Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore ukuri ugomba kumenya kugira ngo ubeho ubuzima bw’umunezero

Dore ukuri ugomba kumenya kugira ngo ubeho ubuzima bw’umunezero

Ubuzima burya ni bugufi

Ugomba kumenya ku mwanya wa mbere ko ari wowe ufite umunezero wawe mu biganza , ibyo ugomba no kubyiyumvamo mu mubiri wawe.

Ugomba kubaho ubuzima bwawe NONE! Ntugomba gusuzugura urupfu, ariko nabwo ntugomba guterwa ubwoba nabwo.

Urupfu ntabwo aricyo gihombo gikomeye mu buzima. Igihombo ahubwo ni ukugira bimwe byapfuye muri wowe igihe ukiri muzima. Itere akanyabugabo kandi ukorane umwete.

Ubuzima bwawe ni ubwawe. Abandi bashobora gushaka kukugira uwo utariwe, ariko ntabwo aribo bafata umwanzuro wawe, bashobora kukugenda uruhande,ariko ntabwo bakwambara inkweto zawe. Mbese ni wowe ubwawe ubaho ubuzima bwawe bwite.

Uzabaho ubuzima wateguye kubaho

Niba warahisemo kutagira ikintu nakimwe utegura, uzaba warateguye kuzahura n’ibintu byinshi bivangavanze mu buzima.

Gerageza utegure ubuzima bwawe, kandi fata umwanya wibaze neza neza icyo ubwawe ushaka. Urugero :

– Uko ushaka kugaragara imbere n’inyuma

– Uwo muzubakana urugo ukeneye

– Aho wumva wifuza kuzatura

– Umwuga wifuza kuzakora

– Ubukungu wumva wifuza kuzatunga

– Ibyo wifuza kuzageraho mu buzima…

Guhora uhuze ntibisobanura ko ibyo ukora bitanga umusaruro cyangwa wishimye

Ugomba kumenya ko guhora uhuze no kuba ibiguhugije bitanga umusaruro ari ibintu bitandukanye. Urugero : Umwanya mwinshi winywera inzoga, ibiyobyabwenge cyangwa uri kurya.  Cyangwa ugafata umwanya ukirirwa ubutumwa bwa kwohererejwe kandi muby’ukuri ubona butanihutirwa cyane. Aho nyuma nibwo ujya kureba ugasanga uhora uhuze ariko nta musaruro numwe utanga.

Ntamuntu ugera ku ntego atabanje gutsindwa

Ntabwo utangira ubuzima wibwira ko itabaza ryawe rihita ryaka, ubanza ugategura uko urwo rumuri ruzaboneka kuko ntabwo rwicana rwonyine.

Kugira ibitekerezo byiza gusa ntibihagije. Ugomba no kumenya ku bishyira mu bikorwa.

Iyo utangiye gushyira mu bikorwa nibyo bikumara ubwoba. Ngaho shyiramo imbaraga ukomeze ujya imbere.

Hari abantu benshi badaha agaciro ububabare bwo mu mutima bateye bagenzi babo. Abo bantu ugomba kubababrira

Igihe utababariye umuntu wakubabaje cyane cyane atanabigambiriye, cyangwa akanabikora abizi ko akubabaje ariko ntabihe agaciro, bizagufatira umwanya munini mu buzima kandi bizahungabanya umunezero wawe. Kugumana uwo mubabaro watewe n’umuntu ni nko kwishyira muri gereza aho utabona umunezero.

Ubuzima burakworohera ukanahorana umunezero iyo wamaze gusobanukirwa ko hari abantu bamwe bafite ubwenge budahagije bwo kubana n’abandi. Ibyo bigufasha kwakira ko hari ibyo umuntu agukorera bitewe n’ubwenge yifitiye. Mwumve kandi umubabarire.

Hari abantu bitoroshye namba kuba mwaba inshuti

Ntugomba kwishakamo imbaraga zo kuba inshuti n’abantu ubona ko bigoranye ko ubushuti bwanyu buzaguha ibyishimo. Gufata umwanzuro rero wo kubihorera biguha umutekano kurushaho. Kumenya guhitamo inshuti mujya inama zizi kuvuga komera,mbabarira na urakoze ni ingenzi mu munezero wawe.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here