Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore uko umukristo akwiye kwitwara m’urugendo rwe asigaje hano ku isi. By...

Dore uko umukristo akwiye kwitwara m’urugendo rwe asigaje hano ku isi. By Pastor Basebya Nicodème

Basomyi dukunda, twongeye kubaramutsa mu izina rya Yesu Kristo Umwami n’Umukiza wacu. Ndizera ko iyi ndamutso yumvikana neza nkurikije amagambo y’ukuri twasobanuye mukigisho giherutse cyavugaga uko umuntu ahinduka kuba umukristo. Ndifuza ko uyu munsi tujya imbere gato tukaganira uko uyu muntu umaze kuba umukristo yitwara m’urugendo rwe asigaje hano ku isi.

Birashoboka ko hari ibimenyetso bigaragarira abantu bose biranga ko umuntu ari umukristo ariko akenshi ibimenyetso birashukana kuko hari byinshi muri byo byoroshye kwigana cyangwa bihuriweho n’abandi batari abakristo.

Rimwe na rimwe hari abagerageza kwitwara nk’abakristo ariko muby’ukuri badafite igihe nyacyo bafatiye icyemezo cyo kwemerera Yesu kuba umukiza n’umwami wabo. Sinshaka gucira abantu imanza ariko iyaba hariho igipimo gipima abafite agakiza nka kiriya muburyo bwo kwirinda Covid 19 abashinzwe iby’ubuzima bari gukoresha badupima ko dufite umuriro, maze natwe abahamya ko turi abakristo bakaba bapima ikigero cy’Ubukristo dufite.

Gusa ndahamya ko igipimo gikomeye kiri m’umutima w’umuntu ubwe. Kumenya neza ko uri umukristo nyakuri akenshi bishingiye kuburyo watangiye urugendo rwawe rwo kwitwa umukristo. Nubwo umuntu yakwishushanya akiyerekana nk’umukristo mumyitwarire, imivugire, imyambarire n’ibindi, ntabwo yabeshya umutima we. M’umutima wawe uzi niba warizeye Kristo Yesu cyangwa niba utaramwizera kandi kuko akuzuye umutima gasesekara k’umunwa, imvugo n’imirimo yawe ni ibimenyetso simusiga by’impinduka Yesu yazanye muri wowe.

Ikintu dukwiye kumenya nuko ubukristo ari urugendo, nk’uko umugani w’ikinyarwanda uvuga, nta mwana wavuka umunsi umwe ngo yuzure ingobyi. Ndashaka kuvuga ko umuntu uhindutse kuba umukristo ijambo ry’Imana ritwereka ko aba ari uruhinja ruvutse bityo akaba akeneye kurerwa ngo atangire gukura aribyo twita gukura mu Mwuka. Petero yaranditse ati: “mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze…” (1 Petero 2:2).

Aha turabona ko umuntu umaze kwakira Yesu afatwa nk’uruhinja ruvutse naho yaba ari umuntu mukuru mu myaka y’ubukure.  Niyo mpamvu ashishikarizwa kwegera abandi bizera binyangamugayo muri Kristo kandi bafite ubumenyi bwisumbuye muby’umwuka kugira ngo bamufashe gusobanukirwa no kwitwara nk’umukristo koko. Urwandiko rwa 1 Petero 1:5-9 hatubwira ko nyuma yo kwizera, uko kwizera umuntu akwiye kukongeraho ingeso nziza, ingeso nziza zikongerwaho kumenya, kumenya kukongerwaho kwirinda, kwirinda kukongerwaho kwihangana n’iyindi myifatire myiza nk’iyi iranga by’ukuri umuntu wahindutse. Rero kwizera konyine ntiguhagije kuko Ubukristo si amagambo gusa, ahubwo amagambo umuntu ahamya agomba guherekezwa n’ibikorwa bibonekera abantu ko hariho ihinduka ry’imitekerereze, imivugire n’imigirire kimwe n’imibanire y’umukristo n’abandi bantu. Yakobo (2:17) yanditse ko kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye ariko kandi n’imirimo itagira kwizera ntakamaro kuko itakiza umuntu umujinya w’Imana.

Ubukristo ni uburyo bw’imibereho ihindutse ishingiye kumyemerere n’indangagaciro za Kristo. Gusa ndakomeza kwibutsa ko izi ndangagaciro ubwazo sizo zitugira kuba abakristo ariko kandi kurundi ruhande kuba umukristo nabwo muburyo bugaragarira amaso y’abantu bigomba kurangwa nizo ndangagaciro zishingiye kumahame y’ukwemera kuboneka munyigisho za Kristo n’Umwuka Wera (mbivugiye kubera ko hari ibyo Umwuka Wera ayoboramo abamufite ariko ugasanga bitanditswe muri Bibiliya, kuko dukurikije igihe yandikiwe, abo yandikiwe naho yandikiwe, ntabwo yavuze kuri buri kantu kose ko m’ubuzima bwa none. Gusa Imana ishimwe yaduhaye Umwuka Wera wo kutuyobora mukuri kose no mubihe byose).

Pastor Basebya Nicodème afite umuhamagaro, uburambe ndetse n’ubumenyi butandukanye mu bijyanye n’iyobokamana n’ubundi bumenyi bushamikiyeho.

Pawulo avuga ko twese turi abo Imana yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu (Abefeso 2:10). Akomeza yerekana ko Imana yateganije abantu bo gufasha abizera bashya kugira ngo bashobore gukurira mu kwizera kwabo bakora iyo mirimo myiza. Mubo Imana yashyize mu itorero ryayo harimo intumwa, abahanuzi, ababwirizabutumwa bwiza, abungeri (pastors and priests) n’abigisha. Aba kimwe n’abandi bafite impano z’uburyo bunyuranye bakora umurimo wo gufasha abizera gutera intambwe bakava mubwana bakagera k’urugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo (Abefeso 4:11-13). Pawulo akomeza avuga ati “kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bw’abantu n’ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo kutuyobya” (Abefeso 4:14).

Umuntu rero wahindutse kuba umukristo ntabwo yicara ngo aterere agati mu ryinyo, ahubwo agomba kugira umwete wo gushaka kumenya kurushaho, agashishikarira kwigishwa no gushyira mubikorwa ibyo abakozi b’Imana bafite impano zinyuranye bamwigisha ariko akagenzura ko ibyo yigishwa ari ukuri kandi bifite ireme yifashishije Umwuka Wera uri muri we, Ijambo ry’Imana muri Bibiliya, hamwe n’ubwenge karemano Imana yamuhaye. Gukurira mu Mwuka w’ukuri bisaba ko umuntu afite abamufasha gukura nabo bakuze kandi basobanukiwe neza iby’ubukristo kandi bagaragarwaho n’imibereho ya Gikristo muri byose na hose. Burya rero ntidukwiye gucirana imanza ngo aba naba ntibakizwa, itorero iri niri ntirikizwa n’ibindi nkibi. Muby’ukuri ntabwo itorero rikizwa, hakizwa umuntu kugiti cye. Kandi twitondere uko ducirana imanza kuko umuntu akizwa cyangwa akura muby’umwuka (iby’ubukristo) hakurikijwe abamutoje kuba umukristo. Ni ukuvuga ko ubukristo bwanjye cyangwa bwawe urugero buriho nuko bwigaragaza bishingiye kunyigisho wahawe n’itorero cyangwa idini ubarizwamo kimwe nabakwitangiye imbere bakubera urugero rw’uburyo umukristo yitwararika iby’isi nuko abaho haba hagati y’abakijijwe bagenzi be n’imbere y’abatari abakristo yenda bafite indi myemerere.

Umwana aboga amashereka yonse, rero igihe umuntu amaze guhitamo kuba uwa Kristo (Umukristo), nibyiza no kugenzura neza aho agiye kurererwa. Aha ndavuga kumenya imyemerere, imigenzo n’imikorere y’itorero agiye gufatanya naryo no gukoreramo imirimo igihe agitegereje kugaruka kwa Yesu. Ubukristo bw’umuntu akenshi busa ni torero cyangwa idini yayobotse. Urugero: ntushake ko umuntu areka kunywa inzoga ngo niho azaba abaye umurokore wa nyawe kandi mu itorero rye batabimwigishije. Hari abasanisha ubukristo no kuba umuntu afite impano runaka z’Umwuka ariko ntabwo bihuye. Buri mukristo wese ahabwa impano imwe cyangwa nyinshi akazikoreshereza kugira ngo ubwe zimukuze kandi zifashe itorero ryose zihesha Imana icyubahiro.

Kanda hano usome indi nkuru yayibanjirije bifitanye isano

Kugira impano nyinshi cyangwa nkeya ntaho bihuriye no kuba umunyamwuka cyane cyangwa buhoro. Umukristo ukuze arangwa n’urukundo rutavangura; kumenya kuvangura ikiza n’ikibi; kugira koroherana nabo mudahuje imyemerere, imyumvire n’ikigero cy’ubukure muby’umwuka; guca bugufi, gusaba imbabazi Imana n’abantu igihe habayeho gucumura no guharanira guhora ushyira imbere inyungu z’Ubwami bw’Imana imbere y’inyungu zawe bwite cyangwa inyungu rusange z’isi.

Ndasenga ngo abamaze kuba abakristo dukomeze kwerekana ubudasa n’ikinyuranyo muburyo tubaho ubuzima bwacu bwa buri munsi. Impamvu twizera ariko uwo mwanya ntahite atujyana mu ijuru ni ukugira ngo Kristo Yesu yamamarizwe muri twe. Ubaye nawe utaraba umukristo, ndagusengera ngo numara kwemera ko Yesu akubera Umwami n’Umukiza, ugire guhitamo neza aho ugiye kurererwa no gukorera imirimo yawe bijyanye n’impano z’Umwuka Imana izaguha, uzirikana ko gukura mu mwuka bishobora kudindizwa cyangwa bigatezwa imbere n’itorero cyangwa itsinda ry’abantu ubarizwamo.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

2 COMMENTS

  1. You’ve done a great job pastor, May the Lord bless you richly. May the Lord grant you long life to bless Rwandans with His word.

  2. Urakoze cyane Pastor nanjye ndi umuntu ukurikira ibyigisho byawe biba bifite titre nziza ariko wanasoma ugasanga isobanuye neza.
    Nari nfite icyifuzo ariko mwazarebye ukuntu mwajya mwandika bigufi byaba bitarangiye nibura ubutaha mukongeraho. Ntababeshya ibintu birebire biragorana gusoma. Njyewe kubwanjye bituma ntabisoma byose nkagenda nsimbuka!!
    Murakoze cyane ko nabyo muzabirebaho.

    Murakoze Nyagasani abahaze ibyiza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here