Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore inama zagufasha kwiremera umunezero mu gihe ubabaye

Dore inama zagufasha kwiremera umunezero mu gihe ubabaye

Sigaho kwangiza ubuzima ubaho ubuzima bw’umubabaro. Ni inshingano yawe gushakisha umunezero, mu gihe ufite ibirenze kimwe bikuzanira umubabaro.

Mu buzima tubaho burimunsi, abantu benshi bananirwa gusingira umunezero, nyamara umunezero ni ishingiro ry’’ubuzima bwiza, aho kugira ngo ubuzima bwiza bube ishingiro ry’umunezero.

Umwanditsi w’Igitabo Gallimard yavuze ko umunezero ari ugucecekesha umubabaro. Ubumwe uyu munsi bwifashishije Umuhanga Christophe Andre bwabateguriye, inama 6 zagufasha kwizanira umunezero mu gihe cy’umubabaro.

1)  Fata umwanzuro wo kumererwa neza…

Umuhanga muby’ubuzima Lapalissade Alain, yagize ati : « Ni ngombwa kugira ubushake bwo kwishima ndetse ukanabiharanira » Iyo umunezero winjiye, ntumenye gucyinga ngo udasohoka, ahubwo ukagira ngo ni umunezero uzakomeza kwinjira, ujya kwisanga ugasanga umubabaro niwo wiyinjirira.  Ubushakashatsi bwagaragaje ko byoroshye cyane gutwarwa cyangwa kwinjirirwa n’umubabaro kurusha umunezero. Byamaze kugaragara ko isanzure ziduha umunezero n’umubabaro, ariko kugira ngo ubone umunezero bigusaba gushyiramo imbaraga , naho umubabaro ujya wizana wiruka.

2) Ntugahe umwanya munini ibyakubabaje…

Niba ibitubabaza biza byizanye, bikaba byatinda ndetse bikatubangamira mu buzima bwacu bwa burimunsi. Dushobora kwibwira duti : Reka dutegereze buriya bizijyana ! Nyamara uko ugumana n’umubabaro niko wangirika muri wowe. Umubabaro utindanye ushobora kukwangiriza ubuzima bwawe bwose. Umubabaro kandi wigaburira wonyine, udakeneye ubufasha. Uko uwihorera muri wowe niko nawo ukomeza kugubwa neza mukibanira akaramata.

3) Fata umwanya wo kwiyitaho ubwawe, cyane cyane iyo bitari kugenda neza….

Ufite ikimenyetso cy’uko bitameze neza ? Yego ariko bereke itandukaniro inshuro igihumbi, mu gihe bakureba. Nubwo abantu bose babizi neza ko bitagenda kuri wowe, ariko bereke itandukaniro muri wowe.  Uko birushaho kugenda utindana umubabaro, niko urusahaho kutabona inshuti zawe(Bose ubabonamo abanzi) Utagikora ibyakunezezaga,…Kandi uko ukomeza kugenda utiyitaho, niko ukomeza ugenda umererwa nabi.

Iyo rero ubabaye, ntabwo ibikorwa ukora ari ibyo kukubuza kubabara, kuko uba ubabaye, ahubwo ubikora kugira ngo umubabaro udakomeza gukura muri wowe, cyangwa ukakwituriramo akaramata.

4) Bitewe n’ibikenewe burimunsi, tekereza neza kudaheranwa n’agahinda…

Ugomba gufata umubabaro wawe nk’ikibazo ugomba kubonera umuti, aho kubifata nk’umuvumo.

Hari uburyo bwiza bwise ubwa Socrate “socratique», bujyanye no kwibaza ibibazo bimwe na bimwe : Est-ce que ibi byose harya byatewe n’iki ? Ni iki se cyabizanyemo umubabaro muri njywewe ? Ese gukomeza guheranwa n’agahinda hari icyo binyungura mu buzima ? Ese ni ibiki bibabaje byambaho ibi bikomeje ? Ese ni ibihe bintu byiza byigeze kumbaho mu buzima ? …Birashaririye, ariko birakiza.

5) Ntugatere umwete amarangamutima ashaririye.

Igice kinini cy’umubabaro wacu, giterwa n’uburemere bukabije tubatwahaye ibyatubayeho bibi. Akenshi bikongerwa uburemere no kuba twiyumvamo ko twarenganye.( Akenshi wibwira uti : « Yarahemutse yagombaga kuba ahanwa »

Nubwo ibi byose biza ariko, ni kunyungu zawe, guhita wibaza ikintu kindi kigufitiye akamaro wakora kugira ngo urenge ibyo bihe, ukomeze n’ibindi.

Atari uko ubigenje ngo ushake uko wasohoka cyangwa ngo witware mu bihe bibi uba urimo, nibwo usanga intege nke zawe nawe usanganywe karemano, zitangira kugaragara kuburyo bishobora gutuma abantu batangira kuvuga bati : « Dore uwo nawe wivugaga ko ari mwiza arengana»

Philippe Delerm, umwanditsi w’igitabo cyitwa : « plaisirs minuscules » Hari aho yanditse agira ati : « Ku ruhande rwanjye nahisemo kubana mu rukundo n’ibintu byose byo ku Isi ».

6) Gusubiramo ibihe byiza wagize

Intwaro ikomeye yo kurwanya umubabaro ni ukwibuka ibihe byiza wagize. Kwibuka no gusubiramo ibihe byiza wigeze kubamo ndetse ukagerageza no kubigira binini cyane, urwo ni urukingo rukurind umubabaro.

Ntabwo uzarinda umubabaro, ariko bizaba uburyo bwo kwiyorohereza ukamenya ko ibihe biha ibindi. Nubwo uyu munsi ubabaye,hari ikindi gihe wabayeho kandi wanezerewe mu buzima. Ntagahora gahanze n’ibyo bizashira.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here