Home AMAKURU ACUKUMBUYE “Dore uko wakwitwara mu gihe ibyo wari wishingikirijeho bitagenze uko washakaga cyangwa...

“Dore uko wakwitwara mu gihe ibyo wari wishingikirijeho bitagenze uko washakaga cyangwa bikuweho” Pastor Basebya Nicodème

Tumaze iminsi mike dutangiye umwaka 2021, nk’uko umugenzo w’abantu benshi uri, mu itangira ry’ umwaka abantu bifurizanya kuzagira umwaka mwiza, umwaka w’ishya n’ihirwe. Ibyifuzo nk’ibi ni byiza cyane kandi koko ntawatangira umwaka yifuza kuzabona ibyago cyangwa gukomeza guhura n’ibibazo nk’ibyo yaba yaraciyemo mu mwaka uba usojwe.

Dukurikije uko ubuzima bwifashe muri iki gihe cy’itangira ry’umwaka, bisa naho ibyishimo by’uko umwaka wa 2020 urangiye biri kugenda bisa nibiyoyoka kuri bamwe. Amakuru y’icyorezo cya Covid 19 kibasiye isi by’umwihariko kikaba cyakajije umurego hano mu gihugu cyacu cy’u Rwanda asa naho ari kuduca intege.  Turibaza niba uyu mwaka wa 2021 utaba ugiye kuba mubi kurusha uwo twarangije nubwo twari twiruhukije twizeye ko umushya waba utuzaniye impozamarira. Ubuzima bwa hano ku isi buragenda burushaho kuruhanya nubwo leta z’ibihugu byacu ntacyo zidakora kugira ngo zifashe abenegihugu kugira imibereho myiza.  Abemera Bibiliya twarushaho kuzirikana amagambo intumwa Pawulo yanditse aburira uwitwa Timoteyo ati “Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya” (2 Timoteyo 3:1). Ndahamya ko tugereranije igihe Pawulo yandikiye n’igihe turimo ubu, iminsi y’imperuka turayegereye (cyangwa twatangiye guhura nayo) gusumba igihe uyu mwanditsi yabyandikiye. Uretse rero niki cyorezo gihangayikishije isi, ijambo ry’Imana riduhamiriza ko iminsi y’imperuka izadukana n’ibihe birushya kandi ibyo bihe muri rusange bizaruhanya kubantu bose muri rusange ariko by’umwihariko bizarushya abavuga ko bizera kuko gukomeza kubaha Imana muri ibyo bihe biruhishe bizaba bikomeye.

Urugero ruto nabaha ni urwo muri iyi minsi ya Covid 19, niba habaho ubwo inzu zasengerwagamo Imana (insengero, kiriziya n’imisigiti) bikingwa abasengeragamo bagasabwa kuba mu ngo iwabo, mbese iki si ikintu kiruhije kubayoboka Imana? Hari abantu bamwe mubari basanzwe basa nabirinda, bakagerageza kubaha Imana kuko bateranaga basenga bagahabwa inyigisho z’ijambo ry’Imana ariko ubu nyuma y’uko guteranira hamwe mu bwisanzure bitagishoboka, bahisemo kwisubirira mubyo bari barateye umugongo byangwa n’amaso y’Imana. Abizera Imana dukwiye kwirinda tugasaba Imana kudufasha gukomera ku kwemera kwacu naho ibihe byagenda birushaho kuba bibi. Si igihe cyo gusubira inyuma ngo tuve mubyizerwa ahubwo ni igihe twari dukwiye kurushaho kwegera Imana mu gusenga no kwitunganya twiyezaho ibyo twayicumuyeho no gutunganya ibidatunganye hagati yacu na bagenzi bacu.

Umwanditsi wa Zaburi ya 11 umurongo wa 3 yaravuze ati “Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki?” Muyandi magambo ndibaza ko yavugaga ati “Niba ibyo umuntu yari yiringiye, niba ibyo umuntu yari yishingikirijeho cyangwa niba ibyo umuntu yari yateganije bitagenze uko yari abyiringiye cyangwa yabiteguye muri icyo gihe yakora iki?” Niki abizera Imana dukwiye kuba dukora igihe ibintu bitari kugenda nk’uko twari tubyiringiye? Akenshi abasenga (abarokore) igisubizo kihuse bakunda gutanga mubihe nk’ibi bavuga bati “ni ugusenga.” Gusenga ni intwaro ikomeye y’umukristo wese, kandi bifite umumaro ukomeye wo gukomeza ubusabane bwacu n’Imana, kwongera ibyiringiro no gukomeza imbaraga z’umutima kimwe no guhindura ibyanze guhinduka. Ariko kandi hamwe no gusenga, dukwiye gutera intambwe zindi kugira ngo turusheho guhangana nibihe bigoye byaba ibisanzwe cyangwa ibyaba bisa n’iby’iminsi y’imperuka.

Dukurikije umunyezaburi wibajije uko ibintu byagenda igihe ibyo umuntu yari yishingikirijeho bitagenze uko yashakaga cyangwa bikuweho, ndahamya ko hamwe no gusenga dukwiye kumenya impamvu y’ibiri kutubaho. Hari ibintu bitagenda neza kuri twe bitewe nuko twe ubwacu twabigizemo uruhare. Hari ibitagenda neza kuko Imana ubwayo ariyo ibigizemo uruhare hari naho Satani umwanzi w’abasenga Imana nawe abagerageza akabateza ibyago by’uburyo bwinshi. Jye mbona kugira ngo umuntu ahangane neza n’ibihe bigoye ari gucamo, byaba byiza mubihe bye byo gusenga asabye ubwenge bwo gusobanukirwa akamenya neza inkomoko y’ibiri kumubaho. Gusobanukirwa inkomoko y’ibitubaho byaba byiza cyangwa ibibi bituma tumenya n’uburyo bwiza bwo kubyitwaramo mu buryo bukomeza guhesha Imana icyubahiro.

Nk’uko nabivuzeho haruguru, byanze bikunze twatangiranye uyu mwaka 2021 ibyiringiro by’uko uko byamera kose hari impinduka nziza igiye kuboneka. Ubu rero ni igihe twasuzuma uruhare rwacu mubihe turimo no kureba icyo twakora kugira ngo ibintu bihinduke byiza kurushaho. Uko byamera kose hari ingamba zikenewe gufatwa ndetse birashoboka ko haba hari nibyo dukwiye guhindura mubyo dusanzwe dukora, uko dusanzwe tubikoramo n’uko dusanzwe twitwara.  Mbere y’uko ibintu byose tubyegeka ku Mana cyangwa kuri Satani, byaba byiza turebye uruhare rwacu mu bintu runaka hanyuma tugasaba iyo Mana kudufasha gutunganya ibidatunganye, gukora ibyo twananiwe gukora no kureka ibyo twananiwe kureka. Urugero natanga, ni uru: niba hari amabwiriza asobanutse ajyanye no kwirinda kwandura cyangwa kwanduza icyorezo cya Covid 19, ndibaza ko gusenga gusa bitakumira icyi cyorezo mu gihugu cyacu igihe cyose buri wese adaharaniye kubahiriza ingamba zashyizweho z’ubwirinzi. Dusenge ariko turebe n’uruhare rwacu rwo guhindura ibihe bibi kuba byiza mu buryo bwubahisha Imana.  Naho yaba ibihe by’iminsi y’imperuka ntabwo byadukura umutima ngo dusenge gusa cyangwa twipfumbate duhebere urwaje, ahubwo dusabe Imana ubwenge bwo kubaho tuyubaha ariko dufite n’ingamba zifatika zo guhangana n’iminsi mibi. Ku bizera Yesu Kristo dufite indirimbo ivuga ngo “kubw’imbaraga ze dufite tuabaho no m’urupfu!” Nibyo “tuzabaho no m’urupfu” ariko hakenewe uruhare rwacu muri iyo mibereho ikumira “urupfu.” Imana idushoboze kumenya icyo gukora mubihe bigoye isi ya none.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

1 COMMENT

  1. Uyumu Bishop ni umunyabwenge Imana imuhe umugisha. Mukurikirana kenshi kuri Facebook agira amagambo y’ubwenge atari ya biracitse nka bamwe mpora numva basakuza hirya no hino.
    Ndashaka kuzakwumva live uri kwigisha. Imana ikwongerere ubwenge bwayo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here