Home AMAKURU ACUKUMBUYE DR Congo: Biden yasubijeho ibihano Trump yari yakuyeho ku muherwe uhacukura amabuye

DR Congo: Biden yasubijeho ibihano Trump yari yakuyeho ku muherwe uhacukura amabuye

Leta ya Amerika yisubiyeho ku cyemezo cyo guhagarika ibihano by’igihe gito kuri Dan Gertler, umuherwe w’umunya-Israel, ushinjwa ruswa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri DR Congo.

Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga byasohoye itangazo rivuga ko “uburenganzira bwahawe Bwana Gertler buhabanye na politiki mpuzamahanga ya Amerika yo kurwanya ruswa ku isi.”

Ryongeraho riti: “Cyane cyane umuhate wa Amerika mu kurwanya ruswa no gushaka amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo”.

Iki cyemezo gishya cya Amerika kivanyeho icyari cyafashwe n’ubutegetsi bwa Donald Trump mu minsi ye ya nyuma ku butegetsi, cyo kuvanaho by’igihe gito ibihano byari byafatiwe uyu muherwe.

Ibiro bishinzwe imari bya Amerika mu 2017 na 2018 byari byafatiye ibihano Dan Gertler – birimo kumubuza gukorana ‘business’ n’abaturage ba Amerika cyangwa inzego za Amerika, ibyo byatumye adashobora kugera muri banki mpuzamahanga.

Yashinjwe ruswa n’ibyaha mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, no gukoresha ubucuti bwe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa DR Congo kugira ngo abone aho acukura amabuye.

Gertler ahakana kugira ikibi akora mu bushabitsi bwe.

DR Congo ni kimwe mu bihugu bya mbere bikungahaye ku mutungo kamere kurusha ibindi ku isi

Ubutegetsi bwa Trump bwari bwahaye imbabazi z’umwaka umwe Gertler kugeza tariki 31 z’ukwezi kwa mbere 2022, kugira ngo akomeze ubucuruzi bwe na kompanyi z’Abanyamerika.

Ariko imiryango iharanira kurwanya ruswa yamaganye izo mbabazi, yari yasabye ubutegetsi bushya bwa Perezida Joe Biden kuvanaho izo mbabazi zatanzwe n’abo yasimbuye.

DR Congo ni kimwe mu bihugu bya mbere bikungahaye ku mutungo kamere kurusha ibindi ku isi, ariko umubare munini w’abatuye iki gihugu babayeho mu bukene.

Uburasirazuba bw’iki gihugu bukungahaye cyane ku mabuye y’agaciro, gusa hashize imyaka irenga 20 harangwa n’umutekano mucye kubera imirwe myinshi y’inyeshyamba ihakorera.

Imiryango mpuzamahanga inyuranye igaragaza ibikorwa binyuranyije n’amategeko by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bihakorerwa n’abaherwe batandukanye cyangwa abantu bo mu zindi leta.

N. Aimee

Src: BBc

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here