Home AMAKURU ACUKUMBUYE Emile Kinuma yagizwe umuyobozi wa TransUnion Rwanda

Emile Kinuma yagizwe umuyobozi wa TransUnion Rwanda

Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru y’imyenda ku bigo by’imari (TransUnion) cyagize Emile Kinuma wari umuyobozi wa Mobicash,umuyobozi wacyo mu Rwanda.

TransUnion ni ikigo mpuzamahanga cyatangiye gukorera mu Rwanda kuva mu 2010 bahamya ko ubunararibonye bw’uyu muyobozi mushya Kinuma buzabafasha kwagura isoko ryabo ndetse bakagera kuri byinshi nk’uko babyifuza.

Kinuma zimwe mu nshingano nyamukuru ni gukusanya amakuru y’imyenda ku bigo by’imari hirya no hino mu gihugu, afasha umuntu kumenya aho afite umwenda akoresheje telefoni ngendanwa, bikamufasha kwiyakira inguzanyo.

Umuyobozi mukuru wa TransUnion muri Africa, Chad Reimers, yavuze ko isoko ryo mu Rwanda ari ingenzi aho yagize ati:

“Kinuma azanye ubumenyi bwagutse bwo kwagura isoko ryo mu Rwanda ndetse n’ubushobozi bwo gufasha TransUnion mu bijyanye n’ikoranabuhanga no gufasha abakoresha iri koranabuhanga mu kugubwa neza.”

Kinuma, watangiye izi nshingano nshya ku itariki ya 1 /07/2020, yamenyekanye cyane mu Rwanda aho yateje imbere ibijyanye n’uubukungu muri Mobicash ndetse akorana na guverinoma mu buryo butandukanye.

Kinuma aheruka gutorwa mu bayobozi 40 bafashije kuzamura ishoramari rikizamuka no kurigeza ku cyerekezo cyazo. Yakoze mu bigo bitandukanye nk’ibigo by’itumanaho, iby’ubukungu, ibigo by’imyidagaduro, yaba mu Rwanda ndetse na Mpuzamahanga.

Afite impamyabushobozi ihanitse (Masters) mu bijyanye n’imiyoborere yakuye muri John Molson Kaminuza ya Concordia (Concordia University).

Emile Kinuma umuyobozi mushya wa TransUnion Rwanda

Kinuma yagize ati: “Ndashaka kuzana ibijyanye n’ubukungu ndetse n’ikoranabuhanga mu gufasha abaturage ndetse no gutangiza andi andi mahirwe menshi mu bijyanye n’ubukungu.”

Ubusanzwe umuntu ugiye kwaka inguzanyo muri banki asabwa gutanga icyemezo kigaragaza ko nta handi hantu afite umwenda, haba mu kigo cy’imari cyangwa mu zindi serivisi zitanga amafaranga.

Mbere y’uko TransUnion itangira gukorera mu Rwanda mu 2010, abantu byabasabaga kujya kwaka icyo cyangombwa muri banki zose kugira ngo zemeze ko nta mwenda azifitiye.

Kuva iki kigo cyatangira, sheki zitazigamiye zaragabanutse kuko umuntu ugiye kwaka inguzanyo bakabona hari aho afite iyo sheki nta mafaranga aba agihawe.

Mu biza ku isonga Kinuma azibandaho cyane hariho gahunda yiswe “Menyesha”, ifasha umuntu kumenya aho afite umwenda akoresheje telefoni ngendanwa yohereje ubutumwa bugufi kuri  2272

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here