Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore urutonde rw’ibintu abagore bakora mu buriri abagabo banga urunuka:

Dore urutonde rw’ibintu abagore bakora mu buriri abagabo banga urunuka:

Burya hari ibintu abagore bakora mu buriri, mu gihe bagiye gutera akabariri, abagabo banga urunuka. Ibi ashobora kubikora nkana cyangwa akanabikora atanabizi.

Mu rwego rwo kwubaka ingo zitekanye, Ubumwe.com bwibashishije urubuga bibamagazine.fr rwabakoreye icyegeranyo cy’ibintu wowe mugore ugomba kwirinda mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kuko abagabo babyanga urunuka.

  1. Iyo utaka birengeje urugero

Kugaragaza ko wanezerewe,yego nibyiza kandi birakenewe, nta n’umugabo udashimishwa no kwumva ko umugore yageze ku munezero abigizemo uruhare. Ariko nabwo gusakuza nk’itungo banize….nabyo sibyo rwose. Ntabwo umudugudu wose ugomba kumenya ko muri mu gikorwa ! Kuko iyo ubikabirije umugabo arabangamirwa agatangira kwibaza niba atari ibyo urikwikora ku bushake.

  1. Iyo ushaka kugira ibyo mukemura nyuma y’imibonano mpuzabitsina…

Wamusoma,mukigarurira Isi….Muri make nyuma y’igikorwa, umugabo yifuza guhindukira hanyuma nawe ukamugusha neza umukorakoraho, ntabwo ugomba kuzana ibiganiro biterekeranye, ibyo ntaho biba bihuriye n’igihe murimo, niko bateye….Aba ashaka kwiryamira !

  1. Iyo ibintu wabikabirije….

Kwisiga cyane,imyenda ubona ifite ibikabyo birebire, indirimbo zibyinitse birenze,imitako ikabije,…Mbese ibintu ubona ko bikabije, ntabwo ibyo umugabo abikeneye. Ikigezweho muri uwo mwanya ni imibonano mpuzabitsina ntabwo ari ukurebana filime yomuri za 80…Kandi aba ashaka gusigira umwanya ibishobora kuza bitunguranye, bitee n’igihe cy’umunezero muba muvuyemo.

  1. Iyo utanyeganyega mu gikorwa nyirizina…..

Ibaze nawe gukorana imibonano mpuzabitsina n’igiti buti ! Nkubwize ukuri rwose ntabwo ibi abagabo babikunda nagake, si ngombwa ko ukora ibitangaza, ariko abayifuza ko nawe ugira uruhare mu gikorwa murimo, aho kwiryamira nk’ingiga y’igiti ! Hari igihe kwitonda biba nabyo byiza warambaraye gusa….Ariko bitari kenshi.

  1. Mugihe mukoze imibonano bibagwiririye…

KANDA HANO USOME IYINDI NKURU BIFITANYE ISANO

 Ntibizagutere ikibazo, ntawe ibi bitabaho, Ntabwo mu gihe ibi bibayeho, umugabo akeneye ko uguma ubimwibutsa … Yego biba byamubayeho ariko nawe ntabwo biba bimushije namba gukora imibonano itunguranye ! Icyiza ni uko mwafata akaruhuko gato mukabanza mugashyira impumpu, ubundi mukaza kwongera haciye akanya.

  1. Gucikishirizamo igikorwa kigeze hagati…

Urashaka kujya kwihagarika ? Kuzimya itara ? kujya kwihanagura ibyo wisize ? Telefone yawe yaba isonnye?… Ntabwo umugabo aba akeneye uturuhuko two mu gikorwa nyirizina. Rwose ibi si ibintu bye namba, biramubangamira cyane. Kandi urebye neza ntabwo ari amakosa rwose, niba mwatangiye igikorwa nyirizina, ibindi bisigaye ba ubyibagiwe umese kamwe kugeza murangije.

  1. Iyo umuganza cyane….

Keretse gusa akunda kuganzwa mu buriri…( Ari uku bimeze nabwo wabanza kubimenya) Ntabwo umugabo aba akeneye ko umwereka ko umuganje mu buriri, mbese ugakora akazi kawe n’uruhare rwe ukarumukorera. Yego usabwa kugira uruhare…Ariko wimwereka ko muburiri ntacyo amaze ahubwo ari wowe ubimukorera byose !

  1. Kumubaza mukiri mu gikorwa nyirizina uti  : « Ese ubu niba unteye inda »

Umugabo aba akeneye kubanza gufata umwanya uhagije agatekereza mu gutera inda. Rero mu gikorwa nyirizina guhita umuzanira ikibazo gikomeye nk’icyo ntacyo kimumarira kindi uretse kumukura mu bihe aba yibereyemo…Ntakubeshya ntan’igisubizo gifatika ashobora kuguha ku kibazo gihubutse nk’icyo !

  1. Iyo uzimije urumuri…

Yego ndabishimye, nuzimya itara ntabwo umugabo abasha kubona utwenda twawe tw’imbere tudashamaje,ubuguru bwawe budashamaje nabwo ntabubona, ariko se nabwo nurizimya ko utuma atabona utwo tubere twawe twiza, cyangwa utwo tunwa twawe tubereye gusomwa ! Ibyo bigatuma umubiri we wifuza cyane kwikubanaho n’uwawe, kandi ko ibi ari ibimunezeza ku rwego rwo hejuru…Kuki umwiyimira ibi birori !

  1. Iyo muganira ibindi bintu biterekeranye n’ibyo murimo…

Gutangira ku mubaza niba yashyizemo inzogera muri telephone izabakangura umunsi ukurikiyeho, mugihe yari ageze ku gitsina, icyo rwose ntabwo ari igitekerezo cyiza. Cyangwa ukabona uriteruye uti  : «Uziko Mabukwe yampamagaye » Mugihe yatangiye kugukorakora ku mabere, ibi rwose ntabwo biba bijyanye n’ibyo murimo. Iyo umugabo ari gukora imibonano mpuzabitsina…Aba atekereza imibonano mpuzabitsina n’uburyohe bwabyo. Ibindi ntubimuzaneho rwose.

 

Nyiragakecuru

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here