantu babagira inama. Ibi rero bikurura abagabo bakuze.

Afata umugabo nk’umuntu umugira inama, umurinda ndetse ufite n’inararibonye mu bintu byinshi, bitewe n’ibyo aba yarahuye nabyo. Ibi rero abagabo barabikunda gufatwa nk’umuntu w’umunyabwenge ndetse w’intwari.

10.  umugabo utereta umugore ukiri muto aba afite icyizere kiri hejuru ko amwemera.

Ibi ntabo twabihakana, kuko abenshi murabizi ko ubu abakobwa benshi baba bifuza abagabo bakuze ko bashakwa nabo, abenshi bigaterwa n’imitungo kuko umugabo ukuze aba yarakoze afite imitungo ifatika.

Ibi rero bitera abagabo icyizere n’imbaraga y’uko umukobwa ari busabe ko babana atari bumurushye, ndetse akabyemera, ibi bikaborohera cyane.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here