Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore uko umuntu usanzwe ashobora guhinduka akaba umuntu udasanzwe

Dore uko umuntu usanzwe ashobora guhinduka akaba umuntu udasanzwe

Tekereza tuba mu isi aho buri muntu afite ubushobozi bwo gukora icyo yifuza,ndetse akanishyiriraho aye mategeko. Mbese buri umwe wese yikorera icyo ashaka mu buryo ashaka kandi igihe ashaka wenyine kandi agahanwa n’itegeko we ubwe yishyiriyeho !

Ese ubwo ibyo byatanga iki ?

Uyu munsi nakugeneye inkuru nziza,ufite umusanzu ukomeye kugira ngo isi uyibone uko uyifuza. Uko isi imeze none ubifitemo uruhare kandi n’uko wifuza kuzayibona ubutaha nabyo ubifitemo uruhare ndetse runini. Reka nguhamirize ko bishoboka ndetse cyane ko wagera ku nzozi zawe. Maze hamwe no gukora cyane inzozi zawe zikaba impamo.

Hari intambwe 4 ushobora gutera kugira ngo uve mu kuba umuntu usanzwe ube umuntu udasanzwe:

  • Ishyire ku mwanya wa mbere.

 Ni kuri wowe wifiteho ububasha n’ubushobozi mbere y’uko undi muntu wese yakugiraho ubushobozi cyangwa wowe wabumugiraho. Ni wowe muyobozi w’ubuzima bwawe kandi niwowe ukwiye kwirengera ingaruka z’ibikubaho mbere y’undi muntu uwo ari we wese.

Uri umuyobozi w’ibyo utekereza ,ibyo ukora ,niba utekereza ibitekerezo bizima akaba ari nabyo ushyira mu bikorwa bizakugirira aakamaro wowe kugiti cyawe ndetse n’abandi bakurebereho,gutyo ugire umusanze mu guhindura isi uko uyifuza gutyo wowe wari umuntu udasanzwe utangire guhinduka umuntu udasanzwe.

  • Jya uhora wiga.

Jya uhora wiga bizakugirira akamaro, ntukatekereze ko wageze iyo ujya. Ubuzima bwawe buzaba bwiza buteye amatsiko iyo uhora wiga ikintu gishya bituma ubuzima bwawev nabwo buhinduka ,bukura,butera imbere,…ibi bizakugira umuntu uzagera ku nzozi ze.

Hari umunyabwenge witwa  Gandhi wavute ati :« Baho nk’umuntu uzapfa ejo,ariko wige nk’umuntu uzabaho iteka ryose ».

Ibi bishatse kuvuga ko umenye ko uzapfa ejo wakora ibikenewe kandi byiza ,ntupfushe igihe cyawe ubusa. Noneho umenyeko uzabaho iteka ryose wamenya ko wifuza ubumenyi bwinshi cyane bikagufasha kujya uhora wiga.

  • Ibyo ubona bikugoye bifate nk’amahirwe ufite.

La Abantu banshi bavuga ko bavuga mukanwa ko bifuza kuba abantu badasanzwe ariko wajya kureba neza ugasanga iyo muganiriye ibyo ashyize imbere ari ibimubangamiye n’inzitizi.

Urugendo rwo gutsinda menya ko rugizwe n’ingorane nyinshi ,ibindi bibazo byinshi ariko ibi byose bigufasha gukura no gutera imbere ndetse bikazagutera ishema mu buzima ko wanyuze mu bikomeye ariko ukanesha.

Iyo ibikubangamaiye ubufata nk’impamvu yo gukora cyane ntubifate nk’impamvu yo kugaragaza gutsindwa kwawe bituma uba umuntu udasanzwe mu buzima.

  • Gera ku nzozi zawe kandi ubere abandi urugero.

Birashoboka cyane ko buri muntu yifitemo ubushobozi bwo kugera kucyo yifuje cyangwa no kuba uwo yifuje kuba. Buri muntu yifitemo ubushobozi budasanzwe bwatuma abasha kugera ku nzozi ze.

Ariko abantu benshi ibi ntibabyumva ,ahubwo batangira kurenganya Imana cyangwa bakavuga ko isanzure ndetse n’isi ubwayo itabakunda, bakahamya ko nta mpano bafite ndetse ko baremewe kutagera ku nzozi zabo.

Kugira ngo rero umfashe kwereka abo bantu ko bafite uruhare runini rwo kuba batarageze ku nzozi zabo ,ni uko wamfasha wowe ukagera ku nzozi zawe. Kuko nukoresha imbaraga zawe zose ukagera ku nzozi zawe uzabera n’abandi urugero rw’uko byashoboka ko umuntu yakora cyane hanyuma nawe akagera ku nzozi ze.

Igihe uhindutse undi muntu ukaba umuntu udasanzwe,uhindura abantu nabo bakaba abandi bantu bityo bityo bigatanga umusaruro ku isi nzima biturutse kuri wowe. Bityo umuntu usanzwe ugahinduka umuntu udasanzwe.

 

Mukazayire Youyou.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here