Home IMYIDAGADURO Imikino DUTEMBERANE KU K’ABASAZA, AGASOZI KAMAZE ABANTU AMAVUNANE

DUTEMBERANE KU K’ABASAZA, AGASOZI KAMAZE ABANTU AMAVUNANE

Ni mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kigarama, akagali ka Bwerankoli uzamuka nk’ujya ku irebero, ugakata hepfo mu ishyamba rihari, ni aho ako agasozi kiswe ku k’abasaza gaherereye.

Uwo musozi uri mu ishyamba rwagati watangiye gukorerwamo siporo mu myaka ya za 2015. Bavuga ko waba warabengutswe n’abasirikare bajyaga bawumanuka bakawuzamuka. Nyuma n’abandi bantu basanzwe baje kuwumenya bakajya bahakorera siporo, ku buryo ubu hari inzira nyabagendwa umanukamo ukazamuka hirya, mbese ukazenguruka uwo musozi, bitewe n’inshuro wumva agatege kawe kakwemerera.

Mu kuwumanuka rero, ugenda wigengesereye kuko ari mu manga (ariko idakanganye) ufite inkweto zinyerera kuhamanuka byakugora! Gusa kubera ibiti byinshi bihari, ugenda ubifataho bikagufasha kuba ntacyo waba mu gihe urimo kumanuka. Iyo ugeze hepfo rero, ubanza gutambikaho akanya gato wumva uturirimbo tw’inyoni ziba ziri muri iryo shyamba, ubundi wagera imbere ugatangira inzira izamuka igusubiza aho watangiriye urugendo. Ni inzira idapfa korohera buri wese, kuko usanga bamwe (cyane cyane abahageze bwa mbere) bisunga ababasunika cyangwa bicumbye inshyimbo baba bagendanye muri urwo rugendo.

Ako gasozi kandi ugasangamo ingeri zose, abagabo, abagore, abasore b’imigirigiri, inkumi, abasaza ndetse n’abana. Abamaze kuhamenyera usanga rwose bazenguruka ako gasozi inshuro zirenga 5 cyangwa 6. Umaze kuzamuka ako gasozi wese, uko yaba ameze kose usanga akuya gatemba isura yewe n’imyenda benshi yatose kubera ibyuya Ak’abasaza kaba kabakuyemo.

Izo ngeri zose usanga aho ku k’abasaza, ziba zaturutse imihanda yose, kugirango zize kwivura amavunane kuri ako gasozi ukoreraho siporo wumva akayaga ko muri iryo shyamba ryuje ibiti byinshi byiza, bigaburira umuyaga abatuye hasi mu kabande ka Gikondo. Mu biti dusanga aho kuri ako gasozi, harimo inturusi, sipure, imigano, n’ubundi bwoko bw’ibiti byimejeje byiganjemo imihengeri n’ibindi.

Umwe mubo twahasanze ahakorera siporo umusaza Raymond w’imyaka 58, yadusangije ubuhamya bw’icyo ako gasozi kamumariye kuva atangiye kugakoreraho siporo. Yagize ati “Natangiye gukorera kuri aka gasozi mu gihe cya corona, ubwo batangiraga kutwemerera kuba twakora siporo. Nahaje mfite umuvuduko w’amaraso, njya kwipimisha muganga asanga ni mwinshi, nuko ampa imiti. Imiti nageze mu rugo ntangira kuyinywa, ariko nkumva nubundi ndarushaho kuremba. Nibwo rero nayobotse inzira ya sport nkiyizira hano ku k’abasaza. Hano iyo uhazamutse rimwe gusa, umubiri wose urahumeka. Icyo aka gasozi kamariye, uko ngenda nkora ngenda numva noroherwa, kuko mbere numvaga ntangiye no guhuma, ubu byarakize ndumva mfite ingufu nta n’umusore wapfa kunyigereza. Ikiza cyo gukorera hano, umanuka ukoresha amaguru, mu mavi harambuka n’imitsi y’amaguru ikora neza, wagera ahazamuka ugakoresha umugongo cyane kubera guterera, mbese muri rusange umubiri wose urakora, ku buryo njye numva  nta massage irenze iyingiyi.”

Mbakumbuje rero ku k’abasaza, namwe muzahanyarukire mwivure amavunane mwiyumvira akayaga k’ibiti byaho, ndetse n’inyoni ziririmba.

Titi Léopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here