Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore urutonde rw’ibintu umuntu akora ari wenyine bimutera isoni :

Dore urutonde rw’ibintu umuntu akora ari wenyine bimutera isoni :

Hari ikintu cy’umuco kiza ku muntu cyangwa igikorwa runaka umuntu yisanga yakoze mu gihe ari wenyine. Kikaba giteye isoni cyangwa kinabangamye. Kandi buri muntu aba afite utubanga twe tw’utwo tuntu akora.

Nawe ubwawe ufite utuntu ukora tutaguhesheje ishema utanakwifuza ko umuntu wundi yatumenya cyangwa yakugwa gitumo uri kutukora. Yego ntibuguteye ishema ariko nabwo ntibuguhangayikishe cyane, umenye ko atari wenyine udukora na bagenzi bawe barabikora.

Igihamya cy’uko atari wenyine ni urutonde rwashyizwe ahagaragara rw’ibintu bihuriweho n’abantu bakora biherereye. Ubumwe.com bwifashishije ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’urubuga Selection. Ese muri uru rutonde usanze mo nawe ibyo ukora ?

1.Kwihumuriza imyenda ugiye kwambara

Ugasanga mu kugenzura ko umwenda ugiye kwambara umeshe, urebesheje amaso bisanzwe ukabona nturi kubimenya neza, ahubwo ugashyira no ku mazuru ngo wihumurize kugira ngo wemere uko bimeze.

2. Kwirunguruka no kwihumuriza mu gitsina

Ugasanga umuntu ari imbere y’indorerwamo atandukanya amaguru ngo yirebe, ndetse ukabona biramushimishije, ubundi ukabona atangiye no kwoherezayo intoki akihumuriza !

3. Kwica inzara n’amenyo

Abantu benshi bakunda guca inzara n’amenyo iyo bari bonyine, kandi ibi bibazanira ibyishimo, ariko ukumva atatinyuka kubwira umuntu ko abikunda kuko bitaba bimuteye ishema. Ndetse abenshi bahita barya n’uruhu ruto rwegereye inzara nyuma ukumva aciriye utuntu duto cyane kandi nyamara utwinshi ni utwo aba yamize.

4. Kureba iimyira umaze kwipfuna

Ubundi iyo uri kumwe n’abandi ugaragaza ikinyabupfura kirenze ndetse ukagaragaza ko iyo wipfunnye ari umwanda ugomba guhishwa kure kuko biba biteye iseseme. Nyamara iyo uri wenyine ntumenya n’iyo icyo gitekerezo gituruka kikubwira ngo ireberemo, kandi nta n’iseseme ubundi bitera.

Wowe ubikora waha abandi ubuhamya….

5. Kwivugisha imbere y’indorerwamo

Ni kenshi umuntu aba yumva yakwishimira ku bintu byabaye, cyangwa akumva yanigaya ku bintu runaka atakoze neza, cyangwa ari kwitoza mu kintu runaka ari kwitegura mu minsi iza. Ajya imbere y’indorerwamo akajya yibwira, yaba ibisekeje akisekera, yaba ibirakaje akabyibwira arakaye, yarangiza agasohoka. Nyamara nta muntu yanabwira ngo mvuye kwivugisha mu ndorerwamo.

6. Kugira indirimbo zihishe ukunda cyane

Ni kenshi umuntu agira indirimbo runaka akunda, ariko akaba bitamuteye ishema kuba yayumva cyangwa kuyiririmba mu ruhame, mbese no kugaragaza ko yaba ayizi. Nyamara yaba ari wenyine byaba mu modoka, munzu cyangwa muri telefone ye ugasanga ari kuyiririmba anezerewe.

7. Kwiruka mu gihe uzimije itara

Ukabona umuntu yari ari ahantu nta kibazo abona gihari ndetse hatanateye ubwoba, ariko yamara kwizimiriza itara, atanabitekerejeho agahita yumva ikintu kimusunikira kwiruka, yagira akanyabugabo ko kwihagararaho agatera igitambwe kinini.

8. Kwifata amajwi uri kuririmba

Mu mutwe wawe ukicara ukiyumvisha ukuntu uri umuhanga cyane mu kuririmba ! Ese mu by’ukuri uba uri umuhanga ? Kugira ngo wimare amatsiko ukaba ufashe igikoresho cyo gufata amajwi ukaririmba indirimbo y’umuhanzi wumva w’umuhanga ndetse ushishikaye cyane rwose, ndetse hari n’abahita bahimba izabo rwose. Ariko igisekeje iyi ndirimbo wafashe ntabwo uba ukeneye ko hari undi wayumva. Akenshi ahubwo uhita unayisiba ushimira Imana ko nta muntu n’umwe wayumvise.

9. Kwifata amafoto asekeje

Ukabona umuntu arifashe ari kwifotora udufoto dusekeje, ahinduranya, kandi yaranginza utwinshi akadusiba ari gutinya ko umuntu wundi yayabona. Kuko nawe amenshi iyo ayarebye ariseka.

10. Kuvugira kuri telefone mu bwiherero

Ugasanga umuntu ari kuvugira kuri telefone mu bwiherero, kubera ko biba bimuteye isoni atanashaka ko uwo bari kuvugana abimenya, iyo afite ubwiherero bwa gisirimu ugasanga afunguye amazi kugira ngo undi atumva ibyo arimo. Cyangwa undi agasakurisha utuntu runaka ngo undi atarabukwa ko ari kuvugira kuri telefone mu bwiherero.

11. Gukoza agatoki mu gutwi ukarigata

Ntubisubize cyane. Ariko se wari wabikora ibi bintu ngo wumve uko biba bimeze ! Ndabizi ko wamaze kubikora ndetse ubizi neza uko ururimi ruhita rumererwa iyo urigase kuri ako gatoki. Ariko nyine ntuba wifuza ko umuntu abimenya.

12. Kwijya mu bwiherero utakinze urugi

Kubera iki se ubundi nakinga umuryango w’ubwiherero mu gihe ndi njyenyine mu nzu ? Ibi nibyo biza mu mutwe w’umuntu ugiye gukora ibi bintu. Ugahita ufata umwanzuro wo kuwihorera.

13. Gusura uko wishakiye ntakwitangira

Iyo uri wenyine gusura cyane ndetse umusuzi ukanuka uba wumva biri mu bintu bimwe bigushimisha. N’ubwo utabyemerera abantu ari ko nibyo. Abenshi barabikora kandi bakumva birabanejeje.

Muri ibi bintu byose ni ibihe wasanze ukora ? Ibyo  ukora bitarimo ni ibihe ?

M. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here